skol
fortebet

“Sinumva ukuntu umuntu yihanganira gukubitwa buri munsi” Perezida Kagame

Yanditswe: Saturday 22, Apr 2017

Sponsored Ad

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yavuze ko ihohoterwa ridakwiye kwihanganirwa ashimangira ko atumva ukuntu umuntu yakubitwa buri munsi akabyihanganira Perezida yabitangaje kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 22 Mata, mu nama nkuru y’urugaga rw’abagore bibumbiye mu muryango wa FPR- Inkotanyi ibaye ku nshuro yayo ya 3 yabereye mu cyuma cy’inama cya Kigali Convetion Center, ikaba iterana buri myaka 2 aho baba barebera hamwe ibyagezweho ndetse bakaniyemeza byo bagomba kuzaba bagezeko mu (...)

Sponsored Ad

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yavuze ko ihohoterwa ridakwiye kwihanganirwa ashimangira ko atumva ukuntu umuntu yakubitwa buri munsi akabyihanganira

Perezida yabitangaje kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 22 Mata, mu nama nkuru y’urugaga rw’abagore bibumbiye mu muryango wa FPR- Inkotanyi ibaye ku nshuro yayo ya 3 yabereye mu cyuma cy’inama cya Kigali Convetion Center, ikaba iterana buri myaka 2 aho baba barebera hamwe ibyagezweho ndetse bakaniyemeza byo bagomba kuzaba bagezeko mu yindi myaka 2 iri imbere.

Perezida kagame yavuze ko guteza imbere umugore ari uguteza igihugu imbere cyane ko iyo mutima w’urugo yateye imbere igihugu cyose kiba cyateye imbere.

Yagize ati “[…]Guteza imbere umugore ni uguteza igihugu imbere kuko iyo duteza umugore imbere tuba duteza buri wese imbere.”

Perezida Kagame yakomeje avuga ko guteza imbere umugore biri mu mahame y’umuryango wa FPR-Inkotanyi kuva igihugu cyabohorwa kuko mu ntego z’umuryango hatarimo guteza mbere igice kimwe cy’abantu ko ahubwo ari uguteza imbere buri munyarwanda wese bityo umugore akaza ku isonga.

Perezida Paul Kagame yakomeje avuga ko guteza imbere umugore bitabaho hakiriho ibikorwa by’ihohoterwa bikorerwa umugore avuga ko ibikorwa nk’ibyo bidakwiye kwihanganirwa.

Yagize ati “Ntabwo ihohoterwa rikwiye kwihanganirwa. Ikibi gikwiye kurwanywa. Sinumva ukuntu umuntu yihanganira gukubitwa buri munsi.”

Muri iyi nama kandi abanyamuryango b’uru rugaga bagaragaje ibyo bagezeho mu myaka ibiri ishize ndetse banagaragaza ibyo bifuza kuzaba bagezeho mu myaka 2 iri imbere.

Perezidente w’urugaga rw’abagore bibumbiye mu muryango wa FPR Inkotanyi Mme, Mukantabana Marie yavuze ko ibyo bamaze kugeraho ari byinshi kandi bikubiye mu nkingi 4 u Rwanda rwubakiyeho arizo Imiyoborere myiza, Ubutabera, Ubukungu ndetse n’imibereho myiza .

Aha yagaragaje ko abagore bakanguriwe kugira uruhare mu matora ndetse banashishikarizwa gutinyuka bakajya mu nzego zose z’ubuyobozi, bagize uruhare mu ishyirwaho ry’amategeko mashya ndetse banakangurirwa kwibumbira mu makoperative bubakirwa amasoko banashskirewa igishoro.

Uretse kureba ibyagezweho muri iyi myaka 2 ishize, aba ba mutima w’urugo biyemeje ko mu myaka 2 iri imbere bazaharanira kugera ku ihame ry’uburinganire, kunoza serivisi, guhashya ihohoterwa ndetse n’icuruzwa ry’abantu.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa