skol
fortebet

U Rwanda mu bihugu 23 byatashye isoko ry’ ubwikorezi bwo mu kirere

Yanditswe: Monday 29, Jan 2018

Sponsored Ad

U Rwanda n’ ibihugu 23 byo muri Afurika ubwo bari mu nama y’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe (AU) yabereye i Addis Ababa, ibihugu 23 bya Afurika byatangije isoko rihuriweho mu gutwara abantu n’ibintu mu ndege (Single African Air Transport Market), ryitezweho gufungurirana amarembo mu bijyanye n’ubwikorezi bwo mu kirere, kugabanya ibiciro by’ingendo no guteza imbere ubuhahirane hagati y’abatuye uyu mugabane.
Iyi gahunda yari imaze imyaka itatu yaremejwe ariko itarashyirwa mu bikorwa, ije gukuraho (...)

Sponsored Ad

U Rwanda n’ ibihugu 23 byo muri Afurika ubwo bari mu nama y’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe (AU) yabereye i Addis Ababa, ibihugu 23 bya Afurika byatangije isoko rihuriweho mu gutwara abantu n’ibintu mu ndege (Single African Air Transport Market), ryitezweho gufungurirana amarembo mu bijyanye n’ubwikorezi bwo mu kirere, kugabanya ibiciro by’ingendo no guteza imbere ubuhahirane hagati y’abatuye uyu mugabane.

Iyi gahunda yari imaze imyaka itatu yaremejwe ariko itarashyirwa mu bikorwa, ije gukuraho amananiza akenshi yatumaga ibihugu bya Afurika bidatahiriza umugozi umwe.

Ibihugu byitabiriye iyi gahunda, ubwabyo bifite ½ kirenga cy’abatuye Afurika, bakagira 80% by’abakoresha ingendo zo mu kirere zikora muri Afurika.

birimo u Rwanda, Afurika y’Epfo, Benin, Cote d’Ivoire, Kenya, Botswana, Burkina Faso, Cape Verde, Repubulika ya Congo, Misiri, Ethiopia, Ghana, Gabon, Guinea, Liberia, Mali, Mozambique, Nigeria, Sierra Leone, Swaziland, Togo, Zimbabwe, Niger.

Mu ijambo yavuze amaze guhabwa inshingano zo kuyobora AU, Perezida Kagame, yavuze ko gutangiza isoko rihuriweho ry’ubwikorezi bw’indege ari intambwe nziza yo koroshya ubwikorezi ku mugabane wa Afurika.

Yagize ati “Uyu munsi twatangije isoko rihuriweho mu gutwara abantu n’ibintu mu ndege, ni intambwe y’ingenzi itanga icyizere mu bijyanye n’ubwikorezi. Turi hafi gushyiraho isoko rusange mu bihugu bya Afurika, bikeneye gukorwa muri uyu mwaka.”

Yakomeje avuga ko ari ngombwa gushyiraho isoko rimwe ku mugabane, guhuza ibikorwa remezo no gushingira ubukungu ku ikoranabuhanga kandi byose bigashingira ku bufatanye kuko nta gihugu cyangwa akarere kahitamo gukora ibyako.

Uyu muhango witabiriwe n’abakuru b’ibihugu na za Guverinoma ba Afurika, inzobere mu bwikorezi bw’indege, abayobozi b’ibigo bikora ubwikorezi bw’indege n’abandi bafite aho bahuriye n’iby’indege ku mugabane wa Afurika no hanze ya wo.

Umuyobozi Wungirije w’Ikigo Mpuzamahanga gishinzwe iby’indege muri Afurika, Raphael Kuuchi, yavuze ko gutangiza iri soko ari impinduka nziza zizateza imbere Afurika n’ubuhahirane.

Yagize ati “Gufungurirana ikirere byongera abagenzi, ubukungu ndetse bigahanga n’imirimo. Twizeye ko n’ibihugu bya Afurika bisigaye bizasanga ibindi kuri iri soko.”

Inyigo yakozwe n’iki kigo mu bihugu 12 bya Afurika byafunguriranye ikirere, yerekanye ko guhuza isoko byatumye ibyo bihugu byongera miliyari 1.3 z’amadolari kuri GDP, bigahanga imirimo 155,000, hakazigamwa miliyoni 500 z’amadolari mu matike, bikongera serivisi ku kigero cya 75%, kikanongera urwego rw’ubucuruzi no kugabanya igihe abagenzi bakoreshaga mu ngendo.

Iri soko ni umwe mu mishinga ya AU izagerwaho mbere ya 2063, hagamijwe kwihuza kw’ibihugu, amahoro n’iterambere ry’umugabane. Ryitezweho gufungurirana amarembo mu bijyanye n’ubwikorezi bw’indege, ibiciro by’ingendo bizagabanukaho 25%, iterambere rya sosiyete z’indege muri Afurika, guteza imbere ubuhahirane hagati y’abanyafurika, guteza imbere ubukerarugendo, kuzamura umusaruro mbumbe w’ibihugu (GDP), guhanga imirimo no kwihuza kwa Afurika.

Ibihugu byaritangije bihuriza hamwe abaturage bagera kuri miliyoni 600 bafite umusaruro mumbe wa miliyari 1450 z’amadolari ya Amerika mu 2015. Biteganyijwe ko abagenzi baziyongeraho miliyoni 200 ku mwaka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa