skol
fortebet

“Twizeye ko vuba, umunyafurika wifuza gukoresha indege bizajya bimworohera aho kuba umuzigo” Perezida Kagame

Yanditswe: Wednesday 22, Feb 2017

Sponsored Ad

Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame yashimye ubushake ibihugu by’ Afurika birimo gushyira mu kunoza serivisi zijyanye no gutwara abagenzi mu kirere avuga ko hari icyizere ko bidatinze Umunyafurika azajya agenda bimworoheye aho kumubera umuzigo.
Ibi Perezida Kagame yabikomojeho mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 22 Gashyantare 2017, ubwo yafunguraga ku mugaragaro Inama ya kabiri yiga ku bwikorezi bukorwa n’ indege muri Afurika“Aviation Africa 2017 Conference” iteraniye I Kigali.
Yagize ati (...)

Yagize ati “Tunejejwe n’uko iyi minsi hagaragara ubushake mu kuzamura urwego rw’ubwikorezi bw’indege muri Afurika. Twizeye ko vuba, umunyafurika wifuza gukoresha indege asura ikindi gihugu cya Afurika, bizajya bimworohera aho kuba umuzigo”

Perezida Kagame yavuze ko nubwo hari ibirimo gukorwa hakenewemo izindi mbaraga.

Yagize ati “Tugomba gukora ibirenze ibyo dutegerejweho kugira ngo dushobore guhangana ku rwego rw’Isi. Turifuza kubona Abanyarwanda n’Abanyafurika bitabira gutwara indege, gusana izangiritse n’indi mirimo ijyanye n’uru rwego”

Ku ruhande rw’ u Rwanda Perezida Kagame yavuze ko Rwandair ikomeje kwagura ingendo hirya no hino muri Afurika n’ ahandi ku Isi, yongeraho ko ikibuga mpuzamahanga cya Kigali kirimo kuvugurwa kandi ko hagiye kubakwa ikindi mu Bugesera.

Iyi nama ibaye mu gihe byinshi mu bibuga mpuzamahanga by’ indege mu bihugu by’ Afurika byatangiye gusaza bitewe n’ uko byubatswe mu myaka ishize. Byinshi muri byo byubatswe ubwo byinshi mu bihugu by’ Afurika byabonaga ubwigenge bivuze ko byinshi bimaze imyaka irenga 40 byubatswe.

Iyi nama yitabiriwe n’ abagera kuri 550 bo mu bihugu 58 n’ibigo by’indege 120.

Abitabiriye iyi nama basanga hakenewe ubufatanye bw’ ibihugu by’ Afurika kugira ngo ibibuga by’ indege bivugururwe bijyanywe n’ icyerekezo Isi igezemo. Bagaragaje ko byinshi mu bibuga by’ indege byo muri Afurika bidafite ubushobozi bwo kwakira indege nyinshi.

Abayobozi b’ingabo bari mu batumiwe, Brig Gen Sam Kavuma umuyobozi wungirije w’ingabo zirwanira mu kirere za Uganda yicaranye n’umugaba w’ingabo z’u Rwanda Gen Patrick Nyamvumba

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa