skol
fortebet

Protais Musoni yagaragaje ko ubukoloni bukiri mu Banyafurika butuma badashyira hamwe

Yanditswe: Sunday 23, Sep 2018

Sponsored Ad

skol

Umuyobozi wa Pan- African Movement mu Rwanda Protais Musoni yavuze ko impamvu Afurika biyogora gushyirahamwe biyigora ariko yagize igihe kinini cy’ ubukoloni no kumvisha ko iby’ Abanyafurika atari byiza.

Sponsored Ad

Protais Musoni yavuze ko ibisigisigi by’ ubukoloni bikiri mu banyafurika. Muri Kongere ya PAM yabaye kuri iki Cyumweru tariki 23 Nzeli Perezida wa Sena yasabye Abanyafurika kudakomeza kurangazwa n’ icyo yise imbaraga zitifuriza Afurika icyiza.

Musoni yagize ati “Iyo ugize imyaka myinshi y’ubukoloni, abantu bakubwira ko utari nka bo iherezo na we bikujyamo ko utari nka bo. Bakubwira bati ‘ibyawe ni bibi’ ukabona koko ni bibi. Bakubwira ngo ‘ibyacu ni byiza’ ugahora utekereza koko ko ari byo. Nubwo abanyafurika twagize ubwigenge, ibisigisigi by’ubukoloni byatugumyemo kandi ntibyavamo uwo munsi. Badukuye ku myemerere yacu baduha imyemerere yabo, badukura ku ndimi zacu tujya ku ndimi zabo”.

Atangiza kongere ya PAM yabereye mu Nteko Ishinga Amategeko y’ u Rwanda , Perezida wa Sena y’ u Rwanda Bernard Makuza yavuze ko hari amasezerano meza yashyizweho umukono n’ ibihugu bya Afurika ariko ntashyirwe mu bikorwa kubera izindi mbaraga zituruka inyuma mu batifuriza icyiza umugabane w’ Afurika.

Bernard Makuza yasabye Abanyafurika kubakira ku mahirwe ari muri Afurika bakirinda kugwa mu mutego wo kurangazwa. Yatanze urugero ku ishyirwaho ry’ isoko rusange ry’ Afurika agaragaza ko hari amasezerano yagiye ashyirwaho umukono afitiye inyungu Afurika ariko izindi mbaraga zo hanze zigatuma adashirwa mu bikorwa.

PAM ni Umuryango Nyafurika uharanira ukwigira no ukwigenga kw’ Afurika. Uyu muryango ufite amashami mu bihugu bitandukanye by’ Afurika by’ umwihariko mu Rwanda uyu muryango ufite inzego zikora kugera ku rwego rw’ utugari twose. Uyu muryango ufite intego yo kuba wagejeje ibikorwa byawo ku rwego rw’ umudugudu bitarenze imyaka itatu.


Ibitekerezo

  • Mu byukuri,abantu bose bifuza ko iyi si yaturwa n’abantu bunze ubumwe kandi bakundana,ikaba igihugu kimwe kitagira umupaka.Imana nayo nicyo yifuza.Ikibazo nuko abantu bananiye Imana,uhereye ku mubyeyi wacu,Adamu. Kubera ko imana idukunda,yaduhaye amategeko kugirango tubeho neza:Ntuzibe,Ntuzice,Ntuzasambane,etc...Ariko abantu ntacyo bibabwiye.Niyo mpamvu Imana yashyizeho Umunsi w’Imperuka nkuko Ibyakozwe 17:31 havuga.Kuli uwo munsi,izakuraho abantu bose bakora ibyo itubuza,isigaze abantu bayumvira gusa.Byisomere muli Imigani 2:21,22.Hanyuma isi ibe Paradizo.IMIPAKA iveho burundu,abantu bakundane,bavuga "ururimi rumwe gusa".Uwo niwo muti wonyine.Nkuko Yesu yadusabye gushaka iyo paradizo (Matayo 6:33),byaba byiza Honorable MUSONI Protais ashyize ingufu mu gushaka imana cyane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa