skol
fortebet

Romain Murenzi wayoboye MINEDUC yashyizwe mu inteko y’intiti muri Sciences

Yanditswe: Saturday 02, Sep 2017

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 02 Nzeri 2017 Prof Romain Murenzi yongeye gutorerwa kuyobora Inteko y’intiti muri sciences ku Isi izwi ku izina rya TWAS (The World Academy of Sciences).
Uyu mugabo yari asanzwe akora mu Ishami rya UN rishinzwe kwita ku buhanga, umuco n’ubushakashatsi, UNESCO; yari amaze amezi 12 avuye muri TWAS ajya gukora muri UNESCO.
Prof Murenzi yayoboye TWAS guhera muri 2011 kugeza muri 2016 ubwo yajyaga muri UNESCO.
Ku rubuga rwa TWAS bashyizeho itangazako rigaragaza (...)

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 02 Nzeri 2017 Prof Romain Murenzi yongeye gutorerwa kuyobora Inteko y’intiti muri sciences ku Isi izwi ku izina rya TWAS (The World Academy of Sciences).

Uyu mugabo yari asanzwe akora mu Ishami rya UN rishinzwe kwita ku buhanga, umuco n’ubushakashatsi, UNESCO; yari amaze amezi 12 avuye muri TWAS ajya gukora muri UNESCO.

Prof Murenzi yayoboye TWAS guhera muri 2011 kugeza muri 2016 ubwo yajyaga muri UNESCO.

Ku rubuga rwa TWAS bashyizeho itangazako rigaragaza ko Prof Romain Murenzi ahita atangira imirimo ye kuri uyu wa Gatandatu.

Ku wa 03 Gashyantare 2016 Ban Ki-Moon yashyize Umunyarwanda Prof. Romain Murenzi, mu itsinda ry’impuguke icumi zayoboye gahunda yo kwifashisha ikoranabuhanga mu gushyira mu bikorwa ingamba z’iterambere rirambye.

Prof. Murenzi ni umunyabugenge (Physicist), yayoboye ishami ry’ubugenge muri Kaminuza ya Clark Atlanta, mbere y’uko aba Minisitiri w’Uburezi mu Rwanda muri 2001 kugeza 2006.

Yabaye umuyobozi w’ishami ry’ubumenyi, ikoranabuhanga n’iterambere rirambye mu ihuriro rya Amerika rishinzwe guteza imbere ubumenyi (AAAS), aho yari n’umwarimu udahoraho muri Kaminuza ya Maryland.

Mu Gushyingo 2014, Prof. Murenzi yagizwe ukuriye Inama y’ikirenga ya Loni itanga ubujyanama mu mishinga y’ikoranabuhanga iteza imbere ibihugu bikiri mu nzira y’Amajyambere.

Akaba yari asanzwe ari Umuyobozi Mukuru W’umuryango Mpuzamahanga ushinzwe guteza imbere ubumenyi n’ikoranabuhanga mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere TWAS.

Yavutse muri 1959 ubu akaba afite imyaka 58 y’amavuko.

Romain Murenzi uyoboye iyi nama, mu bihe bishize yabaye Minisitiri w’Uburezi mu Rwanda, aba umujyanama wa Perezida mu by’ikoranabuhanga.

Yavuye ku buyobozi bwa MINEDUC ayobora ikigo cya Siyansi, Ikoranabuhanga n’Iterambere rirambye cy’Ishyirahamwe rya Leta Zunze Ubumwe za Amerika riharanira iterambere rya Siyans.

Yabaye kandi n’umwarimu muri za kaminuza zikomeye mu bihugu bitandukanye ku Isi, akagira ubunararibonye mu masomo y’ubumenyi n’ikoranabuhanga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa