skol
fortebet

RURA yatanze ikizere ko mu minsi iri imbere interineti yo mu modoka izakora neza

Yanditswe: Friday 30, Mar 2018

Sponsored Ad

Ikigo cy’ igihugu ngenzuramikorere RURA cyatangaje ko ibibazo byatumye Connection yo mu modoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange idakora birimo gushakirwa umuti urambye ndetse ko mu minsi iri imbere iki kibazo kizakemuka burundu. Ngo hashobora no kuboneka connection (Wireless) yihuta cyane.
Hashize imyaka ibiri abagenzi batega imodoka mu buryo bwa rusange binubira ko bacibwa amafaranga ya connection nyamara iyo connection ikaba idakora.
Umuyobozi w’Ishami rishinzwe gutwara abantu (...)

Sponsored Ad

Ikigo cy’ igihugu ngenzuramikorere RURA cyatangaje ko ibibazo byatumye Connection yo mu modoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange idakora birimo gushakirwa umuti urambye ndetse ko mu minsi iri imbere iki kibazo kizakemuka burundu. Ngo hashobora no kuboneka connection (Wireless) yihuta cyane.

Hashize imyaka ibiri abagenzi batega imodoka mu buryo bwa rusange binubira ko bacibwa amafaranga ya connection nyamara iyo connection ikaba idakora.

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe gutwara abantu n’ibintu muri RURA, Emmanuel Asaba Katabarwa, yabwiye Radio Isango Star kuri uyu wa 30 Werurwe 2018 ko mu ishyirwa mu bikorwa ry’ iyi gahunda ya connection yo mu modoka hajemo ibibazo bya tekinike.

Yagize ati “Abantu bazi iby’ ikoranabuhanga bazi ko ibibazo tekinike bibaho. Hajemo utubazo nka tubiri, abahanga baje gusuzuma basanga utwuma tudanga interineti baribashyizemo tutajyanye n’ ikirere cyacu, urabizi ko abazungu bakora icyuma bakurikije aho kizakoreshwa. Mu Rwanda urebye ingere(climate), amavumbi, n’ ikirere usanga mu by’ ukuri turiya twuma tutari kuhashobora”

Katabarwa yavuze ko ababishinzwe basubiye ku ruganda gushaka utwuma tuberanye n’ u Rwanda ndetse ko twumwe twamaze kugera mu gihugu twanashyizwe mu modoka zimwe na zimwe mu buryo bw’ igerageza.

Ati

“Aho mvugira aha utwuma twaraje badushyize mu mamodoka atandukanye, abahanga bareba uburyo dukora, nyuma y’ aho habayeho gutumiza utundi twinshi ku buryo noneho twizera neza ko mu minsi mikeya interineti izongera gukora.”


Emmanuel Asaba Katabarwa

Ngo utwuma twa mbere umushoferi yajyaga mu kinamba umunamba yamenaho amazi kagahita gapfa, umushoferi yagahindukiza ngo gakore neza ateni igahita ivunika.

Ikindi kibazo cyabayeho ngo kuko icyo gihe hari hakiriho uburyo bwo kwishyura komvuwayeri hari ubwo abatwara abagenzi bangaga kwishyura kampani yari ifite isoko ryo gukora utwo twuma.

Nubwo ibyo bibazo byose byabayeho ariko umugenzi yakomeje kuharenganira kuko yishyuraga itike iriho amafaranga ya interineti nyamara atayibona ngo ayikoreshe.

Ese abaturage bazishyurwa amafaranga ya connection bamaze imyaka ibiri bishyura batayikoresha?

Katabarwa yavuze ko aho kwishyura hakoreshejwe ikoranabuhanga byaziye, hashyizweho konti ishyirwaho amafaranga umugenzi yishyuye agenewe gukoresha interineti. Ngo ayo mafaranga arimo gukoreshwa kugira ngo ibibazo bya interineti yo mu modoka bikemuke.

Yagize ati “Ibyo kuvuga ngo azasubira kuri ba bantu, byanze bikunze ntabwo azakoreshwa muyindi gahunda itari iya interineti. Nababwiye ko ubu bari mu ruganda bagerageza gushaka akamashini, ibyo byose ni amafaranga, kandi nta handi ava ni muri yayandi. Twatumashini nituza wenda dushobora kureba uburyo ya interineti
yihuta cyane kuko hari amafaranga twizigamye.”

Gahunda ya interineti yo mu modoka ni imwe muri gahunda ngari yiswe Smart Kigali igamije ko Kigali iba umugi uteye imbere mu ikoranabuhanga. Ni muri iyo gahunda ya Smart Kigali hatangijwe uburyo bwo kwishyura hakoreshejwe ikoranabuhanga buzwi nka Tap&go.

Ibitekerezo

  • Ubu ni ubujura bukorerwa umuturage. uyu muyobozi yasobanura ate ukuntu utwo twuma avuga tugurwa nabaturage kandi Isoko ryarahawe rwiyemezamirimo? iyi si RUSWA IKOMATANYIJE? ese imyaka 2 ishize twe abagenzi twishyura, burya twazigamiraga nde? Leta? Rwiyemezamirimo? agences zitwara abagenzi? Niba uwahawe isoko yarakoresheje utwuma pirates bigacecekwa, akanafashwa kwibirwa amafaranga (kuko yishyurwaga service atatanze, RURA IBIZI KANDI IREBERABERA), icyo si icyaha gihanwa namategeko, kirimo gutanga service mbi kubushake, gukoresha fr ya rubanda nabi cg muburyo butumvikanyweho, ubushukanyi cg ubujura bukoresheje ikoranabuhanga, kutita kunyungu za rubanda, ..Ese TRANSPARENCY RWANDA IRIHE? IBIFI BININI NTIBIVUGEA? Ninde uhagarariye inyungu z umuturage koko? Ese haracyabaho ubugenzuzi bw ubucuruzi cg urwego rureberera abaguzi? RURA ireberera abacuruzi gusa!

    Ubu nubujura buri gukirerea umuturage hajoreshejwe ikoranabuhanga! RURA isobanura ite iremezo ryo kwishyura service itabaho mumamodoka, maze ikabiha umugisha? Rwiyemezamirimo agurirwa utwo twuma nabaturage kdi yatahawe Isoko? Ariko RURA ireberera inyungu za nde? Ni urwego rw ubucuruzi? Rwa Leta? Rw abarwiyemeza? Rushnzwe kuvuganira abacuruzi cg kureba inyungu zabaturage? Amafranga yatanzwe kuri internet mu gihe cy imyaka 2, ngo ni ukwiteganyiriza? Ni CAUTION cg garati twatanze? Ni IKIMINA SE? MITUELLE? Mureke ubushukanyi.

    Kwanza igihe uzaba ugishakisha password uzaba ugeze aho wajyaga nta kindi twakora gifitiye igihugu akamaro?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa