skol
fortebet

Radiyo ’Amazing Grace’ yasabwe gufunga amezi atatu iracyari mu gihirahiro

Yanditswe: Tuesday 13, Feb 2018

Sponsored Ad

Urwego rwigenzura rw’ abanyamakuru RMC rwasabye ikigo cy’ Igihugu ngenzuramikorere RURA gufunga Radio Amazing Grace igihe kingana n’ amezi atatu kubera ikigisho cyatambukirijweho n’ umuvugabutumwa Niyibikora Nicholas kikaza kwikomwa na bamwe bavuga ko gisebya umugore. Umuyobozi w’ iyi Radiyo aravuga ko ataramenya niba Radio irashyira mu bikorwa iki cyemezo cya RMC cyangwa niba irajurira
Ibi bitangajwe mu gihe mu cyumweru gishize impuzamiryango Profemmes Twese Hamwe yasabye Leta gukurikirana (...)

Sponsored Ad

Urwego rwigenzura rw’ abanyamakuru RMC rwasabye ikigo cy’ Igihugu ngenzuramikorere RURA gufunga Radio Amazing Grace igihe kingana n’ amezi atatu kubera ikigisho cyatambukirijweho n’ umuvugabutumwa Niyibikora Nicholas kikaza kwikomwa na bamwe bavuga ko gisebya umugore. Umuyobozi w’ iyi Radiyo aravuga ko ataramenya niba Radio irashyira mu bikorwa iki cyemezo cya RMC cyangwa niba irajurira

Ibi bitangajwe mu gihe mu cyumweru gishize impuzamiryango Profemmes Twese Hamwe yasabye Leta gukurikirana umuvugabutumwa Niyibikora Nicholas watambukijwe ikibwirizwa gitesha agaciro umugore. Radiyo yakigishirijeho ikabazwa impamvu yamuhaye urubuga agakomeza ikigisho kandi arimo kuvuga ibitesha agaciro umugore.

RMC yatumije Umuyobozi wa Amazing Grace Gregory Brian Schoof n’ umuyobozi wa Profemmes Twese Hamwe maze nyuma yo kumva impande zombi RMC yanzura ko Radio Amazing Grace ibyayikoreweho bihembera urwango kandi bisebya igice kimwe cy’abanyarwanda, ibintu bihabanye n’amahame ngengamwitwarire y’itangazamakuru mu Rwanda.

RMC yasabye ko Radio Amazing Grace ihagarikwa mu gihe cy’ amezi atatu naho Niyibikora Nicholas akandika ibaruwa isaba imbabazi Abanyarwanda mu gihe kitarenze amasaha 48 iyo baruwa ikaba yageze kuri RMC.

Umunyamerika Pasteri Grace Gregory Brian Schoof yatangarije UMURYANGO ko ataramenya niba azajuririra icyemezo yafatiwe.

Yagize ati "Nkeneye iminsi ibiri kugira ngo mbanze ngenzure buri kimwe nshake ibihamya, ntacyo ngiye gukora muri iyi minsi ibiri"

Ubwo twandikaga iyi nkuru twashyize ku murongo wa 105.1 twumva Radio Amazing Grace Christian iracyavuga.

Grace Gregory Brian Schoof avuga ko mu cyumweru gishize yasabye ko ibyo Niyibikora yigishije babimushyirira mu Cyongereza akumva ari ibintu biteye ubwoba kuko ngo ’ Idini rya gikirisitu ry’ukuri ryubaha abagore’.

Uyu munsi tariki 13 Gashyantare ni umunsi mpuzamahanga wa Radiyo.

Ibitekerezo

  • Muraho ariko uriya muvugabutumwa muramuhora iki? niki yavuze kitari muri Bibilia musome iriya mirongo yose yavuze murebeko haraho abeshya,muzakurikirane ibyigisho byuriya mugabo azi bibilia peeee ntakintu nakimwewe avuga atagikuye muri bibilia.nibase avuga ibyanditswe kdi bigaragarira buri wese arazira iki?siwe wanditse bibilia,yarayisomye ahubwo muzakurikirane uwayanditse.

    Iyi radio irarengana uwayivugiyeho iby yavuze ni ibintu bisobanutse ahubwo abantu ntibashaka kubyumva ntakintu nakimwe yavuze kitasomwe muri bibiliya ikindi kandi yarabanje arisengura ati nimvuga umugore mwumve itoterero

    Umugabo yavuze ukuri mu isoko RYA Vunga bamuca muvisoko uyu nawe agiye kwinjira mukarengane

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa