skol
fortebet

Rusizi: Akarere kamurikiye abasenateri raporo irimo ibinyoma haboneka umuntu ugatamaza

Yanditswe: Wednesday 16, May 2018

Sponsored Ad

Abasenateri bagize Komisiyo y’ Ubukungu n’ Imari ejo tariki 15 Gicurasi 2018 basuye akarere ka Rusizi bagiye kureba aho gahunda yo kugeza amazi meza ku baturarwanda igeze, aka karere kabagaragariza raporo yuzuyemo ibinyoma havamo umwe mu bashinzwe kugeza amazi ku baturage avuga ko iyo raporo ari intekinikano, ubuyobozi bw’ akarere bugeze aho burabyemera.

Sponsored Ad

Umwe mu bayobozi UMURYANGO utabashije kumenya amazina ye ukora mu rwego rw’ akarere rushinzwe kugeza amazi meza kubaturage ‘District Water Board’ niwe wahishuye ko iyo raporo irimo ibinyoma.

Yagize ati “Ubwo twagize amahirwe y’ uko mwaje twagombye kubibabwira. Njyewe mpora kuri terrain buri munsi, ama BF menshi public yarapfuye, nta mazi ayageramo, amenshi ameneka mu nzira andi ku masooko. N’ imiyoboro 21 numvise bavuga ko habaho compteur kuri source ntazo”

Professeur Karangwa Chrysologue umwe mu basenateri bagize Komisiyo y’ Ubukungu n’ Imari mu mutwe wa Sena yabwiye itangazamakuru ko ibyo abayobozi b’ akarere ka Rusizi bakoze muri iyo raporo ari bimwe bita itekinika ngo sena y’ u Rwanda isanzwe ihura nabyo.

Yagize ati “Nabo ubwabo bageze aho bemera ko ibyo batugaragarije ari ibinyoma. Nibyabindi dusanzwe tuzi, duhura nabyo byo gutekinika. Inama ya mbere y’ ukuri twanabagiriye ni ukuvuga ngo tuzi aho dushaka kujya , iyo ni intego y’ umukuru w’ igihugu cyacu aho harazwi. Kugira ngo rero dushobore gukora gahunda y’ ibikorwa ni uko tumenya uko duhagaze ariko bikaba ari ukuri, nibwo tumenya ngo turakora iki kugira ngo muri iki gihe twihaye nk’ igihugu tugere kuri iyo ntego”.

Senateri Prof Karangwa Chrysologue yakomeje avuga ko akarere kabemereye ko kagiye kuvugurura iyo raporo.

Ati “Batwemereye ko bagiye kuyisubiramo nyuma yo kwemera ko ibyo batweretse ari ibinyoma byemezwa n’ abari kuri terrain n’ abo mu mirenge, nabo bageze aho barabyemera. Uhagarariye ubuyobozi yavuze ko bagiye gusubira hasi bakajya gukusanya ukuri kuri icyo kibazo”

Leta y’ u Rwanda yihaye intego yo kuba yamaze kugeza amazi meza ku baturarwanda bitarenze umwaka wa 2024. Igihe abayobozi b’ inzego z’ ibanze bakomeza gutanga raporo zirimo ibinyoma u Rwanda rwazibwira ko amazi meza yageze ku baturage bose nyamara atariko kuri.

Ibitekerezo

  • Jye ndi muri water &sanitation sector kuva mu mwaka wa 2010. nyamuneka ibibera muri uru rwego biragatsindwa. ujya kubona report frm wasac/mininfra ngo abanyarda bagezweho n’amazi meza ku kigereranyo cya 85%. Nyamara civil societies ndetse na private sector basanga ibyabo batekisiye bihabanye n’ukuri. Leta ikwiye kudufasha gukurikirana uru rwego. ibintu bikava muri za % bikajya mu bikorwa nyirizina. abakomeje kwemeza ubuyobozi ko amazi ari munange bakabibazwa.

    Ngahoda! Ibyo bidindiza iterambere rwose nibisubireho! Hari akagari kamwe nzi katabamo amazi keretse niba barayabonye kdi kaba kumuhanda wa! Kamurehe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa