skol
fortebet

Perezida w’ Ubushinwa mu ruzinduko rw’ amateka mu Rwanda ruzasiga hasinywe amasezerano 15

Yanditswe: Sunday 22, Jul 2018

Sponsored Ad

Perezida Xi Jinping w’Ubushinwa ategerejwe mu Rwanda kuri icyumweru mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri. Ruzaba arirwo ruzinduko rwa mbere mu mateka, umukuru w’igihugu cy’Ubushinwa azaba agiriye mu gihugu cy’u Rwanda.
Mu kiganiro n’Ijwi ry’Amerika umunyamabanga wa leta muri Ministeri y’ububanyi n’amahanga Ambasaderi Olivier Nduhungirehe yavuze ko muri urwo ruzinduko ibihugu byombi bizashyira umukono ku masezerano agera kuri 15 yo guteza imbere ubutwererane n’ishoramari hagati y’u Rwanda (...)

Sponsored Ad

Perezida Xi Jinping w’Ubushinwa ategerejwe mu Rwanda kuri icyumweru mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri. Ruzaba arirwo ruzinduko rwa mbere mu mateka, umukuru w’igihugu cy’Ubushinwa azaba agiriye mu gihugu cy’u Rwanda.

Mu kiganiro n’Ijwi ry’Amerika umunyamabanga wa leta muri Ministeri y’ububanyi n’amahanga Ambasaderi Olivier Nduhungirehe yavuze ko muri urwo ruzinduko ibihugu byombi bizashyira umukono ku masezerano agera kuri 15 yo guteza imbere ubutwererane n’ishoramari hagati y’u Rwanda n’ubushinwa.

Politike y’Ubushinwa yo gushora imari mu kubaka ibikorwaremezo mu bindi bihugu imaze imyaka bitari bike.

Ni politike yiswe “Going Out” cyangwa gusohoka. Ishoramari rya vuba muri Kenya na Ethiopia ryerekana indi ntambwe yo kwagura gahunda ya perezida w’ubushinwa Xi Jinping ijyanye no kubaka imihanda n’inzira za gariyamoshi.

Ni gahunda yo kubaka ibikorwaremezo no kunoza ibyo gutwara abantu n’ibintu muri muri Aziya n’Uburayi kimwe no muri Afurika y’Uburasirazuba, izashorwamo tiliyari y’amadolari y’Amerika.

Uretse gushimangira umubano n’ibihugu bisaga 10 ku isi, amafaranga Ubushinwa bushora hanze ahanga isoko ku bakozi babwo n’ibicuruzwa, kwibonera umutungo kamere no kuzamura ikoranabuhanga ryabwo; bikanashoboza iki gihugu cya kabiri mu bitunze kuruta ibindi ku isi, gucunga tiliyari eshatu z’amadolari ashorwa mu bindi bihugu.

Ubushakashatsi bwakozwe n’Ijwi ry’Amerika bugaragaza ko iri shoramari rifasha Ubushinwa kugabanya ibyakwitambika intego zabwo zishingiye kuri politike n’umutekano.

Yunnan Chen urimo gukorera impamyabumenyi y’ikirenga muri kaminuza ya Johns Hopkins muri Leta zunze ubumwe z’Amerika unasoje imirimo yakoreraga mu burengerazuba bw’Afurika, asanga ku bihugu by’Afurika bishaka iterambere ry’ubukungu n’inganda; Ubushinwa ari umufatanyabikorwa mwiza wabifasha kuusa bwangu imishinga myinshi bifite.

Kuri Ambasaderi Nduhungirehe, icyo ibihugu by’Afurika bikundira umubano n’Ubushinwa ngo nuko ari umubano ushyingiye ku bw’ubahane no kubikorwa bifatika.

Ku rundi ruhande ariko hari ikindi bihatse kitari cyiza.
Impuguke zemeza ko politike y’ishoramari ry’Ubushinwa mu bindi bihugu ari ingirakamaro kuri Afurika; bitandukanye n’iryo mu gihe cy’abakoloni. Ariko banavuga ko izo nyungu zitwikiriye ubugome na ruswa kubw’amasezerano afitiye akamaro Ubushinwa ariko adashingira ku gikenewe nyacyo; ibi bikaba inkomyi ku iterambere nyaryo ry’inganda.

Uretse ibijyanye n’ubukungu hariho n’impungenge zishingiye ku iyangirika ry’ibidukikije cyane cyane ibyangizwa n’imishinga ya gariyamoshi; ikunze kwahuranya amashyamba n’imidugudu ituwe. Chen urimo gushaka impamyabumenyi y’ikirenga muri kaminuza ya Johns Hopkins atanga urugero ku nzira ya Nairobi-Mombasa, ica ahantu hafatwa nk’ingenzi cyane mu buryo bw’ibidukikije.

Ibitekerezo

  • Ubu bushakashatsi bwuyu ntibusobanutse ariko

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa