skol
fortebet

U Rwanda nyuma yo guca amashashi, pulasitiki zikoreshwa rimwe nazo zatangiye gucibwa

Yanditswe: Friday 25, May 2018

Sponsored Ad

Leta y’ u Rwanda yatangiye guca ikoreshwa ry’ amacupa ya pulasitiki mu biro no mu nama igasaba ko hakoreshwa ibikoresho ibikoresho bidakoreshwa rimwe ngo bijugunywe.

Sponsored Ad

Minisitiri w’ ibidukikije Vincent Biruta avuga ko amacupa ya plastiki ashyiramo amazi yanduza ibidukikije agasaba ko hakoresha ibirahuri n’ ibyuma bitanga amazi byitwa water dispensers. Akavuga ko Minisiteri ayoboye n’ ibigo biyishamikiyeho bitagikoresha amacupa ya palasitiki agasaba buri wese kubakurikiza.

Mu butumwa yashyize kuri Twitter yagize ati “Ndashishikariza buri wese kuza tugafatanya kurwanya ibyanduza. Ibikoresho bya palasitiki amacupa, ibikombe, amasahani, imiheha ni bibi cyane ku bidukikije. Hari ibindi bibereye” .

Ikigo cy’ igihugu cyo kurengera ibidukikije REMA mu butumwa cyanyujije kuri Twitter cyavuze ko ibikoresho bya plasitiki bidakwiye gukoreshwa mu nama no mu biro.

REMA iti “Nta ducupa tw’ amazi ukundi mu nama no biro. Turashishikariza ibindi bigo kureka gukoresha ibikoresho bya pulasiti bikoreshwa rimwe bikajugunywa. Reka dukorere hamwe turwanye plasitiki yanduza (Together let’s work to Beat Plastic Pollution”)

Ibi bitangajwe mu gihe habura ibyumweru bike ngo u Rwanda rwifatanye n’ ibindi bihugu kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe kwita ku bidukikije tariki 5 Kamena.

Ibi bije nyuma y’ uko u Rwanda ruciye ikoreshwa ry’ amashashi kuko abahanga bagaragaje ko yangiza ibidukikije.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa