skol
fortebet

Perezida Kagame yunamiye Prof. Calestous Juma

Yanditswe: Saturday 16, Dec 2017

Sponsored Ad

Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame yihanganishije umuryango w’ Umunyakenya wigishaga muri Kaminuza ya Havard muri Leta zunze ubumwe z’ Amerika witabye Imana ubwo yari arimo kuvurirwa Boston, muri Leta ya Massachusetts.
Perezida Kagame mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa Twitter yagize ati “Tubabajwe no kumva ko Prof. Calestous Juma yatabarutse. Tubuze intiti yitangiraga guhanga udushya, uburezi n’ uburumbuke bw’ Afurika. Twihanganishije umuryango we n’ inshuti. Aruhukire mu mahoro”
Muri Kamena (...)

Muri Kamena uyu mwaka Prof . Juma yashyizwe ku rutonde rw’ abantu bubashywe mu Isi. Yari azwi mu Isi mu bijyanye no gukoresha ubumenyi n’ ikoranabuhanga mu gushakira Isi iterambere rirambye.

Muri 2012, 2013 na 2014 ikinyamakuru New African magazine cyashyize Prof Juma ku rutonde rw’ rw’ abantu 100 bavugarikijyana muri Afurika.

Perezida wa Kenya uhuru Kenyatta yavuze ko Isi itakaje inzobere ikomeye cyane yakundaga igihugu.

Prof Calestous Juma yitabye Imana afite imyaka 64 y’ amavuko

Ibitekerezo

  • This is a huge loss for the whole world.Urupfu ni umwanzi wacu twese,kandi twese tuzapfa.Ikibabaje nuko tumara igihe gito cyane.Bible nta hantu na hamwe ivuga ko iyo dupfuye tuba twitabye imana.Ahubwo ivuga ko abantu bapfa bumviraga imana,bazazuka ku munsi wa nyuma.Byisomere muli Yohana 6,umurongo wa 40.Hagati aho,abantu bapfuye nta handi hantu bajya uretse mu gitaka.Urugero,igihe Adamu yakoraga icyaha,ntabwo imana yamubwiye ngo nupfa uzanyitaba.Nta nubwo yamubwiye ngo azajya mu muriro utazima.Ahubwo yamubwiye ko napfa azasubira mu gitaka,aho yaturutse.Bisome muli intangiriro 3,umurongo wa 19.Bible ivuga ko igihano cy’icyaha,ari urupfu rwa burundu,nta kuzuka.Ivuga kandi ko upfuye aba atumva.Ntabwo rero yakitaba imana kandi atumva.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa