skol
fortebet

Perezida Macron yemeje ko azasura u Rwanda muri 2021

Yanditswe: Friday 20, Nov 2020

Sponsored Ad

Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yatangaje ko mu mwaka utaha wa 2021 azagirira uruzinduko mu Rwanda no mu bindi byo ku mugabane wa Afurika birimo Angola na Afurika y’Epfo.

Sponsored Ad

Mu kiganiro yagiranye na Jeune Afrique kuri uyu wa Gatanu, kigaruka ku mubano w’u Bufaransa na Afurika muri rusange,Perezida Macron yashimangiye ko uyu mugabane n’igihugu cye bikwiye kugirana urukundo n’amateka arushingiyeho.

Yavuze ko agiye gusubukura ingendo yari afite ku mugabane w’Afurika,zasubitswe kubera impungenge z’icyorezo cya Coronavirus, mu byumweru biri imbere ariko ngo muri 2021 azasura u Rwanda.

Ati “Ndateganya mbere na mbere uruzinduko muri Angola na Afurika y’Epfo aho zari zarasubitswe kubera imbogamizi zishingiye ku buzima. Ndizera ko nzashobora kujyayo mu byumweru bike biri imbere. Hanyuma no mu Rwanda mu 2021.”

Muri Werurwe 2019,nabwo ikinyamakuru Jeune Afrique cyatangaje ko Perezida Macron azagirira uruzinduko mu Rwanda muri Mata 2019, mu rwego rwo kunamira ku nshuro ya 25 abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

Icyakora uru ruzinduko rwa Macron ntabwo rwakunze ahubwo yohereje umuhagarariye muri icyo gihe cyo kwibuka.

Uru ruzinduko niruramuka rubaye, ruzaba ari urw’amateka kuko Macron azaba abaye perezida wa kabiri w’u Bufaransa nyuma ya Jenoside usuye u Rwanda, akaba yaba akurikira Francois Sarkozy wasuye u Rwanda mu 2010.

Perezida Kagame yasuye u Bufaransa mu Gushyingo 2018, ubwo yari yitabiriye inama mpuzamahanga yiga ku mahoro (Forum International de la Paix), inama yanarangiye bikavugwa ko Perezida w’u Rwanda yanatumiye mugenzi we w’u Bufaransa mu Rwanda mu ntangiriro za 2019.

Muri 2017, ubwo perezida Macron yari amaze igihe gito atowe, Perezida Kagame yabajijwe na Jeune Afrique icyo atekereza kuri perezida mushya w’u Bufaransa abasubira ko yizeye ko azashyira ku ruhande umubano mubi wabaye mu myaka yashize.

Yagize ati“Turizera ko hari imikorere mishya izabaho ku buyobozi bwa Perezida Macron, nko gushyira akadomo ku myaka ishize y’urujijo.”

Ubwo u Rwanda rwasabaga u Bufaransa ijwi mu matora y’Umunyamabanga mukuru w’umuryango w’ibihugu bivuga Igifaransa, Perezida Macron yarushyigikiye atajuyaje.

Umubano w’u Bufaransa n’u Rwanda wagiye uzamo agatotsi nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi aho Ubufaransa bwagiye bushinjwa kugira uruhare muri Jenoside ndetse na Nyuma yaho bugacumbikira bamwe mu bayikekwaho.

Perezida Macron akimara kujya ku butegetsi yagiye agerageza kugarura umubano mwiza hagati y’ibihugu byombi.

Mu mwaka ushize,Macron yemeje ko hajyaho inteko y’inzobere zirimo n’abanyamateka yo gukora ubushakashatsi ku birego u Rwanda rurega Ubufaransa.

U Rwanda rwigeze guhagarika umubano n’Ubufaransa kuva mu 2006 kugeza 2009 nyuma y’uko iki gihugu gisohoye impapuro zo gufata bamwe mu bayobozi bakomeye b’u Rwanda nyuma y’impapuro z’umucamanza Jean-Louis Bruguière kuri iki kirego.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa