skol
fortebet

‘U Rwanda ntabwo rwiteguye kumarana impunzi z’ Abarundi imyaka n’ imyaka’ Min. Mukantabana

Yanditswe: Tuesday 20, Dec 2016

Sponsored Ad

Leta y’ u Rwanda irasaba amahanga gukemura vuba ibibazo biri mu gihugu cy’ u Burundi, impunzi z’ Abarundi zahungiye mu Rwanda zigasubira iwabo bitaba ibyo amahanga akazimurira mu bindi bihugu. Ibi Minisitiri ushinzwe gukumira ibiza no gucyura impunzi Seraphine Mukantabana yabitangaje kuri uyu wa 20 Ukuboza 2016, mu kiganiro Minisiteri ayoboye yagiranye n’ abanyamakuru.
Muri iki kiganiro Mukantabana yavuze ko ibitunga impunzi byagabanyutse, bityo avuga ko u Rwanda rutiteguye ko Abarundi (...)

Sponsored Ad

Leta y’ u Rwanda irasaba amahanga gukemura vuba ibibazo biri mu gihugu cy’ u Burundi, impunzi z’ Abarundi zahungiye mu Rwanda zigasubira iwabo bitaba ibyo amahanga akazimurira mu bindi bihugu.

Ibi Minisitiri ushinzwe gukumira ibiza no gucyura impunzi Seraphine Mukantabana yabitangaje kuri uyu wa 20 Ukuboza 2016, mu kiganiro Minisiteri ayoboye yagiranye n’ abanyamakuru.

Muri iki kiganiro Mukantabana yavuze ko ibitunga impunzi byagabanyutse, bityo avuga ko u Rwanda rutiteguye ko Abarundi bahungiye mu Rwanda bahamara imyaka nk’ iyo impunzi z’ abanyecongo zihamaze.

Yagize ati “Igihe cyose I Burundi hakomeza kuba ibibazo, umutekano ntugaruke ngo Abarundi bage iwabo. Igihe cyose ibibazo by’ u Burundi bigifite ubukana bwa politiki nk’ ubwo bifite uyu munsi, Leta y’ u Rwanda ntabwo rwiteguye kumarana izi mpunzi z’ Abarundi imyaka n’ imyaka nk’ iyo Abanyecongo bamaze”


Minisitiri ushinzwe gukumira ibiza no gucyura impunzi Seraphine Mukantabana

Minisitiri Mukantabana asaba ko niba ibibazo biri mu Burundi bidakemuwe vuba, Abarundi bahungiye mu Rwanda bakwimurirwa mu bindi bihugu ku nyungu z’ Abarundi n’ Abanyarwanda.

Yagize ati “Niba amahanga adashoboye kubonera umuti ikibazo kiri I Burundi agomba no kwitegura kubonera umuti ikibazo cy’ Abarundi bari hano mu Rwanda, bakaba bajyanwa mu bindi bihugu mu rwego rwo gukomeza kubungabunga umutekano wabo no kubungabunga umutekano w’ Abanyarwanda”

Ibi bitangajwe mu gihe Leta y’ u Rwanda n’ ishami ry’ umuryango w’ abibumbye ryita ku mpunzi UNCHR- Rwanda bahuriza kukuba ingengo y’ imari yagenerwaga impunzi muri Afurika yaragabanyutse.

Izi nzego zigaragaza ko ingengo y’ imari igenewe impunzi mu mwaka utaha wa 2017 itageze nibura kuri ½ cy’ amafaranga akenewe.

Muri Gashyantare uyu mwaka 2016 nibwo Leta y’ u Rwanda yatangiye gusaba ko impunzi z’ Abarundi bahungiye mu Rwanda zakwimurirwa mu bindi bihugu ku mpamvu z’ umutekano w’ ibihugu byombi. Kugeza ubu nta gihugu na kimwe kiragaragaza ubushake bwo kwakira izi mpunzi.

Mu Rwanda harabarurwa impunzi zirenga ibihumbi 150 zirimo iz’ Abarundi ibihumbi 80 , iz’ Abanyecongo n’ izo mu bindi bihugu. Impunzi z’ Abanyecongo zimaze mu Rwanda imyaka irenga 20.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa