skol
fortebet

U Burundi butisubiyeho bushobora kuvanwa muri EAC

Yanditswe: Thursday 06, Dec 2018

Sponsored Ad

Igihugu cy’ u Burundi gishobora kuvanwa mu Umuryango w’ ibihugu byo muri Afurika y’ Iburasirazuba EAC nibikomeza kugaragara ko kiri kudindiza imishinga ihuriweho n’ ibihugu no kutitabira inama z’ uyu muryango.

Sponsored Ad

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ Ububanyi n’ Amahanga y’ u Rwanda ushinzwe akarere ka Afurika y’ Iburasirazuba Amb. Olivier Nduhungirehe yabitangaje mu kiganiro cyatambutse kuri Radio Flash.

Muri iki kiganiro Dr Kayumba Christopher , umwarimu muri Kaminuza akaba n’ umusesenguzi mu bya politiki nawe yari umutumirwa nawe ashyigikiye ko igihugu kidindiza ibindi muri EAC gihagarikwa.

Amb. Nduhungirehe yavuze ko amategeko ageza EAC ateganya ko igihugu gishobora guhagarikwa by’ agateganyo cyangwa burundu igihe kiri kudindiza ibindi.

Yagize ati “Amategeko avuga ibyo guhagarika by’ agateganyo no kuvana igihugu muri uyu muryango ibyo birahari”.

Yakomeje agira amategeko avuga ko umubare w’ inama igihugu kigomba kuba kimaze gusiba ngo gikurwemo ahubwo abakuru b’ ibihugu aribo bafata icyemezo bakurikije uko bamaze igihe babibona.

Amb. Nduhungirehe yashimangiye ko EAC ifite gahunda z’ ibyo igomba gukora bityo ngo igihugu cyakomeza kudindiza ibindi bihugu bitanu.

Ati “Dufite inama izaba ku itariki ya 27 Ukuboza iyo nama yaratumiwe, ubutumire bwaragiye, ni ukuvuga rero ko bazareba ubwitabire bw’ ibihugu nibutaboneka ibindi byemezo bizafatwa kandi ibyo byemezo ntabwo bizaba ari ugusubika inama gusa”

Ibi biratangazwa mu gihe mu mpera z’ ukwezi gushize kwa 11/2018 inama y’ abakuru b’ ibihugu bya EAC yari iteganyijwe tariko 30 yasubitswe bitewe n’ uko Perezida Nkurunziza w’ u Burundi atayitabiriye ntanohereze umuhagararira.

U Burundi buvuga ko impamvu butitabiriye inama y’ abakuru b’ ibihugu bya EAC ya 30 Ugushyingo ari uko bwayimenyeshejwe bitinze, gusa Perezida Museveni uyoboye EAC yavuze ko u Burundi bwari bubizi.

Dr Kayumba avuga ko aho kugira umunyamurwango ukudindiza wamwigizayo akabanza akabitekerezaho.

Yagize ati “Havuyemo igihugu kimwe ntabwo umuryango waba nk’ uko umeze ubu, ariko aho kugira umunyamurwango utumwa utagera ku ntego wiyemeje nibyiza ko wamubwira uti ‘ba wigiyeyo genda ubanze ubitekerezeho’ kugira ngo umuryango ukomeze ukore ibyo wiyemeje”

Dr Kayumba kandi asanga amategeko agenda Umuryango wa EAC akwiye kuvugururwa kugira ngo igihugu kimwe cyasibye bitazajya biba imbogamizi ituma inama ya EAC isubikwa.

Mu mishanga ya EAC yadindiye harimo imihanda ya gale ya moshe n’ imishinga y’ amashanyarazi.

Amb. Nduhungire avuga ko muri EAC atari u Burundi bwonyine buteje ikibazo kuko hagati y’ u Rwanda na Uganda naho bitifashe neza, ndetse na Kenya na Tanzania nabo bafitanye ibibazo ku bireba n’ ubucuruzi bagomba kunoza.

Umuryango wa EAC washinzwe umaze imyaka 18 ushinzwe kuko watangiye muri 2000, ugizwe n’ ibihugu binyamuryango 6; Rwanda, Burundi, Tanzania, Uganga, Kenya, na Sudani y’ Epfo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa