skol
fortebet

Polisi biyigoye yakuye mu rugo Diane Rwigara, Nyina na murumuna we(AMAFOTO)

Yanditswe: Monday 04, Sep 2017

Sponsored Ad

Mu masaha y’umugoroba kuri uyu wa 04 Nzeri 2017, Polisi y’u Rwanda yakuye mu rugo Diane Rwigara, murumuna we Anne Rwigara n’umubyeyi wabo, Adeline Rwigara.
Ni nyuma y’uko mu gitondo cyo kuri uyu munsi batumijwe mu bugenzacyaha bakanga kwitaba. Polisi yafashe umwanzuro wo kubakura mu rugo rwabo ku ngufu kugira ngo bitabe ubugenzacyaha. Ku wa 03 Nzeri, mu itangazo Polisi y’Igihugu yashyize hanze, ACP Theos Badege yasobanuye ko umuryango wa Rwigara udafuze ahubwo ko icyabaye ari ugusaka urugo (...)

Sponsored Ad

Mu masaha y’umugoroba kuri uyu wa 04 Nzeri 2017, Polisi y’u Rwanda yakuye mu rugo Diane Rwigara, murumuna we Anne Rwigara n’umubyeyi wabo, Adeline Rwigara.

Ni nyuma y’uko mu gitondo cyo kuri uyu munsi batumijwe mu bugenzacyaha bakanga kwitaba. Polisi yafashe umwanzuro wo kubakura mu rugo rwabo ku ngufu kugira ngo bitabe ubugenzacyaha.

Ku wa 03 Nzeri, mu itangazo Polisi y’Igihugu yashyize hanze, ACP Theos Badege yasobanuye ko umuryango wa Rwigara udafuze ahubwo ko icyabaye ari ugusaka urugo rwabo.

Kugira ngo Polisi y’Igihugu ibashe kwinjira mu rugo rwabo byayisabye gukoresha urwego kugira ngo ibashe kurira igipangu kuko igipangu cyari gikinze. Abapolisi barenga 15 berekeje mu Kiyovu ahatuye Umuryango wa Diane Rwigara.

Nyuma yo gukomanga igihe kinini bafashe umwanzuro wo kwifashisha urwego kugirango binjire imbere mu gipangu, umupolisi umwe yinjiye maze afungurira n’abandi nk’uko amashusho yafashwe na RBA abigaragaza.

Nyuma abapolisi baje kujya mu gipangu imbere bakoresheje ingufu, basangamo Diane Rwigara n’abandi bari mu nzu imbere mu gikari; basanze ibintu byose biteye hejuru hari imyenda irunze mu ruganiriro.

Umupolisi wari uyoboye iki gikorwa witwa CSP Jean de Dieu Kabare yahise abereka impapuro zibata muri yombi uko ari batatu, bahita babajyana
ku biro bishinzwe iperereza (CID) kugira ngo bazahatwe ibibazo.

Musaza wabo we yashatse kujyana n’abandi yinjira mu modoka ya Polisi bamuvanamo bamubwira ko we ntacyo bamukurikiranyeho bityo batamukeneye.

Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, ACP Theos Badege avuga ko umuryango wa Rwigara uregwa kunyereza imisoro kubera ikompanyi y’uwo muryango itarayishyuye, yanavuze kandi ko nta rimwe bigeze bemera ko uyu muryango waburiwe irengero.
.
Ati “Twe twavugishaga ukuri, twabwiraga abantu ukuri uko kumeze. Icyo twategereje ni ugukoresha amategeko kuko itegeko riteganya ko umuntu ahamagarwa kuri polisi kwisobanura ibyo abazwaho. Byarakozwe, bahawe ubutumire bwo kwitaba kuri polisi inshuro eshatu. Amategeko ateganya ko iyo bigenze gutyo umuntu agasuzugura amategeko hatangwa urupapuro rundi rutuma polisi izana umuntu ku gahato.”


Diane Rwigara ubwe, polisi imukurikiranyeho kwereka Komisiyo y’Amatora imikono y’abantu bavugwa ko bapfuye, igihe yifuzaga kuba umukandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika mu matora yabaye muri Kanama.

Diane Rwigara yavuzweho gukoresha inyandiko mpimbano ubwo yashakaka kwiyamamariza umwanya w’Umukuru w’Igihugu mu matora aheruka aho amwe mu mazina y’abamusinyiye Komisiyo y’Amatora yavuze ko harimo n’abari bamaze igihe barapfuye.

Ku mugoroba wo ku itariki ya 07 Nyakanga 2017 nibwo Komisiyo y’amatora mu Rwanda, NEC yatangaje abakandida batatu ntakuka bemerewe kwiyamamariza umwanya wa Perezida w’u Rwanda aribo Paul Kagame w’umuryango FPR-Inkotanyi, Frank Habineza w’ishyaka Democratic Green Party n’umukandida w’igenga Philippe Mpayimana.

Ni mu gihe Gilbert Mwenedata, Barafinda Sekikubo Fred na Diane Shima Rwigara batamerewe kwiyamamaza bitewe n’uko hari ibyangomba batujuje harimo imikono 600 y’abantu bagomba kubasinyira.

Abo uko ari batatu ntibemerewe kandidatire kubera ko hari byinshi babura mu byobasabwaga ariko Diane Rwigara we arino umwihariko ko primo n’abapfuye.
Mu mikono y’abantu 572 Diane Rwigara yatanze, NEC yakuza ko yatahuyemo ko mu bamusinyiye bo mu Karere ka Gasabo harimo abantu batatu bapfuye mu gihe gishize.

Abo akaba ngo yard uwitwa Innocent Maniraguha, Desiré Byiringiro na Augustin Rudahara; nkuko Perezida wa NEC, Prof. KALISA MBANDA yabitangaje.

NEC icyo gihe yatangaje ko uwitwa Augustin Rudahara yapfiriye mu bitaro bya Kibagabaga ku itariki ya 16 Mata 2016, ashyingurwa mu irimbi rya Busanza, mu mva zitubakiye.

Rudahara ni nimero ya 471 mu gitabo cyo ku irimbi rya Busanza.

Mu rwego rw’amategeko, ingingo ya 609 ivuga ko ‘umuntu wese uhimba cyangwa uhindura mu buryo ubwo ari bwo bwose inyandiko, ashyiraho umukono cyangwa igikumwe bitari byo, yonona inyandiko cyangwa imikono, asimbuza abantu abandi, ahimba amasezerano, imiterere y’ingingo zayo, igitegetswe gukorwa cyangwa icyarangije kwemeranywa, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu kugeza ku myaka irindwi.

Iki gihano cyiyongeraho ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi 300 kugeza kuri miliyoni eshatu. Ingingo ya 610 yo iteganya ko ‘umuntu wese uzi ko inyandiko ari impimbano, akayikoresha ku buryo ubwo ari bwo bwose ahanishwa ibihano bimwe n’iby’uwayihimbye’, bisobanuye ko n’ababasinyishirije bashobora kurebwaho.

Nta gihe kinini gishize kandi uruganda rw’Umuryango wa Rwigara rufunzwe nyuma yo gukekwaho kunyereza imisoro.

Ibitekerezo

  • Abasirikare 15 bagiye gufata abakobwa2 n’ umukecuru. Iz’ amarere zirigaragaje.

    Bijya gutangira nuku bamwe batotezwa abari kw’ibere bagakoma amashyi bati kinani URI ’umubyeyi. Abatotezwaga bahigwa ntawavuga NGO byibuze arebe ko yamara kabiri atabura ibyuma n’ibirago. Nyamara n’Ntibyamaze 2. Igitangaje nuko iyo ingoma yagezaho ntibi ikibona ko byakomeye ahubwo ibi ibona ingufu zageze mubushorishori kugeza igihu kibyaye igihunyira. Nsekambabaye na Nzabandora n’abana babanyarwanda.

    Birababaje biteye nagahinda. Arko imana niyonkuru

    Hhahaa harya iyi kinamicoooo ..numukobwa wange wa 2 years yayiseka, ubuse uyu Theos Badege arata umwanya asobanura ibiki emera watumwe ..Paul ubwe yarivugiye ngo abanyabyaha bahanwe ngo kabone naho waba wariyamamarije kuba Perezida ugatsindwa none just one week after muratangiye...shame kabisa

    Twe ababaye muri uru Rwanda twabonye byinshi za 90s nuku byatangiye, mutegereze gato muzareba..nonese umuntu azacwana na Karegeya, Kayumba, Twagiramungu, Ingabire, Rusagara, Tom Byabagamba, Rudasingwa, Sebarenzi....none yadukiriye nakana kagakobwa abyaye...harya ngo ni intore izirusha iki? nge mbona izirusha ubwoba gusa.

    ntamvura idahita ntanijoro nidacya

    Aka ni agahinda k’umubyeyi wabo wapfuye bitunguranye kandi bari bakimukeneye.bakeneye guhumurizwa bakemera ibyababayeho,ubuzima bugakomeza.mwihangane.

    Ibi babyita kwikoza isoni. ese nta bajyanama mugira? uwibye imisoro arasahurwa agasenyerwa, akarindishwa abajepe; akibwa ikintu cyose cyagaciro munzu, agafungirwa iwe akabuzwa epfo na ruguru? ahaaa mwese muri ababyeyi mwarabyaye muraheka ariko ibyo mbona muri iyi minsi niba atari ubukunguzi ni ugusezera

    Dore uko bareba nuko bas awigirango pilise yu Rwanda ibyarwa numuntu umwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa