skol
fortebet

“Turashaka ko Abanyarwanda n’ Abanya Djibouti basuurana” Perezida Kagame

Yanditswe: Wednesday 19, Apr 2017

Sponsored Ad

Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame asanga, imbogamizi zaba ziri hagati y’ ibihugu by’ Afurika uko zaba zaba zisa kose zidakwiye kubuza uyu mugabane kugira ijwi rimwe. Yavuze ko Abanyarwanda n’ Abanya Djibouti bakwiye gusurana no gukorana ishoramari kuko aribyo bizabahindurira imibereho.
Perezida Kagame yabitangaje kuri uyu wa Gatatu tariki 19 Mata 2017, mu nama inteko rusange ya Djibouti, igihugu arimo mu ruzinduko rw’ iminsi ibiri.
Yagize ati “U Rwanda na Djibouti ntabwo bihana imbibi ariko (...)

Sponsored Ad

Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame asanga, imbogamizi zaba ziri hagati y’ ibihugu by’ Afurika uko zaba zaba zisa kose zidakwiye kubuza uyu mugabane kugira ijwi rimwe. Yavuze ko Abanyarwanda n’ Abanya Djibouti bakwiye gusurana no gukorana ishoramari kuko aribyo bizabahindurira imibereho.

Perezida Kagame yabitangaje kuri uyu wa Gatatu tariki 19 Mata 2017, mu nama inteko rusange ya Djibouti, igihugu arimo mu ruzinduko rw’ iminsi ibiri.

Yagize ati “U Rwanda na Djibouti ntabwo bihana imbibi ariko intera ntabwo ari inzitizi ku bushuti…. Dushaka ko Abanyarwanda n’ Abanya Djibouti benshi basurana, bakigiranaho, bagakorana ishoramari.”

Yongeyeho ati “Guteza imbere ubutwererane bibyarira inyungu abaturage bacu. Ubufatanye hagati y’ u Rwanda na Djibouti ni umusingi mu guhindura imibereho n’ ubukungu. Turimo gushaka uburyo bwo kwagura ubufatanye mu myaka iri mbere”

Umukuru w’ igihugu yavuze ko buri gihugu kigira ibibazo byacyo, avuga ko Afurika ifite buri kimwe cyose ngo iremere icyizere abaturage bayo.

Ati “Duhujwe n’ amahame n’ indangagaciro mpuzamahanga ariko buri gihugu gifite ibibazo byihariye. Afurika ifite buri kimwe cyose cyarema amahirwe atanga icyizere cya none n’ ahazaza heza hatubereye. Ibihugu byateye imbere byakoze bishingiye ku bibazo, amateka no gushaka kw’ abaturage babyo”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa