skol
fortebet

RDB yamenyesheje PAC ko igiye guhindura uburyo bw’ibaruramari yakoreshaga

Yanditswe: Friday 29, Sep 2017

Sponsored Ad

Ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere RDB cyemereye komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imari n’umutungo by’igihugu PAC ko kigiye guhindura uburyo bw’ibaruramari cyakoreshaga, kugira ngo ibibazo byakundaga kuvuka bitazongera kubaho. Ni mu bisobanuro RDB yahaye iyi komisiyo y’inteko ishingamategeko ku makosa yagaragaye muri raporo y’umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta mu myaka itandukanye.
Mu makosa yagaragaye muri iki kigo harimo kuba uburyo gikoresha mu ibaruramari butajyanye (...)

Sponsored Ad

Ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere RDB cyemereye komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imari n’umutungo by’igihugu PAC ko kigiye guhindura uburyo bw’ibaruramari cyakoreshaga, kugira ngo ibibazo byakundaga kuvuka bitazongera kubaho. Ni mu bisobanuro RDB yahaye iyi komisiyo y’inteko ishingamategeko ku makosa yagaragaye muri raporo y’umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta mu myaka itandukanye.

Mu makosa yagaragaye muri iki kigo harimo kuba uburyo gikoresha mu ibaruramari butajyanye n’imiterere yacyo bigatuma hari amakuru y’ingenzi atagaragara. Raporo y’umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta ya 2014/2015 na 2015/2016 igaragaza ko hari amafaranga arenga miliyari 30 RDB yashoye mu bigo ifitemo imigabane, ariko inyito yayo yose ikagaragara nk’ayo kugura no gusana umutungo utimukanwa.

Umuyobozi mukuru wungirije ushinzwe ibikorwa muri RDB, Emmanuel HATEGEKA yemeye ko bagiye guhindura uburyo bakoreshagakugira ngo birinde amakosa : “Ku byerekeye ibaruramari rikoreshwa, aho byifuzwa ko twajya kuri systeme ikoreshwa no mu bigo byikorera, iyo gahunda nayo turayikorana na minisiteri y’imari n’igenamigambi, ku buryo umwaka utaha, RDB izaza ku isonga mu bigo bizatangira gukoresha systeme nshya mu ibaruramari.”

Muri iki kigo kandi hagaragazwamo ikibazo cy’uko amafaranga yishyuwe na ba mukerarugendo basuye n’abifuza gusura pariki usanga yose yandikwa ko yinjiye, ibyemezo 784 by’ubukerrarugendo nabyo bikaba byakoreshejwe inshuro zirenze 1. Hari n’ikibazo cy’ingwate zirenga ibihumbi 14 zanditswe inshuro zirenga imwe, n’ingwate zirenga 534 zidafite amakuru yuzuye. Emmanuel HATEGEKA asobanura ko uburyo bwo kwandikisha ingwate bwongewemo imbaraga mu gukemura iki kibazo.

Mu myaka ibiri yikurikiranyije, uwa 2014/2015 na 2015/2016 RDB yabonye raporo igayitse mu mikireshereze y’imari n’umutungo. Raporo y’umugenzuzi mukuru w’imari ya leta ya 2015/2016 igaragaza ko RDB yubahiriza inama igirwa n’umugenzuzi mukuru w’imari ya leta ku rugero rwa 48.7% gusa. Perezida wa komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imari n’umutungo by’igihugu, Depite Juvenal NKUSI asanga biteye ikibazo aho yagize ati: “Ubundi ubusanzwe ibyo mwemeranyijwe ugomba kubishyira mu bikorwa. Ntibisobanuka na gato, kumva y’uko batabishyira mu bikorwa. Cyangwa se ni ukuvuga ngo ntibaha uburemere bukwiye igenzura ry’imari bakorerwa? Aho niho hateye ikibazo. Kuko iyo ubona kuri 48 na 47% imyaka ibiri yikurikiranya, ni ukuvuga ko harimo ikibazo.”

Umuyobozi mukuru wungirije ushinzwe ibikorwa muri RDB avuga ko babanje guhura n’ibibazo binyuranye byari mu bigo bigera ku 8 byahurijwe muri RDB, ariko ngo ingamba bakomeje gufata zirimo kugenda zitanga umusaruro, ku buryo inama z’umugenzuzi mukuru w’imari ya leta zigiye kujya zubahirizwa uko bikwiye.

RBA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa