skol
fortebet

“Ruswa ni danger ku gihugu” Depite Nkusi

Yanditswe: Friday 17, Feb 2017

Sponsored Ad

Depite Nkusi Juvenal uyobora Komisiyo y’ abadepite ishinzwe gukurikirana imikoresheze y’ ingengo y’ imari n’ umutungo wa Leta asanga ruswa ari icyago ku gihugu bitewe n’ uko aho yageze idapfa gucika.
Ibi Depite Nkusi yabikomojeho mu nama nyungurabitekerezo ku guhangana na ruswa, inzitizi zikigaragara,n’ingamba zafatwa mu kurwanya ruswa yahuje Abagize Inteko Ishinga Amategeko n’ inzego zitandukanye kuri uyu Gatanu tariki 17 Gashyantare 2017.
Depite Nkusi yagaragaje ko ruswa ikigaragara cyane mu (...)

Sponsored Ad

Depite Nkusi Juvenal uyobora Komisiyo y’ abadepite ishinzwe gukurikirana imikoresheze y’ ingengo y’ imari n’ umutungo wa Leta asanga ruswa ari icyago ku gihugu bitewe n’ uko aho yageze idapfa gucika.

Ibi Depite Nkusi yabikomojeho mu nama nyungurabitekerezo ku guhangana na ruswa, inzitizi zikigaragara,n’ingamba zafatwa mu kurwanya ruswa yahuje Abagize Inteko Ishinga Amategeko n’ inzego zitandukanye kuri uyu Gatanu tariki 17 Gashyantare 2017.

Depite Nkusi yagaragaje ko ruswa ikigaragara cyane mu mitangire y’ amasoko, avuga ko abarya ruswa bakora ikintu kimeze nk’ ishyirahamwe bagahishirana asaba inzego zose kwigira kuri polisi y’ igihugu zikajya zigenzura zigakebura abo bantu.

Depite Nkusi yanashimangiye ibyari byavuzwe na mugenzi we Depite Gatabazi Jean Marie Vianney ko ruswa ishobora guhungabanya umutekano w’ igihugu.

Agira ati “Ruswa ni danger! Iyo yinjiye iba imeze nka Virusi, Virusi nta muti uyica irakomeza igakwirakwira mu mubiri, ikajya icunga yabona urebye hirya ikongera ikagaruka. Ruswa ni danger ku gihugu”

Yunzemo ati “Gutinyuka ugakoresha umuntu udashoboye, hari abandi bapiganwaga nawe bashoboye bafite aho babyerekanye bishobora gukurura amakimbirane”

Hari abapolisi bajya muri Polisi bajyanywe no kurya Ruswa

Mu minsi ishize Polisi y’ u Rwanda iherutse gusezera abapolisi bagera kuri 200 barimo abaketsweho ruswa. Iki kintu abitabiriye iyi nama bagishimye bavuga ko n’ izindi nzego zikwiye kujya zihana zitajenjetse abakozi bazo bagaragaweho ruswa.

ACP Mbonyumuvunyi watanze ikiganiro mu izina rya Polisi muri iyi nama yavuze ko aho polisi ikura abinjira muri uyu mwuga ari mu muryango wamaze kwandura agaragaza ko hari abajya muri polisi batajyanywe no gucunga umutekano ahubwo bajyanywe no kurya ruswa.


ACP Jean Nepo Mbonyumuvunyi ushinzwe ishami ry’ubugenzuzi muri Polisi y’Igihugu

Yagize ati “Umupolisi ava I Gishari, avuga ngo nimujyanye mu ishami rya polisi rishinzwe umutekano wo muhanda , mu rishinzwe ubugenzacyaha CID, cyangwa mu rishinzwe ubugenzuzi bw’ ibinyabiziga. Uyu ntabwo aba yaraje ashaka gucunga umutekano ahubwo aba yaraje ashaka ruswa”

Yakomeje avuga ko abapolisi nkaba polisi ibakurikira ikabamenya ikabahana. Yibutsa ko umupolisi uketsweho ruswa aba yabaye nk’ urumapfu mu ngano bityo ko amahame ya Polisi y’ u Rwanda abemerera kumusezerera.

Amayeri adasanzwe akorershwa n’ abaryi ba ruswa

Muri iyi nama hagaragajwe ko ruswa itangwa mu buryo bwinshi, burimo aho usanga hari abakomisiyoneri banyuzwaho ruswa kugira ngo igere kuwo igenewe. Uretse iki ngo hari aho utanga ruswa agura ikintu yemeye guhendwa. Hatanzwe urugero rw’ umuntu waguze ikibanza cya miliyoni 30 z’ amafaranga y’ u Rwanda kandi mu by’ ukuri icyo kibanza gifite agaciro ka miliyoni 15. Ibi ngo abikora agamije kugira ngo amuheremo ruswa hatazagira umenya ikibyihishe inyuma.

Raporo iheruka gukorwa n’ umuryango mpuzamahanga urwanya ruswa n’ akarengane yashyize u Rwanda ku mwanya wa 3 mu bihugu by’ Afurika byarwanyije ruswa kurusha ibindi no ku mwanya wa 54 mu bihugu 180 ku rwego rw’ Isi.

Perezidante w’ Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’ Abadepite Mukabalisa Donatille atangiza iyi nama yavuze ko icyifuzo ari uko uyu mwaka 2017 uzarangira u Rwanda ruri ku mwanya wa mbere mu kugira ruswa nke


Iyi nama yitabiriwe n’ abagize Inteko Ishinga Amateko y’ u Rwanda n’ abayobozi mu nzego zinyuranye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa