skol
fortebet

U Rwanda ntabwo ari ikirahure cyuzuye usukamo amazi akameneka-Perezida Kagame

Yanditswe: Tuesday 29, Sep 2020

featured-image

Sponsored Ad

Ubwo yari mu Nama ya Komite Nyobozi yaguye y’Umuryango wa FPR Inkotanyi yabaye kuri uyu wa Mbere ku Cyicaro gikuru cyawo gihereye i Rusororo,Perezida Kagame yabwiye Abanyarwanda bari hanze ko u Rwanda atari ikirahure cyuzuye ku buryo batataha iwabo mu nzira nziza.

Sponsored Ad

Mu kiganiro yahaye abitabiriye iyi nama,Perezida Kagame yavuze ko atifuza ko hari umunyarwanda yabona utishimiye igihugu cye kuko ngo hari benshi mu banyamahanga baba bifuza kuba abanyarwanda ahita aboneraho kwibutsa ko u Rwanda atari nk’ikirahuri cy’amazi cyuzuye ku buryo wongereyeho andi yameneka.

Yagize ati “Ntabwo byatuma numva ko nakwifuza kuba undi muntu cyangwa kuba uw’ahandi. Numva duhagijwe n’icyo turicyo, uko turi ni nako abantu biha agaciro, niko bamera, ninako bakora. Uwakwifuza kuba uw’ahandi, kuba ikindi ibyo biramureba.

Abantu benshi basaba kuba Abanyarwanda, njye n’iyo tuganira n’abayobozi bacu bandi, uwo muntu iyo ari umuntu muzima njye numva, n’abandi iyo babyemeye, n’amategeko, ushaka kuba Umunyarwanda wabimwimira iki? Izo ni imbaraga ziba ziyongereye.

Ntabwo u Rwanda ari ruto, ntabwo ari nka cya kirahure usukamo amazi akarenga akameneka, ukaba aho ugira ngo ikirahure cyuzuye ngo nta yandi mazi wakongeraho.

Ngira ngo murabizi kera, ubu abenshi turi hano ku ngufu, ku gahato, kera hari abatubwiraga ngo igihugu ni gito ntabwo twagikwiramo twese nimugume aho muri, tukaba amazi yarenze ikirahure, yamenetse. Twanze kuba amazi yarenze, yamenetse, dukwirwa mu kirahure.”

Perezida Kagame yavuze ko n’abandi Banyarwanda bari hanze bake, bakwiriye gutaha iwabo kandi ko hari uburyo bwose bushobora kwerekana ko nta Munyarwanda ukwiriye kuba ari hanze ahubwo ubishaka wese afite uburenganzira bwo gutaha akagira amahoro.

Ati “Ariko ushatse gutaha avuga ngo njye ndataha ntya, nshaka kuba iki, nshaka kugira ntya mugomba kubyemera n’iyo byaba binyuranye n’amategeko, n’iyo byaba binyuranye n’ubuzima bw’igihugu, uwo niwe tubwira ngo oya ntabwo aribyo.

Gutaha ni uburenganzira bwawe, igihugu ni icyawe, ugifitemo uburenganzira nk’ubwo mfitemo, nk’uko n’undi afite mu gihugu ariko ntabwo wagitahamo uvuga ngo wowe ufite uburenganzira butandukanye n’ubw’abandi usanze kandi abantu bose bagomba gukurikira ibyo babwirwa ko bagomba gukurikiza. Ntabwo byakunda.”

Perezida Kagame yavuze ko hari abibeshya bakumva ko bazagaruka mu gihugu bashoje intambara nk’uko FPR Inkotanyi n’abandi Banyarwanda bari barahejejwe ishyanga batashye mu gihugu baharaniye uburenganzira ubwo bakuragaho ubutegetsi bw’igitugu bwakoraga Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati “Ntabwo ariko bigenda. Kubigira bikagukundira ugomba kuba uri mu kuri. Ntabwo wapfa kubikora ngo nanjye ndakora nk’ibyo bakoze, ngo bariya bakabavuga amazina ngo ntibagiye bo ari abana. Mbere na mbere bagiye bate? Hari habaye iki? Byagenze gute bagaruka, icyatumaga bashaka kugaruka bahera hanze cyari iki?”

Perezida Kagame yavuze ko icyorezo cya #Covid-19 nubwo cyayogoje isi kitatuma duteshuka kuri gahunda y’iterambere twiyemeje.

Ati “Iyo umucuruzi adashoboye gucuruza, abana ntibabashe kwiga, biba ari ikibazo. Ubuzima bugomba gukomeza."

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa