skol
fortebet

Pereziga Kagame yashimye mugenzi wa Angola nyuma yo kurahira

Yanditswe: Tuesday 26, Sep 2017

Sponsored Ad

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yitabiriye umuhango w’irahira rya Perezida mushya w’igihugu cya Angola João Lourenço. Ni umuhango wabereye mu murwa mukuru i Luanda muri Angola aho ishyaka rya MPLA, rya João Lourenço ariryo ryatsinze amatora muri ku bwiganze bw’amajwi.
Lourenço yatsinze amatora aheruka n’amajwi 64.5%, ahagarariye Ishyaka rya Rubanda riharanira ukwishyira ukizana kwa Angola "MPLA" cg se The People’s Movement for the Liberation of Angola.
Nyuma yo kurahira, Perezida Kagame yahise (...)

Nyuma yo kurahira, Perezida Kagame yahise ahura na Perezida João Lourenço aramushimira. Uwo muyobozi mushya afite gahunda yo gufungura imiryango ku mahanga mu bijyanye n’ubukungu no kugabanya ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli bihora bihindagurika.

Akimara gutsinda ayo matora, Perezida Kagame ari mu bakuru b’ibihugu ba mbere bamwifurije ishya n’ihirwe mu mirimo ye mishya. Yagize ati "Intsinzi nziza kuri Perezida João Lourenço ku ntsinzi wegukanye. Tukwifurije ibyiza hamwe n’abaturage ba Angola."

Angola ifite abaturage bagera kuri miliyoni 27.5. Ikaba iza ku mwanya wa kabiri mu bihugu bicukura peteroli muri Afurika.

RBA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa