skol
fortebet

Rubavu: Minisitiri w’intebe Dr. Ngirente yasabye urubyiruko kwirinda ibishuko

Yanditswe: Sunday 10, Dec 2017

Sponsored Ad

Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda Dr Ngirente Edouard arasaba urubyiruko kwirinda ingeso mbi zose zatuma rwangiza ejo heza harwo n’ah’igihugu cyarwo ahubwo rugaharanira kuba umusemburo w’amajyambere arambye y’aho rutuye.
Izi mpanuro Minisitiri w’Intebe yazihaye urubyiruko rurenga ibihumbi bitanu rw’abakirisitu gatorika ubwo yasozaga ihuriro rya 16 ryaberaga mu karere ka Rubavu.
Mu gihe cy’iminsi hafi icyumweru uru rubyiruko rw’abakirisitu gatorika rwaturutse mu bihugu by’abaturanyi Republika iharanira (...)

Sponsored Ad

Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda Dr Ngirente Edouard arasaba urubyiruko kwirinda ingeso mbi zose zatuma rwangiza ejo heza harwo n’ah’igihugu cyarwo ahubwo rugaharanira kuba umusemburo w’amajyambere arambye y’aho rutuye.

Izi mpanuro Minisitiri w’Intebe yazihaye urubyiruko rurenga ibihumbi bitanu rw’abakirisitu gatorika ubwo yasozaga ihuriro rya 16 ryaberaga mu karere ka Rubavu.

Mu gihe cy’iminsi hafi icyumweru uru rubyiruko rw’abakirisitu gatorika rwaturutse mu bihugu by’abaturanyi Republika iharanira demokarasi ya Congo, Kenya, Uganda n’u Rwanda, rwahawe ibiganiro bigamije kurufasha kugira indangagaciro ruharanira amahoro n’iterambere.

Minisitiri w’intebe Dr. Ngirente Edouard waje kwifatanya n’uru rubyiruko mu gikorwa cyo gusoza iri huriro, agaruka ku gaciro urubyiruko rufite mu Rwanda ndetse no muri Afurika muri rusange yarwibukije ko arirwo mizero ya none ndetse n’ejo heza. Arusaba kureba kure rutanga umusanzu mu bikorwa byose by’iterambere rwirinda ingeso mbi zatuma rwangiza ejo heza harwo.

Ati “Ku birebana n’u Rwanda, abari munsi y’imyaka 30 barenga 65%. Nibo rero barusha ibindi byiciro by’Abanyarwanda imbaraga n’ubushobozi bwo kwiga vuba ubumenyi buzafasha Igihugu cyacu kugera ku ntego yo kugira umwanya mu ruhando rw’ibihugu bifite ubukungu bushingiye ku bumenyi .”

Yungamo ati “Zimwe muri izi ngeso ni ubusinzi, kwiyahuza ibiyobyabwenge, kwiyandarika, ubwomanzi, kudatinya umugayo, kubiba amacakubiri, ubugwari, ubusambanyi butuma bamwe bandura indwara zitandukanye abandi bagasama inda zitateguwe, ubunebwe n’irari ry’ibintu.”

Agaruka k’uruhare rw’ababyeyi mu burere bwiza bw’urubyiruko, Minisitiri w’intebe Dr. Ngirente Edouard yabibukije guhora baha abana babo urugero rwiza kuko uko rwitwara akeshi rubikomora kubyo rubona mu miryango yarwo.

RBA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa