skol
fortebet

PSD yasobanujwe byinshi nyuma yo gutangaza ko Paul Kagame ariwe mukandida izamamaza

Yanditswe: Saturday 03, Jun 2017

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 3 Kamena 2017, ishyaka PSD ryatunguye abatari bake ubwo ryavugaga ko Paul Kagame ariwe mukandida waryo mu matora ya Perezida wa Repubulika ari imbere.
Uyu mwanzuro watangarijwe mu birori byo kwizihiza isabukuru y’ imyaka 25 ishize iri shyaka rishinzwe. Ubuyobozi bw’ iri shyaka byatangaje ko uyu mwanzuro wafatiwe mu nama ya biro politiki yateranye kuri uyu wa 3 Kamena 2017.
Ishyaka PSD, ni rimwe mu mashyaka akomeye mu Rwanda. Ni ishyaka rifite abantu bakomeye (...)

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 3 Kamena 2017, ishyaka PSD ryatunguye abatari bake ubwo ryavugaga ko Paul Kagame ariwe mukandida waryo mu matora ya Perezida wa Repubulika ari imbere.

Uyu mwanzuro watangarijwe mu birori byo kwizihiza isabukuru y’ imyaka 25 ishize iri shyaka rishinzwe. Ubuyobozi bw’ iri shyaka byatangaje ko uyu mwanzuro wafatiwe mu nama ya biro politiki yateranye kuri uyu wa 3 Kamena 2017.

Ishyaka PSD, ni rimwe mu mashyaka akomeye mu Rwanda. Ni ishyaka rifite abantu bakomeye muri politiki y’ u Rwanda nka Minisitiri w’ intebe Anastase Murekezi, Minisitiri w’ umutungo kamere akaba n’ umuyobozi waryo Dr Vincent Biruta, Dr Ntawukuriryayo Jean Damascene wigeze kuba Minisitiri w’ ubuzima ubu akaba ari umwe mu basenateri bavuga rikijyana, n’ abandi.

Mu kiganiro ubuyobozi bwa PSD bwagiranye n’ abanyamakuru nyuma y’ ibirori byo kwizihiza isabukuru y’ imyaka 25 PSD imaze ishinzwe, Dr Vincent Biruta yasobanuye impamvu bahisemo ko Paul Kagame azababera umukandida nyamara bafite abantu bakomeye muri politiki y’ u Rwanda.

Yagize ati “Twashatse umukandida ukwiye kuba yayobora u Rwanda mu myaka iri imbere, yaba aturuka muri PSD, yaba aturuka ahandi. Twebwe uwo twahisemo twamubabwiye. Ntabwo amatora ya Perezida wa Repubulika tuyafa nk’ umukino ngo tuvuge ngo ubwo igihe kigeze reka tuzane abantu dushyire hariya”

PSD yatangaje ko Kagame ariwe mukandida wayo mbere y’ uko ishyaka FPR, Perezida Kagame akomokamo ritangaza uzarihagararira mu matora ya Perezida.

Dr Biruta yabwiye abanyamakuru ko bafite icyizere ko ishyaka RPF rizatanga Perezida Kagame nk’ umukandida, gusa ngo biramutse bihindutse kongere ya PSD yagira ukundi ibigenza.

Ese ishyaka PSD rizamamaza Kagame ryamaye iyihe myenda?

Buri shyaka rigira ibirango byaryo birimo n’ amabara ariranga. Ishyaka RPF Perezida Kagame akomokamo rifite amabara ryahisemo gukoresha atandukanye n’ ayo ishyaka PSD ryahisemo.

Perezida wa PSD, Dr Vincent Biruta yabwiye abanyamakuru ko igihe cyo kwamamaza umukandida bahisemo (Paul Kagame) nikigera bazamwamamaza bambaye amabara aranga ishyaka ryabo. Amabara aranga PSD ni ubururu, umweru n’ icyatsi kibisi.

Itangazamakuru ryabajije PSD niba yarabanje kuganira n’ ishyaka RPF mbere yo guhitamo ko Perezida Kagame ayibera umukandida, Dr Biruta asubiza mu magambo akomeye aho yabwiye umunyamakuru ko nta rubanza afitanye nawe igihe RPF itaratangaza ko izatanga undi mukandida utari Paul Kagame.

Yagize ati “Ngira ngo ikiza ni uko wategereza rikazabyanga, igihe ritarabyanga sinzi urubanza dufitanye nawe”

Dr Biruta yavuze ko afite icyizere ko hari n’ andi mashyaka azashyigikira Kagame, asobanura ko icyo abishingira ari uko PSD yifuza ko andi mashyaka yahitamo nk’ uko yahisemo.

Ishyaka PSD ribaye ishyaka rya kabiri ritangaje aho rihagaze ku bijyanye no gutanga umukandida mu matora ya Perezida wa Repubulika y’ u Rwanda ateganyijwe tariki 3 Kanama ku bazatora mu mahanga na tariki 4 Kanama 2017 ku bazatorera mu Rwanda.

Ishyaka riharanira Demukarasi no kurengera ibidukikije Green Party ryamaze gutangaza ko umuyobozi waryo Dr Frank Habineza ariwe mukandida rizatanga mu matora ya Perezida.

Abandi bakandida batangaje ko bazahatanira intebe y’ umukuru w’ igihugu ni abakandida bigenga barimo Philpe Mpayimana, Diane Rwigara, na Mwenedata Gilbert.

Ibitekerezo

  • Mwabantu mwe, hari ibyo nibaza bikanyobera, nka PSD ni ishyaka cg ni akana ka FPR nk’uko CDR yari iri mu kwaha kwa MRND? Nta soni batinyuke bamamaze umukandida utri uwabo boshye abatagira abantu? Uko ni ugushaka imyanya?? Yewe narumiwe!!

    Mwabantu mwe, hari ibyo nibaza bikanyobera, nka PSD ni ishyaka cg ni akana ka FPR nk’uko CDR yari iri mu kwaha kwa MRND? Nta soni batinyuke bamamaze umukandida utri uwabo boshye abatagira abantu? Uko ni ugushaka imyanya?? Yewe narumiwe!!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa