skol
fortebet

U Rwanda rwamaganye iby’uko rwakiriye abimukira 4000 bavuye muri Israel

Yanditswe: Sunday 11, Feb 2018

Sponsored Ad

Leta y’u Rwanda yakuyeho urujijo rw’inkuru zimaze iminsi zitambutswa mu binyamakuru zavugaga ko rwakiriye abimukira mu buryo bw’ibanga bo muri Israel mu myaka ine ishize.
Ibi byose byaturutse ku kuba muri iyi minsi hari inkuru zakwirakwije mu b’ibinyamakuru byo muri Israel byavugaga y’uko kuri uyu wa Gatanu w’iki cyumweru Leta y’u Rwanda yanze kuganira n’abadepite bo ku ruhande rutavuga rumwe n’ubutegetsi muri Israel ku kibazo cy’abimukira.
Umwe Badepite witwa Michal Rozin wageze mu Rwanda akabura (...)

Sponsored Ad

Leta y’u Rwanda yakuyeho urujijo rw’inkuru zimaze iminsi zitambutswa mu binyamakuru zavugaga ko rwakiriye abimukira mu buryo bw’ibanga bo muri Israel mu myaka ine ishize.

Ibi byose byaturutse ku kuba muri iyi minsi hari inkuru zakwirakwije mu b’ibinyamakuru byo muri Israel byavugaga y’uko kuri uyu wa Gatanu w’iki cyumweru Leta y’u Rwanda yanze kuganira n’abadepite bo ku ruhande rutavuga rumwe n’ubutegetsi muri Israel ku kibazo cy’abimukira.

Umwe Badepite witwa Michal Rozin wageze mu Rwanda akabura uwo ku ruhande rw’u Rwanda baganira yabwiye AFP ati: “Turi mu Rwanda mu butumwa bw’iperereza kuko dushaka kumenya ukuri. Twasabye kubonana n’abayobozi b’u Rwanda ngo tuganire ku iyirukanwa rinyuranyije n’amategeko riteganywa na Israel ry’abasaba ubuhungiro bo muri Eritrea boherezwa mu Rwanda, ariko ibyo ntitwabyemerewe kandi turibaza impamvu”.

Mu kinyamakuru Africa.com bagaragaje ko Ishami ry’Umurango w’Abibumbye ryita ku mpunzi UNHCR ryatangaje ko kuva muri 2013 kugeza 2017, Israel yohereje mu Rwanda mu buryo bw’ibanga abimukira ibihumbi bine.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba, Amb. Olivier Nduhungirehe, yavuze ko ari ibintu bidashoboka kuko abimukira cyangwa se undi w’undi yakoherezwa n’ikindi gihugu ngo bye kumenyekana.

Yagize ati “UNHCR ibyo yabivugiye hehe, ryari? Ni nde wakwiyumvisha ko ibihumbi bingana gutyo by’abimukira byaje mu Rwanda ntihagire ubibona? Aya makuru si yo”

Igihugu cya Israel kirateganya kwirukana ibihumbi by’abaturage ba Eritrea na Sudani binjiye mu buryo bunyuranyije n’amategeko.U Rwanda na Uganda byagiye bivugwa ko aribyo bihugu byemeye kwakira abo bimukira.

Ni ibintu U Rwanda rukomeje guhakana umunsi ku wundi ko nta biganiro ibihugu byombi byagiranye.

Kuba abo badepite bavuye muri Israel batarakiriwe n’abayobozi b’u Rwanda; Amb.Olivier Nduhungirehe, yasobanuye ko u Rwanda rutivanga mu bibazo bya Israel, yagize ati: “U Rwanda ntirushobora kuba ikibuga cy’umukino kuri politiki y’imbere muri Israel. Tuvugana na za guverinoma kandi twakira abayobozi b’abanyamahanga batangajwe kandi bahawe uburenganzira na minisiteri y’ububanyi n’amahanga.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa