skol
fortebet

Polisi yasezeye Abofisiye 111 bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru

Yanditswe: Monday 15, Jan 2018

Sponsored Ad

Ku cyumweru tariki 14 Mutarama uyu mwaka ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru habereye umuhango wo gusezera mu cyubahiro Abofisiye bayo bagera ku 111 bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru.
Uyu muhango ubaye nyuma y’Iteka rya Perezida rizamura mu ntera Abosiye ba Polisi y’ Rwanda 1 015 rikanashyira mu kiruhuko cy’izabukuru abagera ku 111.
Umwe mu bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru, Rtd ACP Elisa Kabera wavuze mu izina rya bagenzi be, yagarutse ku rugendo rutoroshye rwo gufatanya n’abandi (...)

Sponsored Ad

Ku cyumweru tariki 14 Mutarama uyu mwaka ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru habereye umuhango wo gusezera mu cyubahiro Abofisiye bayo bagera ku 111 bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru.

Uyu muhango ubaye nyuma y’Iteka rya Perezida rizamura mu ntera Abosiye ba Polisi y’ Rwanda 1 015 rikanashyira mu kiruhuko cy’izabukuru abagera ku 111.

Umwe mu bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru, Rtd ACP Elisa Kabera wavuze mu izina rya bagenzi be, yagarutse ku rugendo rutoroshye rwo gufatanya n’abandi kubaka Igihugu ahereye ku rugamba rwo kukibohora kugeza Polisi y’u Rwanda ishyizeho; ari na yo batashye babarizwamo.

Yagize ati: “Ndatinda ku rugamba rwo kubohora Igihugu kuko bitwibutsa byinshi, ndishimira ko icyo twaharaniye twakigezeho, tukaba dufite igihugu n’ubuyobozi buzirikana imbaraga twatanze bugahora buduha icyubahiro gikwiriye.’’

Rtd ACP Kabera yakomeje ashimira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda , Paul Kagame ku bushishozi n’ubushobozi yababonyemo bigaragazwa n’impeta batashye bambaye.

Yasoje ijambo rye yizeza ubuyobozi bwa Polisi ndetse n’Igihugu muri rusange ko bazakomeza kurangwa n’umuco wo gukunda Igihugu; kandi ko aho bagiye bazakomeza kubungabunga umutekano banarwanya uwo ari we wese wahirahira gusenya ibyo cyagezeho.

Johnston Busingye

Minisitiri w’ubutabera akaba n’Intumwa nkuru ya Leta, akaba anafite Polisi mu nshingano ze , Johnston Busingye yashimiye Abofisiye bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru ku kazi keza bakoze kahesheje isura nziza Polisi y’u Rwanda haba mu gihugu ndetse no hanze yacyo.

Yavuze ko abasezerewe bazakirwa neza aho bagiye kuko akazi bakoreye Igihugu buri wese akazirikana.

Yagize ati:‘’Uwo dusezeraho wese ndizera ko atatinya kuvuga aho aturutse kuko urwego yakoreye uyu munsi ruhagaze neza.Abo musize bazabibuka ,kandi n’abo musanze bazabashima.’’

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Emmanuel K. Gasana yashimiye Abofisiye bagiye mu kiruhuko ku butwari n’umurava byabaranze mu rugendo bashoje.

Yagize ati: "Mu gihe kigoye mwaritanze bihagije, mwirinze guta umurongo. Ni yo mpamvu Igihugu kibasezereye mu cyubahiro kibagomba. Turabashimiye, kandi tuzakomeza gukorana.’’

Yijeje aba Bofisiye ko Polisi y’u Rwanda izakomeza kubaba hafi; kandi ko bazahabwa ibibagenerwa byose nk’uko amategeko abiteganya.

IGP Gasana asoza ijambo rye yabwiye abagiye mu kiruhuko cy’izabukuru ko bagifitiye Igihugu igihango cyo gukomeza kubungabunga umutekano n’iterambere ryacyo, aha akaba yaragize ati:"Muzakomeze gukumira ikibi hagamijwe gusigasira umutekano mwaharaniye, kandi muzakomeza guharanira .’’

Abofisiye ba Polisi bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru barimo babiri bo ku rwego rwa Komiseri (Commissioner) , 27 bo ku rwego rwa ba ofisiye bakuru na 82 bo ku rwego rwa ba ofisiye bato, muri bo hakaba harimo abagore batanu.

Ibitekerezo

  • Iki ni igikorwa cyiza cyo gushimira aba baofisiye basezerewe mu kazi. Baritanze kd umusanzu wabo ni ingenzi mu kuba Polisi yariyubatse kugera aho igeze
    ubu ndetse n’igihugu muri rusange kd tunizeye ko bazakomeza uruhare mu kubumbatira umutekano.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa