skol
fortebet

U Rwanda rurimo kwitegura kwakira abakuru b’ ibihugu bivuga Icyongereza

Yanditswe: Tuesday 18, Sep 2018

Sponsored Ad

Ihuriro ry’Ubuyobozi bw’Inzego z’ibanze mu muryango Commonwealth(CLGF) rifatanije n’iry’u Rwanda(RALGA), batangiye kwitegura kwakira abakuru b’ibihugu bigize Commonwealth muri 2020.

Sponsored Ad

Umuryango Commonwealth uhuza ibihugu 53 biri ku migabane yose y’isi byahoze bikoronizwa n’u Bwongereza ndetse n’ibikoresha ururimi rw’icyongereza.

Uyu muryango wahaye icyizere u Rwanda cyo kwakira inama mpuzamahanga y’abakuru b’ibihugu yiswe “Commonwealth Heads of Government Meeting(CHOGM) mu mwaka wa 2020.

Mu bizasuzumwa by’ingenzi harimo iterambere ry’Uburinganire mu nzego z’ibanze, iry’imijyi yo mu bihugu bigize Commonwealth, ndetse no gukomera kw’inzego z’ibanze zo muri byo.

Kigali togay yatangaje ko Umunyamabanga Mukuru wa “Commonwealth Local Government Forum/CLGF”, Dr Greg Munro avuga ko inama ya CHOGM izareba niba imijyi ifite iterambere ridaheza kandi ibasha kugirana imikoranire n’indi yo muri Commonwealth.

Akomeza asobanura ko bitewe n’uko abagore ari bo basobanukiwe n’imibereho ya buri munsi y’umuryango, bakwiriye guhabwa ijambo muri Politiki cyane cyane mu nzego z’ibanze.

Dr Greg yagize ati:”Turifuza ihuriro ry’abagore muri Commonwealth, nkeneye ubufasha bwa politiki kuri iryo huriro, haba mu kubahugurira kuba abayobozi, ndetse n’imitwe ya politiki igomba kubamo urubuga rw’abagore”.

“Irindi huriro rikenewe muri uyu muryango ni iry’imijyi yo mu bihugu bigize Commonwealth, icyo turebamo ni ubucuruzi n’ishoramari, iterambere n’imibereho myiza bidaheza ndetse n’ibikorwaremezo”.

Akomeza avuga ko bazanasuzuma niba imijyi yo muri Commonwealth ibasha gusangira ubunarabonye kandi yifitemo impuguke n’abashoramari bayiteza imbere, ndetse hakanarebwa niba ifite umutekano uhagije.

Ku ruhande rw’u Rwanda, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Francis Kaboneka avuga ko imijyi y’u Rwanda itaragera ku rwego rwo kwihaza mu ngengo y’imari, ariko ko abikorera bakomeje kwishyira hamwe kugira ngo bubake ibikorwa bigaragara.

Ati:”Muri iyi nama turumva uko indi mijyi yateye imbere yabigezeho, ariko no kwishyira hamwe kw’Abanyarwanda ndetse na politiki yo korohereza abashoramari iratuma ibintu byihuta”.

Ishyirahamwe ry’abayobozi b’Uturere n’Umujyi wa Kigali RALGA, rivuga ko rikomeje korohereza abagore kubona imyanya mu nzego z’ibanze, aho kuri ubu ngo bageze ku rugero rwa 40%.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa