skol
fortebet

Rwanda: Ubuke bw’ inkuru zicukumbuye hari ababuhuza no gusamba kwitangamakuru ryandika

Yanditswe: Friday 26, May 2017

Sponsored Ad

Ubushakashatsi bwashizwe ahagaragara kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Gicurasi 2017 bwagaragaje ko mu Rwanda gukora inkuru zicukumbuye biri ku kigero cyo hasi cyane. Bamwe mu banyamakuru n’ abakurikira hafi iby’ itangazamakuru mu Rwanda babihuza no kuba itangazamakuru ryandika ku mpapuro ririmo kugana mu marembera aho batadatinya kuvuga ko ririmo gusamba hafi gupfa.
Abageranya itangazamakuru rya none n’ iryo mu myaka nka 20 ishize bavuga ko hari impinduka nziza zabayemo nko kuba kuri ubu hariho (...)

Sponsored Ad

Ubushakashatsi bwashizwe ahagaragara kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Gicurasi 2017 bwagaragaje ko mu Rwanda gukora inkuru zicukumbuye biri ku kigero cyo hasi cyane. Bamwe mu banyamakuru n’ abakurikira hafi iby’ itangazamakuru mu Rwanda babihuza no kuba itangazamakuru ryandika ku mpapuro ririmo kugana mu marembera aho batadatinya kuvuga ko ririmo gusamba hafi gupfa.

Abageranya itangazamakuru rya none n’ iryo mu myaka nka 20 ishize bavuga ko hari impinduka nziza zabayemo nko kuba kuri ubu hariho itegeko rigenga uyu mwuga, kuba ibitangazamakuru byariyongereye, n’ ibindi.

Nubwo bimeze gutyo ariko, haracyagaragara icyuho muri uyu mwuga harimo no kuba ibitangazamakuru bitungwa agatoki n’ ubushakashatsi ku bijyanye no guseta ibirenge mu gukora inkuru zicukumbuye.

Ubushakashatsi bwakozwe n’ umuryango w’ Abanyamakuru baharanira amahoro Pax Press bwagaragaraje ko mu Rwanda inkuru zivuga kuri gahunda za Leta zikorwa ku kigero cya 94,2%, muri zo 51,1% ni inkuru zishyushye zivuga ibiba byatangarijwe mu nama (Hard news), 2,1% ni inkuru zicukumbuye, inkuru z’ ubusesenguzi kuri gahunda za Leta ni 1,5%, inkuru umunyamakuru yikurikiraniye [feature stories] ni 8,1%.

Dr Christopher Kayumba impuguke mu itangazamakuru akaba ari nawe wayoboye itsinda ryakoze ubu bushakashatsi yagaragaje ko itangazamakuru ryo mu Rwanda ririmo gukora inkuru zitamara inyota abarikurikurikira. Dr Kayumba yongeho ibi bizagira ingaruka kuri bimwe mu bitangazamakuru

Yagize ati “Ibinyamakuru byandika nibidakora ubucukumbuzi mu minsi iri imbere bizapfa. Hari ikinyamakuru nagura buri munsi ariko nabwiye abakinzanira ngo iki kinyamakuru cyanyu ntabwo nzongera ku kigura kuko amakuru arimo mba nayabonye kuri twitter”

Umunyamakuru wa City Radio Oswald Mutuyeyezu yavuze ko ubusanzwe itangazamakuru ryandika ariryo ryajyaga rigerageza kwandika inkuru zicukumbuye ariko naryo kuri ngo ririmo kugana mu marembera.

Yagize ati “Print niyo igerageza gucukumbura ariko iyo mu Rwanda irimo gusamba”

Mu mpamvu zishyirwa mu majwi mu zituma itangazamakuru ryo mu Rwanda ridakora inkuru zicukumbuye harimo ikibazo cy’ amikoro make, ubunebwe bw’ abanyamakuru, kuba ibinyamakuru bikoresha abanyamakuru badashoboye nyamara bidatewe ni uko abashoboye babuze ahubwo biturutse kukuba ibyo bitangazamakuru bifite ubushobozi bwo guhemba abanyamakuru baciriritse.

Kuri izi mpamvu zatanzwe ngo hiyongeraho no kuba abanyamakuru batinya gukora inkuru zicukumbuye bitewe n’ umwuka wa politiki bakoreramo. Iki umunyamakuru Etienne Gatanazi akigaragaza nk’ ubwoba nzirashingiro kuko hari abanyamakuru batinya gukora bene izi nkuru nyamara batarazikoze ngo bibagireho ingaruka.

Kuri iki, Dr Kayumba we asanga ko kudakora inkuru zicukumbuye bitewe n’ umwuka wa politiki (political environment) umunyamakuru akoreramo bishobora guterwa ko kudatinya ibyamubayeho ariko agatinya ibyabaye ku bandi. Ati “Umuntu ntatinya ishyamba atinya icyo yahuriyemo naryo”.

Ibitekerezo

  • Nonese ko abenshi mwabafunze abandi mukica, abandi bagahunga, iyi ni ingaruka yabyo ntakundi twabigenza nugusaruro izo mbuto mbi zibyo twabibye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa