skol
fortebet

Perezida Trump na Putin bagiranye ikiganiro kihariye mu ibanga rikomeye

Yanditswe: Wednesday 19, Jul 2017

Sponsored Ad

Ibiro bya Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika byemeje amakuru avuga ko Perezida Donald Trump yagiranye ibiganiro mu ibanga na Perezida w’ u Burusiya Vladmir Putin.
Ibi biganiro byabaye mu musangiro wahuje abakuru b’ ibihugu 20 bikize kurusha ibindi ku Isi nyuma y’ inama yabahuje mu ntangiriro za Nyakanga 2017.
Perezidansi y’ Amerika ntabwo yatangaje icyo abo bakuru b’ ibihugu by’ ibihangange bikirana bikinganeye inyegamo baganiriye.
Hagati y’ ibi bihugu byombi hari umwuka utari mwiza ufite (...)

Sponsored Ad

Ibiro bya Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika byemeje amakuru avuga ko Perezida Donald Trump yagiranye ibiganiro mu ibanga na Perezida w’ u Burusiya Vladmir Putin.

Ibi biganiro byabaye mu musangiro wahuje abakuru b’ ibihugu 20 bikize kurusha ibindi ku Isi nyuma y’ inama yabahuje mu ntangiriro za Nyakanga 2017.

Perezidansi y’ Amerika ntabwo yatangaje icyo abo bakuru b’ ibihugu by’ ibihangange bikirana bikinganeye inyegamo baganiriye.

Hagati y’ ibi bihugu byombi hari umwuka utari mwiza ufite inkomoko ku bivugwa ko u Burusiya bwivanze mu matora ya Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika hamamijwe guhesha intsinzi umuherwe Donald Trump.

Nubwo bivugwa gutya ariko u Burusiya aya amakuru buyamaganira kure gusa ababivuga bavuga ko bafite ibimenyetso birimo no kuba ambasaderi w’ u Burusiya muri Amerika yaragiranye ibiganiro n’ umujyanama wa Trump.

Abakuri b’ ibihugu bigize G20 (Ibihugu 20 bikize cyane ku Isi), bari ku meza mu isozwa ry’ inama yabahurije I Hamburg nibwo ibyo biganiro byabaye.

BBC dukesha iyi nkuru yatangaje ko Perezida Trump yahagurutse agasanga Perezida Putin wari wicaye iruhande rwa Melania Trump (umugore wa Donald Trump). Aba bombi nta muntu washoboraga kumva ibyo bavugana uretse umusemuzi wa Perezida w’ u Burusiya Vladmir Putin.

Perezida Trump yari yicaye iruhande rw’ umugore wa Minisitiri w’ intebe w’ u Buyapani Shinzo Abe.

Muri uwo musangiro nta tangazamakuru ryari rihari.

Umusesenguzi wa politiki witwa Jonathan Marcus yatangaje ko icyatumye Trump yegera Putin ari ukugira ngo baganire ku kibazo cy’ ukwivanga ku Burusia mu matora ya Perezida wa Leta zunze ubumwe z’ Amerika yabaye mu mpera z’ umwaka ushize wa 2016.

Uyu musesenguzi abishingira kukuba ibi biganiro byaragizwe ubwiru, ntihagire inyandiko ifatwa ikindi hakoreshwa umusemuzi mu rwego rwo kuzimiza abari hafi aho ngo batumva ibyo baganira.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa