skol
fortebet

Royal TV yahagaritse ibiganiro byayo mu Rwanda

Yanditswe: Tuesday 19, Sep 2017

Sponsored Ad

Royal TV yamaze gufunga imiryango y’abo nk’uko byemezwa n’abakozi bakoragamo .Bavuze ko ubuyobozi bwabanyesheje iki kibazo mu gitondo cyo kuri uyu wa 19 Nzeri uyu mwaka, ko television igiye gufungwa ariko Royal FM igakomeza gukora nk’uko bisanzwe.
Ngo bafite icyizere ko ibyo bari bemeranyijweho mu masezerano bizubahirizwa, intandaro yo gufunga ibikorwa ngo ni amikoro.
Saa tanu zibura iminota mike kuri uyu wa Kabiri ubuyobozi bwa Televiziyo yari imaze igihe gito ku isoko ryo mu Rwanda ya (...)

Sponsored Ad

Royal TV yamaze gufunga imiryango y’abo nk’uko byemezwa n’abakozi bakoragamo .Bavuze ko ubuyobozi bwabanyesheje iki kibazo mu gitondo cyo kuri uyu wa 19 Nzeri uyu mwaka, ko television igiye gufungwa ariko Royal FM igakomeza gukora nk’uko bisanzwe.

Ngo bafite icyizere ko ibyo bari bemeranyijweho mu masezerano bizubahirizwa, intandaro yo gufunga ibikorwa ngo ni amikoro.

Saa tanu zibura iminota mike kuri uyu wa Kabiri ubuyobozi bwa Televiziyo yari imaze igihe gito ku isoko ryo mu Rwanda ya Royal TV bwakoresheje inama abakozi bayo bubamenyesha ko televiziyo ihagaritse ibiganiro byayo mu Rwanda.

Kugeza ubu, kuri iyi televiziyo hari kugaragaraho filimi n’imiziki gusa, mu gihe ibiganiro byahise bihagarikwa burundu. Abari mu nama ntibigeze batangarizwa igihe izavira ku murongo burundu.

Bivugwa ko hari abakozi bamwe bahembwa amafaranga arenga ibihumbi 800.

Royal TV yatangiye gukora nyuma y’uko umushoramari Simon Gisharu usanzwe ari nyiri Kaminuza ya Mount Kenya aguze Lemigo TV

Ibitekerezo

  • UBUSHOMERI buri hose ku isi.Ibigo byinshi birafunga cyangwa bikagabanya abakozi kubera impinduka zitewe nuko amafaranga yinjira yagabanyutse.Uretse UBWAMI bw’imana bwonyine,ntabwo abantu bashobora gukuraho UBUSHOMERI.Ubwami bw’imana buvugwa ahantu henshi muli Bible,ni Ubutegetsi bw’imana buzaza bugahindura isi Paradizo,ibibazo byose bikavaho,ndetse n’URUPFU rukavaho(Revelations 21:4).Niyo mpamvu dusenga buri munsi tubwira imana ngo “UBWAMI BWAWE NIBUZE”.Nubwo benshi baba batumva ibyo bavuga,iyo tuvuze gutyo,tuba dusaba imana ngo izane ubutegetsi bwayo.
    Umunsi ubwami bw’imana bwaje,buzabanza bumenagure ubutegetsi bw’abantu kuko bwananiwe gukemura ibibazo dufite.Bisome muli Daniel 2:44.
    Buzarimbura kandi abantu bose bakora ibyo imana itubuza,busigaze gusa abantu bake bumvira imana (Imigani 2:21,22).Niyo mpamvu YESU yasize adusabye “gushaka ubwami bw’imana”,aho kwibera mu byisi gusa.Abantu bibera mu byisi gusa,ntibashake imana,ibafata nk’abanzi bayo (Yakobo 4:4).Nkuko tubisoma muli 1 Yohana 2:15-17,abantu bose bibera mu byisi gusa,ntabwo bazabona ubuzima bw’iteka.Iyo bapfuye biba birangiye nta kuzuka.Biriya bavuga ngo baba bitabye imana sibyo.Hazazuka gusa abantu bumvira imana (Yohana 6:40).

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa