skol
fortebet

Prof Jean Pierre Dusingizemungu asanga itegeko rihana ingengabitekerezo ya Jenoside rikwiye kuvugururwa

Yanditswe: Tuesday 18, Apr 2017

Sponsored Ad

Perezida ku rwego rw’ igihugu w’ umuryango Ibuka uharanira inyungu z’ abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi asanga itegeko rihana icyaha cy’ ingebitekerezo ya Jenoside rikwiye kongerwamo ingufu kandi rikakurizwa cyane kugira ngo ugikoze ahanwe mu buryo bubera abandi bose urugero.
Jean Pierre Dusingizemungu yabikomojeho ubwo mu karere ka Ngoma haberaga umuhango wo kwimura imibiri 7000 y’ abishwe muri jenoside yakorewe abatutsi.
Iyo mibiri yari imaze igihe kinini ishyinguye mu buryo budakwiye mu (...)

Sponsored Ad

Perezida ku rwego rw’ igihugu w’ umuryango Ibuka uharanira inyungu z’ abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi asanga itegeko rihana icyaha cy’ ingebitekerezo ya Jenoside rikwiye kongerwamo ingufu kandi rikakurizwa cyane kugira ngo ugikoze ahanwe mu buryo bubera abandi bose urugero.

Jean Pierre Dusingizemungu yabikomojeho ubwo mu karere ka Ngoma haberaga umuhango wo kwimura imibiri 7000 y’ abishwe muri jenoside yakorewe abatutsi.

Iyo mibiri yari imaze igihe kinini ishyinguye mu buryo budakwiye mu rwibutso rwa Remera, mu murenge wa Remera, akarere ka Ngoma, yimuriwe mu rwibutso rwa Jenoside rwa Kibungo, ishyingurwa mu cyubahiro.

Iyi mibiri yimuriwe mu rwibutso rwa Jenoside rwo ku rwego rw’Akarere, muri gahunda yo kwimurira imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi yari ishyinguwe mu nzibutso zitameze neza, igashyingurwa mu cyubahiro mu nzibutso zatunganyijwe neza.

Mukankuranga Béatrice, uhagarariye abafite ababo bashyinguwe, yagize ati “Ndashimira ubuyobozi bw’Igihugu cyacu bwadufashije kugira ngo uyu munsi tubashe gushyingura abacu mu cyubahiro.Tukaba rwose tunyuzwe nuko bagiye kuruhukira ahantu heza.

Prof. Dusingizemungu Jean Pièrre, Umuyobozi wa Ibuka, yihanganishije imiryango yashyinguye abayo bazize Jenoside yakorewe abatutsi.Avuga ko ubuyobozi bwiza u Rwanda rufite butanga icyirere cy’uko ejo hazaza h’abanyarwanda ari heza.

Ati “Ni igihe kiza cyo gushimira igihugu cyacu, gitanga izi ngufu zose kugira ngo abantu bafate umwanya bazirikane ibyabaye muri Jenoside yakorewe abatutsi, ariko banafate umugambi, kandi tunaboneremo igituma tugira icyizere cy’ejo hazaza.”

Prof. Dusingizemungu yavuze ko aho abona hakwiye gushyirwa imbaraga, ari mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside ikomeza kumvikana hirya no hino mu gihugu, yaba mu magambo no mu bikorwa by’ubugome n’ubwicanyi, agaragaza ko byerekana ko hakiri akazi gakomeye ko gushakisha abakora ibyo byaha, no kubahana by’intangarugero.

Yavuze ko yifuza ko hakorwa ubuvugizi itegeko rihana icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibindi byaha bifitanye isano ryakazwa kuko kugeza ubu, iryo tegeko risa n’iririmo imbogamizi.

Ati “Banyakubahwa muri hano, muri mu Nteko Ishinga Amategeko, hari itegeko mwatoye rihana ingengabitekerezo ya Jenoside ariko njye ku giti cyanjye nibaza ko iri tegeko ridakurikizwa neza, nkaba nanatekereza ko iri tegeko rikwiye kongerwamo ingufu, kugira ngo icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside gifatwe nk’icyaha gikomeye cyane kandi gihanwe cyane, ku buryo bibera urugero abashaka kugikora bose.”

Imibiri isaga bihumbi 7 yashyinguwe mu cyubahiro mu rwibutso rwa Kibungo, rusanzwe rurimo indi mibiri z’abazize Jenoside basaga ibihumbi 23 bamaze umwaka baruhukiye muri uru rwibutso rwo ku rwego rw’Akarere ka Ngoma.

Ingingo ya 135 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ivuga ko umuntu wese ukoze icyaha cy’ingengabitekerezo ya jenoside n’ibindi byaha bifitanye isano nayo ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) kugeza ku myaka icyenda (9) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi ijana (100.000) kugeza kuri miliyoni imwe (1.000.000).

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa