skol
fortebet

Perezida Kagame yitabiriye iserukiramuco ryo kurandura ubukene ku Isi ryahuje ibirangirire

Yanditswe: Sunday 02, Dec 2018

Sponsored Ad

Perezida w’ u Rwanda akaba n’ Umuyobozi wa Afurika yunze Ubumwe Paul Kagame kuri iki Cyumweru tari 2 Ukuboza 2018 yitabiriye iserukiramuco rya Global Citizen Festival, ryahuriranye no kwizihiza isabukuru y’imyaka 100 ya Nelson Mandela ndetse no guha icyubahiro umurage we, by’umwihariko uko yagiye ahamagarira abantu kurwanya ubukene bukabije.

Sponsored Ad

Iri serukiramuco riri i Johannesburg muri Afurika y’Epfo ryatumiwemo abahanzi batandukanye kandi b’ ibyamamare mu Isi barimo Beyoncé, JAY-Z, Usher, Pharrell Williams & Chris Martin, Ed Sheeran, Eddie Vedder, Kacey Musgraves, Wizkid, Cassper Nyovest, D’Banj, Femi Kuti, Sho Madjozi, Tiwa Savage n’abandi baza gususurutsa abaryitabiriye.

Global Citizen Festival ni ngarukamwaka, ikangurira abayobozi b’ibihugu n’imiryango mpuzamahanga kurandura ubukene bukabije mu Isi.

Insanganyamatsiko yateguwe uyu mwaka ni uguharanira imirire myiza n’ubuzima kuri bose”.

Ritegurwa n’Umuryango ‘Global Citizen’ ufite icyicaro muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, uhuza abakiri bato baturutse hirya no hino ku Isi kugira ngo ugire ibyo ugeraho bijyanye na gahunda z’iterambere rirambye (SDGs).

Kuva mu 2012, ibikorwa miliyoni 14.2 by’uyu muryango byafashije mu gushyira mu bikorwa gahunda z’abayobozi hirya no hino ku Isi, bifite agaciro ka miliyari 37.9 z’amadorali ya Amerika.

Ibikorwa by’uyu muryango byitezweho gufasha mu guteza imbere abantu bangana na miliyari 2,25 hirya no hino ku Isi.

Abahanzi batandukanye bakomeye ku Isi bifashishwa muri uru rugamba rwo kurwanya inzara n’ubukene hirya no hino ku Isi babinyujije mu bihangano byabo.

Kuri Stade ya FNB yakira abantu barenga ibihumbi 95 hateganyijwe igitaramo kiza gutangirwamo ubutumwa bwo kurwanya inzara.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa