skol
fortebet

Rwanda: Mu bayobozi bakuru bamwe bashyigikiye impenure abandi ntibazishyigikiye

Yanditswe: Tuesday 05, Jun 2018

Sponsored Ad

Abayobozi bakuru b’ u Rwanda barimo abaminisitiri n’ abandi bafite aho bahuriye n’ umuco ntibemeranya n’ abaminisitiri bari uw’ ubutabera Jonston Busingye n’ Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ Ububanyi n’ amahanga ushinzwe ibikorwa by’ Umuryango w’ Afurika y’ Iburasirazuba Amb. Olivier Nduhungirehe bashyigikiye ko Abanyarwandakazi Bambara amajipo magupfi (impenure).

Sponsored Ad

Iki kiganiro twagereranya n’ ikiganiro mpaka ku kwambara impenure kirimo kubera ku mbungankoranyambaga ziganjemo Twitter ikunze gukoresha n’ abayobozi na facebook ikoreshwa cyane n’ urubyiruko rwiganjemo urukiri mu mashuri, cyatangiye kuri uyu wa Mbere tariki 4 Kamena ubwo Amb. Nduhungirehe yagaragazaga ko kubuza abakobwa b’ abanyeshuri kwambara impenure ari ukubashyira ku nkenke.

Yanditswe kuri Twitter ati “Birarambiranye ko abana b’abakobwa bahozwa ku nkeke kubera imyambarire yabo. Ibi ntabwo bihuye n’igihe tugezemo. Ufite ikibazo hano ntabwo ari umukobwa wambaye ijipo, ahubwo ni umugabo uhora umureba, akamugenzura maze akamugenera ibyo yambara. We need to stop this nonsense!”

Minisitiri w’ ubutabera Jonston Busingye nawe yunze mu rya Amb. Nduhungire ati “ Iyo myumvire idafite ishingiro ntikenewe”.

Umunyamakuru Birori Eric yagaragaje kwambara impenure nk’ ikintu gukinishwa kuko gikora ku buzima bw’ abaturage

Ati “Bwana Nduhungirehe nizere ko ari igitekerezo cyawe bwite. Iki ni ikibazo gikora ku buzima bw’ abaturage gikwiye kugibwaho impaka kandi ndizera ko buri mumisitiri afite uko abibona”

Minisitiri w’ Umuco na Siporo Uwacu Julienne nubwo yagaragaje ko abantu bakwiye kubaha indangagaciro z’ umuco nyarwanda.

Umunyamakuru Oswalid Mutuyeyezu yagaragaje ko kwemerera abanyeshuri b’ abakobwa kwambara impenure bidakwiye kuki ishuri atari akabyiniro.

Yagize ati “Minister( Uwacu Julienne), ni byo. Imuco ntukagirwe ico mu ruhongore, mu rubohero no mu itorero (ishuri ry’ubu). Ikindi, hitabwe kuri psyche ya ziriya ngimbi n’abangavu n’amatsiko yabo aba ari mu bicu. Irerero si night club”

Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco(RALC) isanga kwambara amajipo magufi ari ukwikoza isoni no gukoza isoni umuryango nyarwanda muri rusange.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa RALC, Dr Vuningoma James agira ati “Wambaye ijipo ngufi nawe ubwawe ugenda wikandagira. Ikintu cyose gituma wiyubaha n’abandi bakakubaha ni cyo tuvuga mu muco. Abazaba bambaye ubusa batesha agaciro umuco, sosiyete iba ikureba, wowe ujye ureba abakureba uko bangana”.

Muganga w’ ubuzima bushingiye ku muco Rutangarwamaboko yavuze ko gushyigikira kwambara impenure abifata nko gushyigikira amahono mu gihugu, ngo kuko iterambere ridashingiye ku muco ntaho ryageza igihugu, kandi ngo utagira imigenzo ntagira uko agenza
Ati "Iterambere ryose ridashingiye Ku muco riba ridashinga niyo rishinze ntirisakara kandi niyo risakaye ntiribura gutwarwa na serwakira mu minsi mike kuko umuco ari wo shingiro."

Ingingo ya 24 y’Amabwiriza ya Minisitiri w’Uburezi ashyiraho imirongo migari ishingirwaho n’amashuri mu gushyiraho amategeko ngengamikorere, itegeka uburyo abanyeshuri b’abakobwa bakwiriye kwambara.

Iyi ngingo igira iti “Abanyeshuri b’abakobwa bagomba kwambara impuzankano y’ishuri igera munsi y’amavi kandi itagera hasi cyane”.

Uko bigaragara mu bitekerezo birimo gutangwa ku kwemerera abanyarwandakazi kwambara impenure umubare munini ku mbugankoranyambaga ntabwo babishyigikiye impenure.


Uhereye ibumoso: Minisitiri Busingye Jonston, Amb. Olivier Nduhungire, Dr James Vuningoma, Minisitiri w’ Umuco Uwacu Julienne, n’ Umuganga Rutangarwamaboko

Ibitekerezo

  • Nduhungirehe yabuze ibindi yavuga bifitiye igihugu akamaro?

    Ariko narumiwe koko ubu umuyobozi mukuru iyo avuze ngo abana nibambare impenure umwarimu azaherahe abuza umwana we kuzambara.Ese ko mbona naba Nyina basigaye bazambara ubu koko iyi ndangagaciro turayishyira mu bikorwa gute?Nyamara abahigi benshi yahuza imbwa uburari!!!!!!.Bamwe bati nibambare impenure abandi bati oya ni ukwica umuco.Tuzemere ibihe ko byose byavuzwe n’abayobozi?Ariko njye hari ikibazo nkomeza nibaza, uwavuze ngo abana bambare impenure harimo iyihe diplomacy ?ese nabyo ni ububanyi n’amahanga?Nakumiro pe.Ndashimira REB na Minisiteri y’umuco bamaganye iki kintu.

    Uwo Muyobozi arashaka koreka igihugu ijisho ririgaburira kandi rirebye ikintu ningombwa kikurangaze ubwose umunyeshurikazi azahagarara imbereyabagenzibe yandika kukibaho arinkawe wakiga koko? Mwarize ariko murashaka koreka igihugu namwe babasaza umukobwa agucaho ugahindukira ureba ibuno ngaho mbwira noneho ureba ikibero. Hahaaaaa!!!!!

    I don’t understand what duhungireho was meaning about bcz culture is the cultivation of the soul if our children to day are allowed to not wear what does he expect tomorrow , dabating one idea from counselling term and post it on media it is not fair anyone who doesnt have value can take of his cloth but not Rwadese .

    I don’t understand what duhungireho was meaning about bcz culture is the cultivation of the soul if our children to day are allowed to not wear what does he expect tomorrow , dabating one idea from counselling term and post it on media it is not fair anyone who doesnt have value can take of his cloth but not Rwadese .

    nta mpenure, ubwo si uburere. Amaherezo bazageraho bakambara ubusa buriburi. Ahubwo ni ukubyamaganira kure. Njye narumiwe pe

    ariko umuco wo kwambara ibirebire waje ryari ko nziko mu Rwanda rwo hambere nambaraga uduhu nabwo kubantu bakuru. iyo myenda miremire yo iri mumuco nyarwanda ra??

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa