skol
fortebet

Uwizeyimana Evode waherukaga kwegura ku bunyamabanga bwa Leta yagizwe umusenateri

Yanditswe: Friday 16, Oct 2020

Sponsored Ad

Ibiro bya minisitiri w’intebe w’u Rwanda byatangaje ko perezida wa Republika yagize Evode Uwizeyimana umusenateri, ni nyuma y’amezi umunani yeguye ku mwanya w’umunyamabanga wa leta muri minisiteri y’ubutabera.

Sponsored Ad

Kwegura kwe kwari kwakurikiye igitutu cy’abakoresha imbuga nkoranyambaga banenze ihohotera yemeye ko yakoreye umugore ushinzwe umutekano ku nzu iri mu mujyi wa Kigali, akanabisabira imbabazi.

Uwizeyimana, ni umunyapolitiki utavugwaho rumwe kuko mbere ya 2016 yumvikanye kenshi anenga ubutegetsi bwa FPR-Inkotanyi akoresheje amagambo akarishye. Nyuma yavuze ko yahindutse.

Ku itangazo rimuha uyu mwanya ryashyizwe kuri Twitter, yahise asubiza ashimira Perezida Paul Kagame "ku cyizere gishya" yamugiriye.

Yanditse ati: "Nyakubahwa, mfite imbaraga nyinshi, ubudahemuka, ishema kandi niteguye gukorera igihugu cyacu munsi y’ubuyobozi bwawe".

Nyuma y’iri tangazo, ku mbuga nkoranyambaga Abanyarwanda bagarutse cyane kuri Uwizeyimana, bamwe bishimiye kumuha ikaze abandi banenga ko agaruwe.

Hagati mu kwezi kwa kabiri, uwari umuvugizi w’urwego rw’ubugenzacyaha yabwiye BBC ko iperereza ku byaha Uwizeyimana yaregwaga ryarangiye kandi "dosiye ye yohererejwe Ubushinjacyaha".

Nta rubanza rwabayeho, bivugwa ko ibyo yaregwaga byarangijwe mu bwumvikane.

Hari amakuru yavuzwe icyo gihe ko Uwizeyimana afunzwe, ariko uwo muvugizi yabwiye BBC ko "urwego rw’ubugenzacyaha rutamufunze".

Kuva yakwegura, izina rya Evode Uwizeyimana ntiryongeye kumvikana muri politiki mu Rwanda, kugeza uyu munsi.

Itangazo rya minisitiri w’intebe rivuga ko abandi bantu batatu bagizwe abasenateri, abo barimo Jean Pierre Dusingizemungu ukuriye ishyirahamwe ry’abarokotse jenoside IBUKA.

Bwana Evode Uwizeyimana yinjiye muri guverinoma mu 2016 ubwo hashyirwagaho umwanya utari uriho mbere w’umunyamabanga wa leta ushinzwe itegeko nshinga n’andi mategeko.

Yari amaze imyaka ibiri agarutse mu Rwanda, aho yashyizwe muri komisiyo yashinzwe kuvugurura itegeko nshinga ryatowe mu 2015.

Sena y’u Rwanda ibamo abasenateri 26, perezida w’u Rwanda yemererwa n’itegeko gushyiraho umunani muri bo yihitiyemo.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa