skol
fortebet

U Rwanda rushobora gutanga ibindi bihugu bya Afurika kwinjira muri OECD

Yanditswe: Wednesday 12, Sep 2018

Sponsored Ad

Igihugu cy’ u Rwanda kiri mu myiteguro yo gushaka uko cyakwiyongera ku bihugu 36 bigize Umuryango Mpuzamahanga w’ Ubukungu Organization for Economic Co-operation and Development (OECD).

Sponsored Ad

Umunyamategeko Yehuda Weinstein wahoze ahagarariye igihugu cya Israel mu muryango w’ Abibumbye niwe urimo kuvuganira u Rwanda muri uyu muryango nk’ uko byatangajwe n’ Ikinyamakuru cyandikirwa muri Israel JerusalemPost.

Yagize ati "Hari ibimenyetso byinshi byemerera u Rwanda kujyamo”

Ibyo bimenyetso ngo birimo kuba u Rwanda ari igihugu gifite ubukungu na politiki bihagaze neza nyamara byari byahunganye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 no kuba ari igihugu kirimo korohereza abanyamahanga bashaga kugishoramo imari.

Umunyapolitiki mu by’ ububanyi n’ amahanga muri Israel Ron Prosor asanga u Rwanda rukwiye gushimirwa kuba rushaka gutera intambwe rukinjira mu muryango wa OECD.

Yagize ati "Afurika niwo mugabane rukumbi udahagarariwe muri OECD ntekereza ko buri wese akwiye gushimira u Rwanda ko rufite ubushake bwo kurenga iyo bariyeri rukaba igihugu cya mbere cya Afurika cyinjiye muri uyu muryango”

Ni iki u Rwanda rusabwa ngo rwemererwe kwinjira muri 0ECD

Ron Prosor ati “U Rwanda kwinjira muri OECD birarusaba kugera ku gipimo cyo hejuru mu miyoborere, ubushabitsi, kurengera ibidukikije n’ ububanyi n’ amahanga(...)Turizera ko n’ ibindi bihugu bya Afurika bizagera ikirenge mu cy’ u Rwanda”

Minisitiri w’ Ububanyi n’ amahanga Louise Mushikiwabo aherutse kubwira KT Press ko icyo u Rwanda rurimo gukora ari ugushaka amakuru no kumenya ibisabwa.

Abasesenguzi basanga u Rwanda rugiye muri OECD byarufasha kugwiza abashoramari mpuzamahanga.

Uyu muryango umaze imyaka 50 ushinzwe, ugize n’ ibihugu binyamuryango 36. Intego yawo ni uguteza imbere politiki zigamije ubukungu n’ imibereho myiza mu Isi. Mu bihugu byatangije OECD harimo Leta zunze Ubumwe za Amerika, France, Ubudage, Turikiya, Espagne n’ ibindi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa