skol
fortebet

Perezida wa Sena Bernard Makuza yasabye abanyapolitike kurangwa n’indangagaciro

Yanditswe: Thursday 13, Apr 2017

Sponsored Ad

Perezida wa Sena Bernard Makuza arasaba abanyapolitike kurangwa n’indangagaciro z’umunyapolitiki nyawe bashyira imbere inyungu z’umuturage kandi bagaharanira ishema ry’igihugu. Ibi yabitangaje ubwo yasozaga ku rwego rw’igihugu icyumweru cy’icyunamo gihuzwa no kwibuka abanyapolitike bazize Jenoside yakorewe Abatutsi.
Kwibuka no kunamira abo banyapolitike bashyinguye ku rwibutso rwa Jenoside rwa Rebero, biba bigamije kuzirikana ubutwari n’ubunyangamugayo bwabaranze. Perezida wa Sena Bernard Makuza (...)

Sponsored Ad

Perezida wa Sena Bernard Makuza arasaba abanyapolitike kurangwa n’indangagaciro z’umunyapolitiki nyawe bashyira imbere inyungu z’umuturage kandi bagaharanira ishema ry’igihugu. Ibi yabitangaje ubwo yasozaga ku rwego rw’igihugu icyumweru cy’icyunamo gihuzwa no kwibuka abanyapolitike bazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

Kwibuka no kunamira abo banyapolitike bashyinguye ku rwibutso rwa Jenoside rwa Rebero, biba bigamije kuzirikana ubutwari n’ubunyangamugayo bwabaranze. Perezida wa Sena Bernard Makuza yavuze ko abanyapolitiki bibukwa babaye urugero rwiza kuko banze ikibi, asaba abakora politiki muri iki gihe kwibuka inshingano bafite, "kubibuka bitwibutsa intego n’indangagaciro bikwiye ubundi kuranga umunyapolitike wese nyawe ugomba guharanira no gushyira imbere inyungu imibereho n’icyateza imbere abo ayoboye nta kurobanura kandi akarangwa buri gihe no gukunda igihugu agaharanira ishema ryacyo."

Perezida wa Sena kandi yavuze ko jenoside itabaye impanuka cyangwa ikiza kuko yateguwe ikageragezwa ndetse igashyirwa mu bikorwa, avuga ko abanyapolitiki by’umwihariko bakwiye kwanga no kurwanya ikibi kabone n’aho bakizira.

Bamwe mu bagize imiryango y’abanyapolitiki bazize jenoside bashyinguye mu rwibutso rwa Rebero ruherutse no gushyirwa mu nzibutso zo ku rwego rw’igihugu bavuze ko abo baje kwibuka bari bafite ibitekerezo byiza bikwiye kubera urugero abariho ubu.

Urwibutso rwa jenoside rwa Rebero rushyinguyemo abanyapolitiki 12 ndetse n’izindi nzirakarengane zazize jenoside hirya no hino mu mujjyi wa Kigali zigera ku bihumbi 14.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa