skol
fortebet

PL iravuga ko niribona imyanya mu nteko hari ibizahinduka ku byiciro by’ ubudehe

Yanditswe: Tuesday 14, Aug 2018

Sponsored Ad

Umuyobozi w’ ishyaka riharanira ukwishyira ukizana kwa buri muntu PL ryatangiriye ibikorwa byo kwiyamamaza mu murenge wa Base mu karere ka Rulindo yizeje abanyarwanda ko bazabona impinduka muri gahunda y’ ibyiciro by’ ubudehe nibayiha amajwi ikabona imyanya mu nteko.

Sponsored Ad

Mukabalisa Donatille uyobora PL yari Perezida w’umutwe w’ abadepite muri manda ishize.

Yabwiye abanyarulindo ati “ Icyo twifuza ni uko ibyiciro by’ubudehe bitashingirwaho muri gahunda zindi kuko ubundi ibyiciro by’ubudehe ni ibirebana n’igenamigambi, ubwo rero byari bikwiye gufasha mu buryo hakorwa igenamigambi ariko ntibishingirweho n’izindi gahunda zose nko gushyira abanyeshuri mu mashuri kuko gushyira umwana mu ishuri byari bikwiye gushingira ku bushobozi aho gushingira ku kiciro cy’ubudehe arimo, n’izindi gahunda zitandukanye z’ubuzima.”

Iri shyaka kandi ryizeje abatuye umurenge wa Cyinzuzi wo mu karere ka Rulindo ko nibatora PL izabakorera ubuvugizi bakabona ikigo nderabuzima na materinite.

Ishyaka PL rimaze imaka 27 rikorera mu Rwanda, rifite abakandida 80 bari kwiyamamariza ku mwanya w’abagize Inteko nshingamategeko. Imyanya ihatanirwa n’ abakandida bigenga 4 n’ amashyaka PL, PSD, PS- Imberakuri, Green Party, FPR n’ amashyaka bishyize hamwe ni 53.


Ibitekerezo

  • Ko ari mwe mwari muyiyoboye c mwabuze iki cyatumye mudakora kuburyo ngo muzahindura ibintu ubutaha? Hahaha

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa