skol
fortebet

Rwamagana: Umudugudu ufite abaturage bose batanze mituelle wahembwe igare rishya

Yanditswe: Saturday 22, Sep 2018

Sponsored Ad

skol

Umuyobozi w’umudugudu w’Umunini Hagenimana Déo yahembwe igare rishyashya kubera ko abaturage bawo bose batanze umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza ku kigero cy’ 100%.

Sponsored Ad

Uyu mudugudu uherereye mu kagari ka Kabare ho mu murenge wa Muhazi.

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab ubwo yatangizaga ukwezi kwahariwe mituelle yashishikarije abaturage kwitabira gutanga umusanzu wa Mituweli kuko kwivuza utayifite bihenze cyane. Meya Mbonyumuvunyi yabasabye kubyaza umusaruro amahirwe bashyiriweho na Perezida Kagame, kugira ngo bajye bivuza bitabagoye.

Meya Mbonyumuvunyi yibukije abaturage ko ibyo bakora byose babigeraho ari uko bafite ubuzima buzima. Ashingiye ko abaturage bo mu murenge wa Fumbwe atari abakene ku buryo babura umusanzu wa Mituweli, Meya Mbonyumuvunyi yabasabye kwihutira gutanga uyu musanzu kuko bibongerera icyizere cyo kubaho.

Raporo iheruka y’Akarere ka Rwamagana igaragaza ko Umurenge wa Karenge niwo uri ku isonga n’ijanisha rya 77.7% naho umurenge wa Fumbwe ugaheruka n’ijanisha rya 50.8%.

Akarere kose kakaba kari ku ijanisha rya 63.4%. Abaturage bagomba kwishyura Mituweli banga na 311,798; Abamaze kwiyishyurira ni 176,005 ; abishyuriwe na Leta ni 21,798; bose hamwe bakaba ari 197,803. Intego ikaba ari uko buri muturage udafite ubundi bwishingizi, agira Mituweli yivurizaho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa