skol
fortebet

U Rwanda nta modoka n’ imwe rufite yorohereza abantu bafite ubumuga

Yanditswe: Monday 04, Dec 2017

Sponsored Ad

U Rwanda ni igihugu benshi batangarira bitewe no kwihuta mu ikoranabuhanga no kwihuta mu iterambere. Ni igihugu abenshi bafata nk’ intangarugero ku rwego rw’ Afurika no mu Isi muri rusange.
U Rwanda muri 2007 rwashyizeho itegeko rirengera abafite ubumuga ndetse rwanashyize umukono ku masezerano mpuzahanga arengera abafite ubumuga.
Kuri uyu wa 3 Ukuboza 2017, ubwo u Rwanda rwifatanyaga n’ Isi kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’ abantu bafite ubumuga, abo mu Rwanda bagaragaje ko bishimira byinshi (...)

Sponsored Ad

U Rwanda ni igihugu benshi batangarira bitewe no kwihuta mu ikoranabuhanga no kwihuta mu iterambere. Ni igihugu abenshi bafata nk’ intangarugero ku rwego rw’ Afurika no mu Isi muri rusange.

U Rwanda muri 2007 rwashyizeho itegeko rirengera abafite ubumuga ndetse rwanashyize umukono ku masezerano mpuzahanga arengera abafite ubumuga.

Kuri uyu wa 3 Ukuboza 2017, ubwo u Rwanda rwifatanyaga n’ Isi kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’ abantu bafite ubumuga, abo mu Rwanda bagaragaje ko bishimira byinshi u Rwanda rubakorera bijyanye no kubahiriza uburenganzira bwabo.

Ibyo birimo kuba Abanyarwanda bafite ubumuga bafite inama y’ igihugu ibashinzwe, ikanerwa ingengo y’ imari ya Leta, kuba Umunyarwanda ufite ubumuga yemerewe gufata inguzanyo ya BDF y’ ibihumbi 100, akazishyura ibihumbi 50 gusa n’ ibindi.

Nubwo bimeze gutyo ariko Perezida w’ inama y’ igihugu y’ abantu bafite ubumuga Niyomugabo Romalis avuga ko kuba mu Rwanda nta modoka n’ imwe yorohereza abantu bafite ubumuga ari kimwe mubibabangamiye.

Ati “Mu Rwanda nta modoka n’ imwe ihari yorohereza abantu bafite ubumuga…Imodoka yohereza abantu bafite ubumuga ni imodoka umuntu ugendera mu igare ashobora kuza akiyinjizamo nta muntu umuteruye nta bundi bufasha ubwo aribwo bwose, ndetse yagera n’ aho aviramo akaba ashore kuvamo nta muntu umufashije”

Yakomeje agira ati “Ku isoko mpuzamahanga izo modoka ntizibuze kandi n’ ubushobozi bugura iyo modoka nabwo ntibubuze. Mu Rwanda ntazari zatangira kuboneka ari niko amategeko abiteganya”

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ Ubutegetsi bw’ Igihugu, Ushinzwe Imibereho Myiza y’ Abaturage yavuze ko bagiye gukorana n’ inzego bireba kugira ngo imodoka zorohereza abantu bafite ubumuga zibonetse.

Yagize ati “Mu bigiye gukorwa…hari ugukorana n’ izindi nzego bireba kugira ngo imodoka zorohereza abantu bafite ubumuga kuzinjiramo cyangwa kuzisohokamo ndetse izo modoka zikaba zirimo n’ imyanya igenewe abantu bafite ubumuga, arizo zikoreshwa mu gutwara abantu muri rusange”

Umunsi mpuzamahanga w’ abafite ubumuga mu isi watangiye kwizihizwa mu 1992, mu Rwanda umaze imyaka 10 wizihizwa.

Ibitekerezo

  • Ahaaahaa ko ugera no mu modoka za KBC nizindi waba udasanzemo umugiraneza ngo akwimukire ukagenda uhagaze nimbago mu ntoki kwakundi imodoka ikata wakora ku muntu akakureba nabi nibagire rwose boroherezwe kuko nabonye hari bamwe mu baturage bataha agaciro abafite ubumuga byibuze bakagize priority ku modoka kuko badashobora kujya ku murongo surtous mu mujyi wa kigali.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa