skol
fortebet

U Rwanda rutekereza iki ku iyimikwa ry’ Umwami uzasimbura Kigeli V?

Yanditswe: Friday 06, Jan 2017

Sponsored Ad

Nyuma y’ iminsi mike umwami Jean Baptiste Ndahindurwa ariwe Kigeli V Ndahindurwa atangiye muri Leta zunze ubumwe z’ Amerika humvikanye amakuru avuga ko uyu mwami yasize avuze uzamusimbura. Ngo ni ibanga rizwi n’ abantu babiri gusa.
Amakuru y’ iyimikwa ry’ uyu mwami avuga ko azaba ari umwami w’ umuco aho kuba umwami w’ umutegetsi. Ni amakuru atarumvikanye cyane bitewe n’ uko yatangajwe mu gihe ibiganiro byo kumenya aho umugogo w’ umwami Kigeli V uzatabarizwa byari birimbanyije. Abo mu muryango we (...)

Sponsored Ad

Nyuma y’ iminsi mike umwami Jean Baptiste Ndahindurwa ariwe Kigeli V Ndahindurwa atangiye muri Leta zunze ubumwe z’ Amerika humvikanye amakuru avuga ko uyu mwami yasize avuze uzamusimbura. Ngo ni ibanga rizwi n’ abantu babiri gusa.

Amakuru y’ iyimikwa ry’ uyu mwami avuga ko azaba ari umwami w’ umuco aho kuba umwami w’ umutegetsi. Ni amakuru atarumvikanye cyane bitewe n’ uko yatangajwe mu gihe ibiganiro byo kumenya aho umugogo w’ umwami Kigeli V uzatabarizwa byari birimbanyije. Abo mu muryango we bamwe bifuzaga ko yatabarizwa mu mahanga, abandi bakifuza ko yatabarizwa mu Rwanda. Ni ibiganiro byakuruye impaka bituma uyu muryango witabaza inkiko zo muri Leta ya Virginia imwe muri Leta zigize Leta zunze ubumwe za Amerika.

Tariki 5 Mutarama 2017 nibwo hamenyekanye amakuru y’ uko urukiko rwo muri Leta zunze ubumwe z’ Amerika rwanzuye ko uyu mwami azatabarizwa mu Rwanda. Uyu mwanzuro u Rwanda rwawakiriye gute? Ko mu mateka y’ u Rwanda umwami yatabarizwaga yabonye umusimbura bizagenda gute kuri Kigeli V Ndahindurwa? Ese u Rwanda rutekereza iki ku iyimikwa ry’ umwami w’ umuco bivugwa ko azasimbura Kigeli?

Ibisuzo biri mu kiganiro Umuryango wagiranye n’ Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco, Dr Vuningoma James.

Umuryango
: Mwaramutse?
Dr Vuningoma : Mwaramutse?
Umuryango: Dr Ejo nibwo urukiko rwo muri Leta zunze ubumwe z’ Amerika zafashe umwanzuro uvuga ko Umugogo w’ umwami Kigeli V Ndahindurwa uzatabarizwa mu Rwanda, Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco mwabyakiriye mute?

Dr Vuningoma: Twabyakiriye neza, byarandushimishije cyane, ni umwanzuro mwiza, ntabwo byashimishije Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco gusa ahubwo byashimishije n’ Abanyarwanda. Nakwibutsa ko Umwami Kigeli ari umwami wategetse u Rwanda ntabwo rero byari kuba bisa neza iyo atabarizwa mu mahanga.

Umuryango: Hari amakuru dufite, wenda mwe muri bakuru kuturuta muraza no kudufasha gusonukirwa kurushaho. Ngo mu muco nyarwanda umwami yatabarizwaga yabonye umusimbura. Bizagenda gute kuri Kigeli?

Dr Vuningoma: Ni byo koko mu muco nyarwanda nta mwami wamanurwaga, watabarizwaga adasize imusozi umusimbura. Gusa icyo abanyarwanda tuzi kandi twemera ni uko ubutegetsi bwa cyami bwasimbuwe na repubulika. Ejo nibwo hafashwe umwanzuro ko umwami azatabarizwa mu Rwanda, abahindiro(abo mu mryango wa Kigeli) ntacyo baravuga. Haracyari kare, bizaganirwaho mu biganiro.

Umuryango: Ibyo biganiro byaba bigeze he?

Dr Vuningoma : Nk’ uko nari mbikubwiye haracyari kare reka dutegereze abahindiro bagire icyo badutangariza.

Umuryango
: Hari amakuru avuga ko Kigeli V yasize avuze uzamusimbura, akazaba ari umwami w’ umuco, murabiterezaho iki?

Dr Vuningoma: Ibyo by’ umwami w’ umuco ntabyo tuzi gusa natwe twabyumvise gutyo mu bitangazamakuru. Itegeko nshinga rivuga ko u Rwanda ari igihugu cyemera repubulika, umwami w’ umuco utivanga muri politiki ntawe ubaho.

Umuryango: Ariko nko mu Bwongereza, Queen Elizabeth, arahari akitwa umwamikazi ugaragara mu birori ativanga mu bintu bya politiki?

Dr Vuningoma:
Mbese ni nka biriya byo mu Bwongereza wavugaga? Biriya rero byo mu Bwongereza ni ibintu baba baraganiriyeho kera bakabifataho umwanzuro. Iby’ umwami w’ umuco mu Rwanda byazagira igihe cyabyo umwami yaramaze gutabarizwa. Ni ibintu byazaganirwaho.

Umuryango: Urukiko rwanzuye ko umugogo wa Kigeli uzatabarizwa mu Rwanda. Hagiye gukurikiraho iki?

Dr Vuningoma: Nibwo bigitangazwa , umugogo nturagezwa mu Rwanda, abahindiro bafite uko bazabitegura nk’ Abanyarwanda tuzabajya inyuma.

Umwami Kigeli V Ndahindurwa niwe wategekaga u Rwanda ubwo ingoma ya cyami yasimburwaga na repubulika. Yatangiye muri Leta zunze ubumwe za Amerika aho yari mu buhungiro tariki 16 Ukwakira 2016.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa