skol
fortebet

U Rwanda n’ Ubushinwa bemeranyije ubufatanye mu nzego nyinshi [VIDEO]

Yanditswe: Monday 23, Jul 2018

Sponsored Ad

Ku munsi wa Kabiri ari nawo usoza uruzinduko rw’ iminsi ibiri yagiriraga mu Rwanda , Perezida w’ Ubushinwa Xi Jinping yashimiye Perezida Kagame kuba u Rwanda rutekanye kandi rukataje mu iterambere anavuga ko ahaye ikaze u Rwanda mu bufatanye n’ Ubushinwa.

Sponsored Ad

Ubushinwa n’ u Rwanda yashyize umukono ku masezerano 15 y’ubufatanye akubiyemo ibijyanye n’ubucuruzi, ubuhahirane, ubwubatsi, ibikorwaremezo, ikoranabuhanga, ubuhinzi, ubuvuzi n’ibindi.

Perezida Kagame yagize ati “Nejejwe cyane n’aya masezerano y’ubufatanye hagati y’u Rwanda n’u Bushinwa kandi ndizera ko ubu bufatanye buzakomeza mu nzego nyinshi z’iterambere hagati y’ibihugu byombi ndetse bukazanaguka bukagera ku rwego rwa Afurika.”

Perezida Jinping yashimiye Perezida Kagame ku iterambere amaze kugeza ku Rwanda nyuma y’ibihe bibi rwaciyemo ubu, kikaba ari igihugu gihagaze neza mu iterambere, kiri ku murongo kandi gitekanye.

Ati ” Ni ubwa mbere ngeze mu bihugu bya kure nyuma y’uko nongeye gutorerwa kuyobora u Bushinwa, nkaba nejejwe cyane no kugera mu Rwanda. Ndashimira cyane Perezida Kagame ndetse n’Abanyarwanda bose muri rusange, kuba u Rwanda rutekanye kandi rukataje mu iterambere.”

Nyuma y’isinywa ry’ayo masezerano, Perezida Kagame na Madame Jeannette Kagame bakiriye ku meza Perezida Jinping na Madame Peng Liyuan.

Uruzinduko rwa Perezida Jin Ping rurasozwa no gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, aho yunamira Abatutsi bahashyinguye basaga ibihumbi 250.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa