skol
fortebet

‘U Rwanda ruriho ruravura uburema bwatwaye imyaka myinshi’ Bishop Rucyahana

Yanditswe: Thursday 15, Dec 2016

Sponsored Ad

Umuyobozi wa Komisiyo y’ Igihugu y’ Ubumwe n’ Ubwiyunge Bishop John Rucyahana avuga bamwe mu banyarwanda na zimwe mu nshuti z’ u Rwanda babona ibyiza u Rwanda rumaze bakwira ko ari inzira yoroshye. Ngo si byo kuko u Rwanda rurimo kuvura uburema bwatwaye imyaka myinshi.
Ibi Bishop Rucyahana yabikomojeho mu kiganiro yahaye abitabiriye inama ya 14 y’ Umushikirano iteraniye muri Kigali Convention Center.
Rucyahana yavuze ko hari intabwe ishimishije yatewe mu bumwe n’ Ubwiyunge bw’ Abanyarwanda n’ (...)

Sponsored Ad

Umuyobozi wa Komisiyo y’ Igihugu y’ Ubumwe n’ Ubwiyunge Bishop John Rucyahana avuga bamwe mu banyarwanda na zimwe mu nshuti z’ u Rwanda babona ibyiza u Rwanda rumaze bakwira ko ari inzira yoroshye. Ngo si byo kuko u Rwanda rurimo kuvura uburema bwatwaye imyaka myinshi.

Ibi Bishop Rucyahana yabikomojeho mu kiganiro yahaye abitabiriye inama ya 14 y’ Umushikirano iteraniye muri Kigali Convention Center.

Rucyahana yavuze ko hari intabwe ishimishije yatewe mu bumwe n’ Ubwiyunge bw’ Abanyarwanda n’ iterambere ryabo ku buryo ababina bagira ni ibintu byoroshye ku bigeraho nyamara ngo ntabwo ari inzira yoroshye.

Yagize ati “Tugisasa inzobe nagira ngo mbabwire, Abanyarwanda bamwe n’ inshuti z’ u Rwanda batekereza ko ubumwe n’ ubwiyunge bw’ Abanyarwanda n’ ibyiza u Rwanda rugezeho ari inzira yoroshye. Ntabwo yoroshye, u Rwanda ruriho ruravura uburema bwatwaye imyaka myinshi. Ikibazo cyabaye mu Rwanda cyatwaye imyaka myinshi”.

Yavuze ko ubumwe n’ ubwiyunge Abanyarwanda bagezeho babukesha gahunda zitandukanye zirimo Kwibuka, Umuganda rusange, Gir’ Inka yatumye umuco wo gusangira amata ugaruka mu Rwanda, Ndi Umunyarwanda n’ Umushyikirano aho Abanyarwanda n’ inshuti zabo bahura bakaganira ku iterambere banashakira umuti ibibazo bibugarije.

Uyu muyobozi yavuze ko nubwo u Rwanda rwishimira ko hari aho rumaze kugera mu bumwe n’ ubwiyunge, hakenewe izindi mbaraga nyinshi kuko ingengabitekerezo ya jenoside igihari.

Mu gihe cyo Kwibuka ku nshuro ya 22 mu ntara zose z’ u Rwanda hagaragaraye ibibazo by’ ingengabitekerezo ya jenoside.

Mu ntara y’ iburasirazuba hagaragaye ibibazo 95, mu ntara y’ amajyepfo hagaragara ibibazo 69, mu mujyi wa Kigali hagaragara ibibazo 65, mu ntara y’ iburengerazuba hagaragara ibibazo 55 naho mu ntara y’ amajyaruguru hagaragara ibibazo 20.

Rucyahana avuga ko ikibabaje ari uko ingengabitekerezo ya Jenoside igaragara no mu bana bavutse nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi. Yavuze ko abana bafite imyaka iri hagati ya 15 na 21 bagaragaweho ingengabitekerezo ya jenoside ku kigero cya 6,3%.

Abafite imyaka kuva 20 kugeza kuri 34 bagaragaraweho ingengabitekerezo ya jenoside ku kigero cya 33%.

Abanyarwanda 27,9% barakibona mu ndorerwamo y’ amoko.

Nubwo bimeze gutya ariko Bishop Rucyaha avuga ko bidatangaje kuko hashije imyaka 22 gusa u Rwanda ruvuye muri Jenoside yakorewe abatutsi. Ngo hakenewe ko gahunda ya ndi Umunyarwanda igera mu byiciro byose, ndetse ikagera no mu mahanga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa