skol
fortebet

Trump ashyigikiye umukandida uregwa ubushurashuzi

Yanditswe: Tuesday 05, Dec 2017

Sponsored Ad

Perezida Donald Trump wa Leta zunze ubumwe z’Amerika yemeje kuri uyu wa mbere tariki ya 04 Ukuboza 2017 ko ashyigikiye kandidatire y’umurepubulikani Roy Moore urimo guhatanira umwanya wo guhagararira leta ya Alabama muri sena.
Ni mu gihe abandi bakomeye mu ishyaka ry’aba republikani bo basaba Moore kuva mu matora kubera ibirego by’uko ubwo yari mu myaka 30 yaba yarahohoteye abakobwa b’abangavu; hashize imyaka ibarirwa muri 40.
Trump yanditse kuri Twitter agira ati "Kuba abademocratse baranze (...)

Sponsored Ad

Perezida Donald Trump wa Leta zunze ubumwe z’Amerika yemeje kuri uyu wa mbere tariki ya 04 Ukuboza 2017 ko ashyigikiye kandidatire y’umurepubulikani Roy Moore urimo guhatanira umwanya wo guhagararira leta ya Alabama muri sena.

Ni mu gihe abandi bakomeye mu ishyaka ry’aba republikani bo basaba Moore kuva mu matora kubera ibirego by’uko ubwo yari mu myaka 30 yaba yarahohoteye abakobwa b’abangavu; hashize imyaka ibarirwa muri 40.

Trump yanditse kuri Twitter agira ati "Kuba abademocratse baranze gutanga ijwi na rimwe bashyigikira ibyo kugabanya imisoro, birerekana ko dukeneye umuntu nka Roy Moore ngo dutsinde "

Perezida Trump yongeyeho ko abarepublikani bakeneye ijwi rya Roy mu kurwanya ibyaha, gukumira abimukira, kubaka urukuta ku mupaka wa Mexique, kongera ingengo y’imari y’igisirikare, kurwanya ibyo kuvanamo inda; guteza imbere uburenganzira bwo gutunga intwaro n’izindi ngingo.

Trump yavuze ko umudemokarate Doug Jones uhanganye na Roy adakwiye gutorwa.

Hari abagore babiri bashinja bwana Moore ko yabahohoteye ubwo yari umushinjacyaha agifite imyaka ibarirwa muri 30 bo bakiri abangavu, abandi babiri kuri ubu bari mu myaka 50 bo bavuga ko yabateshaga umutwe abatererta bakiri bato.

Aya matora ni ay’ugomba kurangiza imyaka itatu isigaye ya manda y’umusenateri wo muri Alabama; agasimbura bwana Jeff Sessions wagizwe minisitiri w’ubutabera n’intumwa nkuru ya leta mu buyobozi bwa Trump.

Mu gihe Trump ashyigikye kandidatire ya Moore, abandi bakomeye mu ishyaka ry’abarepubulikani barashaka ko akuramo akarenge. Muri bo harimo umuyobozi wa Sena Mitch McConnell na perezida w’umutwe w’abadepite Paul Ryan; kimwe na Mitt Romney na John McCain bombi bigeze guhatanira kuyobora Amerika.

Bamwe bavuga ko Moore aramutse anatorewe kujya muri Sena yahita yirukanwa kubera ibirego by’imyitwarire mibi y’ihohotera rishingiye ku gitsina. McConnell yatangaje kuri iki cyumweru ko biri mu maboko y’abanya Alabama kuba Moore yatorwa, kandi ko aramutse atsinze akanama ka Sena gashinzwe imyitwarire kakwiga niba ibirego by’aba bagore bikwiye guhabwa agaciro.

Ijwi ry’Amerika

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa