skol
fortebet

RURA yamaze guhindura ibiciro by’ingendo byari bibangamiye cyane Abanyarwanda

Yanditswe: Wednesday 21, Oct 2020

Sponsored Ad

Urwengo ngenzuramikorere [RURA] rwamaze guhagarika ibiciro by’ingendo byari bimaze igihe bibangamira abanyarwanda kubera ko byari hejuru cyane kandi benshi baragizweho ingaruka na Covid-19.

Sponsored Ad

Mu biciro bishya byatangajwe nuko ingendo zihuza intara ari amafaranga 21 FRW kuri KM no ku mugenzi naho mu ngendo zo mu mujyi wa Kigali ni amafaranga 22 kuri KM no ku mugenzi.Ibi biciro bishya bizatangira kuwa Gatanu.

Hashingiwe ku byemezo by’inama Minisitiri w’Intebe yagiranye n’inzego zitandukanye, RURA yahagaritse ibiciro by’ingendo rusange byari byashyizweho tariki 14/10/2020, mu gihe hagisuzumwa uko ubukungu bugenda bwisuganya muri ibi bihe bya COVID-19.

Umuyobozi wa RURA yabwiye RBA ko ikinyuranyo kiri mu biciro bimaze gutangazwa n’ibyatangajwe ubushize ari inyunganizi Leta y’u Rwanda yashyizemo, aho abakora serivisi zo gutwara abantu bazunganirwa.

Umuyobozi Mukuru wa RURA yasabye abaturage ko bazajya batanga amakuru ku batanga serivisi zo gutwara abantu barenze ku biciro bishya byashyizweho.

Yakomeje avuga ko avuga ko kuba ikibazo cy’ibiciro by’ingendo cyakemutse bishimangira uburyo Abanyarwanda biyemeje gushaka umuti w’ibibazo binyuze mu biganiro ndetse na Leta ikaba yiteguye kubatega amatwi.

Minisitiri w’Ubutetsi bw’Igihugu ,Prof.Shyaka Anastase, yavuze ko guhinduka kw’ ibiciro byari byatangajwe mbere bijyanye no kuba abaturage bari bagaragaje ko bibabangamiye.

Kuwa 14 Ukwakira 2020,nibwo RURA yatangaje ibiciro bishya by’ingendo nyuma y’aho Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 12 Ukwakira 2020, ikanzura ko imodoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange zemerewe gutwara abantu buzuye ku bagenda bicaye mu gihe izifite imyanya igendamo abahagaze izajya yakira kimwe cya kabiri cyabo.

RURA yatangaje ko igiciro gishya cyagabanutseho amafaranga make kuko mu ngendo zihuza intara, cyavuye kuri 30.8 Frw kigera kuri 25.9 Frw ku kilometero kimwe mu gihe mu Mujyi wa Kigali cyavuye kuri 31.9 Frw kigera kuri 28.9 Frw ku kilometero.

Mu banyarwanda bagaragaje ko ibi biciro bibangamye harimo Depite Dr.Habineza Frank wavuze ko RURA yabishyizeho mu rwego rwo kurengera abashoramari.

Ati “Ibi biciro RURA yatangaje, bigarara ko yabizamuye mu nyungu z’abashoramari ariko yirengagije inyungu za rubanda.

Mu by’ukuri abaturage barakennye kubera ingaruka z’iki cyorezo cya Covid-19, kabone niyo RURA yaba yarapanze kongera ibiciro mbere ya covid-19 nkuko ibivuga, iki sicyo gihe kiza cyo kuzamura ibiciro. Turasaba RURA kwisubiraho vuba kugira ngo irengere rubanda”.

Mu kiganiro yagiranye na RadioTV10 kuri wa 18 Ukwakira,umuyobozi uhagarariye Umuryango Mpuzamahanga urwanya ruswa n’akarengane,Ingabire Immaculée yatangaje ko yababajwe cyane no kubona RURA izamura ibiciro by’ingendo, nyuma yo kuzamura iby’amazi n’umuriro w’amashanyarazi, akaba yibaza niba abakozi b’uru rwego bafata ibi byemezo babanje kwibuka ko ubuashobozi bw’abaturage butandukanye.

Ni ibi byemezo Immaculée aheraho avuga ko RURA ishobora kuzasenya leta y’u Rwanda, bitewe n’uko ibyo ikoze binengwa n’abaturage byitirirwa leta. Ati:

Reka mbabwize ukuri. Ndabizi ko bari buntuke ariko nibatitonda RURA izasenya iyi leta. Iri kwiteranya n’abaturage ku buryo buteye ubwoba kandi bose bakubwira ngo ni leta, ntabwo bishimye kubera biriya bibazo bya transports (ingendo).

Umuhanzi Clarisse Karasira, nawe yanditse kuri Twitter ko mu Rwanda ruyobowe neza na Perezida Kagame,abantu badakwiriye gutunguzwa ibiciro by’ingendo nkuko RURA yabigenje.

Yagize ati “Muri uru Rwanda rufashanya ruyobowe neza na Nyakubakwa Paul Kagame, Abanyarwanda ntibakwiriye izamuka ritunguranye ry’ibiciro by’ingendo, bijyanye n’ingorane abanyarwanda bahuye nazo muri uyu mwaka kubera COVID-19.”

Ibitekerezo

  • Dushimiye let’s ukuntu yitaye kumutungo wayo ariwo abaturage.

    Ngo bagabanyije ibiciro,hari n’aho byuriye ubu ugereranyije n’ibya mbere:urugero:Nyamagabe -Gasarenda:Mbere yari 390F ubu yabaye 430F! Ni akumiro!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa