skol
fortebet

Ruswa ishingiye ku gitsina iri hejuru mu bigo bya Leta

Yanditswe: Friday 16, Feb 2018

Sponsored Ad

Mu bagore 100 batse akazi muri Leta 96 babwiye abashakashatsi ba Trensparency International Rwanda ko batswe ruswa ishingiye ku gitsina abanyamategeko bita ‘ishimisha mubiri’.
Biragaragazwa n’ ubushakashatsi uyu muryango urwanya ruswa n’ akarengane wakoze muri 2017 ukaba wabumuritse none tariki 16 Gashyantare 2018.
Ubu bushakashatsi bwakorewe ku bantu 1301 bo mu bigo 120. Abagera kuri 96.3% bavuga ko bumva iki kibazo kivugwa mu nzego za leta.
Amajipo magufi mu kazi ubu bushakashatsi (...)

Sponsored Ad

Mu bagore 100 batse akazi muri Leta 96 babwiye abashakashatsi ba Trensparency International Rwanda ko batswe ruswa ishingiye ku gitsina abanyamategeko bita ‘ishimisha mubiri’.

Biragaragazwa n’ ubushakashatsi uyu muryango urwanya ruswa n’ akarengane wakoze muri 2017 ukaba wabumuritse none tariki 16 Gashyantare 2018.

Ubu bushakashatsi bwakorewe ku bantu 1301 bo mu bigo 120. Abagera kuri 96.3% bavuga ko bumva iki kibazo kivugwa mu nzego za leta.

Amajipo magufi mu kazi ubu bushakashatsi bwagaragaje ko biri mu bwoko bwa ruswa yishimisha mubiri.

Iyo myambarire ngo ituma abakoresha b’abagore cyangwa se abandi bagabo bakorana nabo bashobora kubagirira irari, bikaba byabashora muri ibi byaha.

Mu bundi bwoko harimo nko kohereza abakozi mu mahugurwa, mu butumwa bw’akazi cyangwa se ahandi hababyarira inyungu kandi batabikwiye.

Ingabire Marie Immaculee uyobora Transparancy International Rwanda avuga ko kujyanisha iyi ruswa n’imyambarire ntaho bihuriye, ko ahubwo ari abantu bataye indangaciro, batakiyubaha na ho abandi bagashaka gukoresha imibiri yabo ngo bagere kubyo batabasha kwigezaho.

Yagize ati “Hari indangagaciro zatakaye mu Banyarwanda, kugira icyo wubaha n’icyo utinya byaratakaye mu Banyarwanda. Abandi nabo akumva ntiyiyizeye cyangwa se akamenya ko hari ibyo atujujuje, agahitamo kuvuga ngo azatanga umubiri we kugirango agere kubyo atashoboraga kubona.

Mu mashuri makuru na za Kaminuza, ubu bushakashatsi bwa Transparency International Rwanda bwerekana ko hari ruswa ishingiye ku gitsina ku gipimo cya 65.3%, mu nzego z’ibanze ni 63.4%, mu mashuri yisumbuye ni 59.6%, muri za Minisiteri ni 54.8%, mu bitaro bya leta ni 52.8%, mu bucamanza ni 50.9%.

Abagabo nibo bari ku isonga mu kugirwaho ingorane n’imyambarire ishotorana kuko bari ku kigero cya 66.7%.

Ubu bushakashatsi kandi bwagaragaje ko 52% by’ababajijwe bagira ubwoba bwo gutanga amakuru kubera gutinya kwirukanwa ku kazi; 28.9% bakabura ibimenyetso biyigaragaza naho 21.6% bakavuga ko ntacyo byatanga

Ibitekerezo

  • Bashiki bacu baragowe. Mutabare

    Ariko ubanza Transparency Rwanda ikunda igitsina uburyo ikivuga buri munsi wagira ngo ni ubugali n’isosi eeh bwana icyangeza mu biro byabo bagomba kuba barya ubugali tu

    Ngaho namwe munyumvire.94.3 % by’abakobwa biyandarika mu kazi!!Sex izatuma millions and millions z’abantu babura ubuzima bw’iteka muli paradizo (1 Abakorinto 6:9,10).Aho kwiyandarika kugirango ubone akazi,umukristu nyakuri ahitamo kuba umushomeri.Ibi byose ahanini bikorwa n’abitwa Abakristu!!Byerekana Failure (Echec) y’amadini.Ni kimwe nuko hafi 100% y’abategetsi bayoboraga u Rwanda muli 1994,bakoze Genocide.Kandi nabo bitwaga Abakristu.Utibagiwe n’Abaslamu kuko ku bantu 61 bashinjwe Genocide mu Rukiko rwa Arusha (ICTR),abarenze 6 bari Abaslamu.Harimo n’Abapadiri,Pastors n’Abasenyeri benshi.Keretse abahamya ba Yehova bonyine,nibo badafungiye genocide,haba Arusha cyangwa muli 1930.Andi madini yose arahali.

    Ahaa ntibyoroshye pe.

    Aha ntibyoroshye pe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa