skol
fortebet

RDC yashyikirijwe imibiri y’ingabo zayo zaguye mu mirwano yazihuje n’iz’u Rwanda-AMAFOTO

Yanditswe: Saturday 17, Feb 2018

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 17 Gashyantare, 2018 Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) yashyikirijwe imibiri itatu y’ingabo zabo ziherutse kugwa mu mirwano yazihuje n’igisirikare cy’u Rwanda, RDF.
Umuseke.rw uravuga ko iki gikorwa cyo gushyikiriza ubuyobozi bwa FARDC imibiri y’ingabo zaguye mu mirwano, cyabanjirijwe n’ibiganiro byahuje impande zombi.
Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda (RDF) Lt Col Munyengango Innocent yatangaje ko ibi biganiro byahuje impande zombie byarangiye RDF na (...)

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 17 Gashyantare, 2018 Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) yashyikirijwe imibiri itatu y’ingabo zabo ziherutse kugwa mu mirwano yazihuje n’igisirikare cy’u Rwanda, RDF.

Umuseke.rw uravuga ko iki gikorwa cyo gushyikiriza ubuyobozi bwa FARDC imibiri y’ingabo zaguye mu mirwano, cyabanjirijwe n’ibiganiro byahuje impande zombi.

Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda (RDF) Lt Col Munyengango Innocent yatangaje ko ibi biganiro byahuje impande zombie byarangiye RDF na FARDC zemeranyije kujya zisangira amakuru kugira ngo ibikorwa nk’ibi byahitanye izi ngabo bitazongera kubaho.

Uretse imibiri y’abo basirikare, FARDC yanashyikirijwe ibikoresho byasizwe n’ingabo za Congo (imbunda eshatu n’ibikapu bitatu bari bafite).

Ibi bikorwa byose byari bihagarariwe n’itsinda ry’Ingabo zo mu karere ryahawe inshingo zo gukurikirana no gutangaza iby’iyi mirwano (EJVM)

Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda Lt Col Munyengango Innocent yavuze n’ubwo impande zombi batumvise kimwe uwavogereye undi, ngo igikorwa cy’uyu munsi hari icyo cyerekanye.

Ati “Ku ruhande rwa RDF ntabwo bari kuba baraguye muri Congo ngo abe ari twe tubazana, bifite icyo bisobanuye.”

Yakomeje avuga ko RDF yeretse itsinda rishinzwe kugenzura imipaka ibimenyetso ibimenyetso bigaragaza ko FARDC yavogereye u Rwanda kandi ko igikorwa cyakozwe uyu munsi kizagira icyo gifasha izi ngabo ziri gukora iperereza.

Ati “Twarabiberetse, twabagejeje aho byabereye ku butaka bw’u Rwanda ari na yo mpamvu iki gikorwa cyabereye aha gifite icyo gifasha kandi kigaragarira buri munyarwanda n’undi munyamahanga, ntabwo bisaba technology nyinshi kugira ngo igikorwa nk’iki kibe kiri kuguha ubutumwa.”

Ejo hashize; Umuyobozi w’igisirikare cya Kongo, General Bruno Mandevu, uyoboye ingabo zishinzwe kurwanya umutwe urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda wa FDLR yari yatangaje ko Abasirikare batandatu ba Republika iharanira demokrasi ya Kongo biciwe mu kurasana kwabaye hagati y’ingabo za Leta ya Kongo n’iz’u Rwanda.

Avuga ko bane muri bo bakomeretse bikomeye. Ku munsi wa gatatu, ingabo za Kongo zari zatangaje ugutana mu mitwe gukomeye kwabereye hafi y’urubibi n’u Rwanda. Leta ya Kongo yashinje ingabo z’u Rwanda ko zashyizeho ibirindiro ku butaka bwacyo.

Chimpreports yandikirwa muri Uganda nayo ejo hashyize yanditse ko Ingabo za Congo zamaze kugera ku mupaka uhuza u Rwanda na Uganda, mu rwego rwo guhangana n’inyeshyamba za M23 bivugwa ko zishobora kuba zongeye kubura umutwe mu burasirazuba bw’iki gihugu.



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa