skol
fortebet

RURA yemeje ko NEC idafite uburenganzira bwo kubuza abaturage gukoresha imbugankoranyambaga

Yanditswe: Thursday 01, Jun 2017

Sponsored Ad

Ikigo ngenzura mikorere (RURA) cyatangaje ko Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) nta burenganzira ifite bwo kugenzura cyangwa kubuza abaturage gukoresha imbuga nkoranyamabaga
Ni mu gihe komisiyo y’ amatora yari yatangaje ko izahagarika imbuga nkoranyambaga z’ abakandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika y’ u Rwanda ateganyijwe kuri Kanama 2017 niramuka ibonye ko izo mbuga zirimo gukoreshwa mu buryo bubangamiye imigendekere myiza y’ amatora.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, Minisitiri (...)

Sponsored Ad

Ikigo ngenzura mikorere (RURA) cyatangaje ko Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) nta burenganzira ifite bwo kugenzura cyangwa kubuza abaturage gukoresha imbuga nkoranyamabaga

Ni mu gihe komisiyo y’ amatora yari yatangaje ko izahagarika imbuga nkoranyambaga z’ abakandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika y’ u Rwanda ateganyijwe kuri Kanama 2017 niramuka ibonye ko izo mbuga zirimo gukoreshwa mu buryo bubangamiye imigendekere myiza y’ amatora.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda akaba n’Umuvugizi wa Guverinoma, Louise Mushikiwabo, nawe yagaragaje ko atemeranya n’umwanzuro wa NEC wo kugenzura ubutumwa bw’amatora mu gihe cyo kwiyamamaza mbere y’uko bushyirwa ku mbuga nkoranyambaga.

Kuri uyu munsi Ikigo cy’Igihugu cy’imirimo imwe n’imwe ifitiye igihugu akamaro (RURA) cyo cyasohoye itangazo rigaragaza ko iki cyemezo cya NEC kinyuranye n’amategeko.

Rigira riti “ Nk’uko itegeko rigenga ikoranabuhanga n’itangazamakuru ribiteganya, Komisiyo y’Igihugu y’Amatora nta burenganzira ifite bwo kugenzura cyangwa kubuza abaturage gukoresha imbuga nkoranyambaga."

RURA nk’ikigo kigenzura imikorere nta biganiro byihariye yagiranye na NEC kuri iyi ngingo ndetse yongeye gushimangira ko uburenganzira bw’abaturage bwo kugaragaza ibyiyumviro byabo ku mbuga nkoranyambaga ndetse n’izindi nzira zikoreshwa mu guhanahana amakuru, bubaha amategeko yashyizweho.

Amatora y’Umukuru w’igihugu uzayobora u Rwanda mu myaka irindwi iri imbere ateganyijwe ku ya 3 Kanama 2017 ku Banyarwanda baba mu mahanga n’iya 4 Kanama ku b’imbere mu gihugu.

Ibikorwa byo kwiyamaza kw’abakandida biteganyijwe kuva kuwa 14 Nyakanga kugeza kuwa 3 Kanama 2017.

Itegeko rigena ko ibyavuye mu matora bizatangazwa by’agateganyo nyuma y’iminsi itanu itora ribaye, naho ibyavuye mu matora bya burundu bigatangazwa nyuma y’iminsi irindwi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa