skol
fortebet

Rucagu yasimbutse urupfu, imodoka ye iratwikwa

Yanditswe: Saturday 16, Sep 2017

Sponsored Ad

Mu kiganiro Rucagu Boniface yahaye ikinyamakuru izubarirahe.rw ducyeha iyi nkuru yasobanuye ubuzima yanyuzemo kuva yahabwa kuyobora Ruhengeri, ngo yabayeho mu buzima bugoye aho yashobora kuraswa umunota runaka.
Rucagu Boniface wabaye Perefe wa Perefegitura ya Ruhengeri kuva mu mwaka wa 1997 kugeza mu mwaka wa 2009, ufite imyaka 77 y’amavuko. Akiri Perefe wa Ruhengeri yarwanyije abacengezi bari barayogoje aka gace.
Uyu mugabo wabaye umwe mu badepite bari bahagarariye Ruhengeri mu Nteko (...)

Sponsored Ad

Mu kiganiro Rucagu Boniface yahaye ikinyamakuru izubarirahe.rw ducyeha iyi nkuru yasobanuye ubuzima yanyuzemo kuva yahabwa kuyobora Ruhengeri, ngo yabayeho mu buzima bugoye aho yashobora kuraswa umunota runaka.

Rucagu Boniface wabaye Perefe wa Perefegitura ya Ruhengeri kuva mu mwaka wa 1997 kugeza mu mwaka wa 2009, ufite imyaka 77 y’amavuko. Akiri Perefe wa Ruhengeri yarwanyije abacengezi bari barayogoje aka gace.

Uyu mugabo wabaye umwe mu badepite bari bahagarariye Ruhengeri mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, ku butegetsi bwa Perezida Habyarimana, abacengenzi bishe inka 40 ze banatikwa imodoka ye baziko arimo.

Agira ati “Abacengezi banyaze inka zanjye 20 zabaga ahitwa Nyamugari mu Murenge wa Nemba, baraje barazitwara icyo gihe ndibuka ko zari zifite inyana 10 zari zavutse zitaramara icyumweru, gusa inyana zo ntibamenye aho ziri, za nyina zigiye inyana nazo zishwe no kutabona amata.”

Yungamo ati “Uretse gutwara inka zanjye, abacengezi bantwikiye imodoka hafi ya Musanze, barayigose bagira ngo ndimo, bagiye kubona babona sindimo, umushoferi wanjye nari nayimuhaye ngo ajyane umuturage ahura nabo (Abacengezi) barakaye, bahamagara abaturage bati nimuzane ibiti n’ibishangara tuyitwike, gusa umushoferi yarabacitse ariruka, niwe wavuze ko abacengezi bayitwitse.”

Yanavuze ko yarashwe ubwo yari ayoboye inama abantu batatu bakahasiga ubuzima, babiri bagakomereka, ariko we ararusimbuka atanakomeretse.

Iyo avuga ibi agira ati “Nari muri Gakenke, twakoze inama y’abaturage, hari haje nk’abaturage barenga ibihumbi 20, uziko ahari abayobozi haba hari n’amahema, ayo rero niyo yatumye abacengezi bamenya ko ariho turi, bahise bohereza amasasu aho twari turi abaturage bariruka, njye aho nari nicaye nahise mvuga nti ubu ndirukankana n’abaturage, nzongere njye imbere yabo mvuge ijambo? Nyuma ngiye kureba nasanze amasasu yamaze kwica abantu batatu, abandi babiri bakomeretse, mu buzima bwanjye nibwo nari ndambaye hasi ku butaka.”

Rucagu Boniface wari Perezida w’Itorero ry’Igihugu ubu akaba yagizwe umwe mubagize Inama Ngishwanama y’Inararibonye.

Rucagu ufite abana batanu, yabaye mu butegetsi kandi bwa Perezida Habyarimana, kugeza mu mwaka wa 1994 ubwo Ingabo zahose ari iza RPA zitsindaga urugamba zikanahagarika Jenoside yakorerwaga Abatutsi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa