skol
fortebet

U Rwanda rwatangiye gutanga Viza ku banyamahanga bakigera mu gihugu

Yanditswe: Tuesday 02, Jan 2018

Sponsored Ad

Guhera Tariki ya 1 Mutarama 2018 u Rwanda rwatangiye gushyira mu bikorwa gahunda yo gutanga viza ku banyamahanga bageze ku mupaka bitabasabye kubanza kuyisaba mbere bakiri iwabo.
Amb. Nduhungirehe Olivier uherutse kugirwa Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y‘Iburasirazuba, avuga ko ibi bivuze ko u Rwanda rwafunguriye amarembo abantu bose harimo n’abashoramari. Iki kikaba n’ikimenyetso cy’umubano mwiza rufitanye n’ibindi (...)

Sponsored Ad

Guhera Tariki ya 1 Mutarama 2018 u Rwanda rwatangiye gushyira mu bikorwa gahunda yo gutanga viza ku banyamahanga bageze ku mupaka bitabasabye kubanza kuyisaba mbere bakiri iwabo.

Amb. Nduhungirehe Olivier uherutse kugirwa Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y‘Iburasirazuba, avuga ko ibi bivuze ko u Rwanda rwafunguriye amarembo abantu bose harimo n’abashoramari. Iki kikaba n’ikimenyetso cy’umubano mwiza rufitanye n’ibindi bihugu, kandi akizeza ko nta kibazo cy’umutekano muke iki cyemezo kizateza nubwo hitezwe ko abazaza mu Rwanda baziyongera kurusha uko byari bisanzwe.

Ni mu kiganiro yagiranye na RBA aho yagize ati “Twemereye abanyafurika kubona Visa bageze mu gihugu.None uyu munsi hatangiye politiki ya Visa yo kwemerera abatuye mu bihugu byose kubona Visa ari uko bageze mu gihugu.”

Yavuze ko U Rwanda ari igihugu gifite imipaka ariko ko umuturage w’ikindi gihugu atakumirwa ahubwo ko afite uburenganzira bwo kwinjira mu mutekano no gusohoka yemye.Ati “Turi u Rwanda rufite imipaka ariko turi mu rwego rw’ububanyi n’amahanga,turi mu rwego rwo kumva ko abanyafurika abaturage bo ku isi ari abantu bafite gutembera bakaza mu gihugu cyacu ariko nyine ntabwo bivuze ko turangaje amarembo .”

Olivier ashingiye yunze muryavuzwe na Bernard Mukazu yagize ati "twuguruye amarembo ariko ntabwo twayarangaje."Yakomeje avuga ko ibyo bizatuma bakomeza kugenzura abinjira mu gihugu kugiranogo bamwe muri bo badahungabanya umutekano.

Yahamije ko yaba ari umunyarwanda,umunyafurika n’umunyamahanga bose bemerewe kwinjira mu gihugu bagatembere bakanasura ibikorwa bitandukanye.Yavuze ko mu gihugu hakenewe abakerarugendo no guhahirana n’ibindi bihugu ari nayo mpamvu hagomba gushyirwaho uburyo bwose bworohereza abo bantu kwinjira mu gihugu.

Kuwa 16 Ugushyingo, 2017 nibwo ikigo cy’Igihugu gishinzwe Abinjira n’Abasohoka, cyatangaje y’uko guhera mu ntangiriro z’umwaka wa 2018, abagenzi baturutse mu bihugu byose byo ku isi, bazajya bahabwa viza y’iminsi 30 bageze aho binjirira mu Rwanda.

Mu itangazo ryasohowe n’abashinzwe abinjira n’abasohoke rigira riti “Ku bemerewe viza y’iminsi 30 bahabwa bageze aho binjirira mu gihugu: Abaturage b’ibihugu byose, bazajya bahabwa viza bageze aho binjirira hatabayeho kuyisaba mbere guhera ku wa 01 Mutarama 2018. Abaturage b’ibihugu bya Afurika n’ibindi bike, nibo bari basanzwe bahabwa viza bageze aho binjirira.”

Ibitekerezo

  • Rwanda ikoze igikorwa kitigeze kibaho ku isi.Visas zikwiye kuvaho mu bihugu byose.Imana iturema,yashakaga ko twisanzura ku isi yose,kandi twese dukundana.Isi abantu bayiciyemo IBIHUGU kubera intambara.Muribuka ukuntu umwami RWABUGILI yaguye u Rwanda akoresheje intambara.Nubwo bimeze gutya,isi izongera kuba igihugu kimwe,kiyoborwa na Yesu.Soma Ibyahishuwe 11:15.Ku munsi w’imperuka uri hafi,imana izakuraho ubutegetsi bw’abantu ku isi yose,ishyireho ubwayo nkuko tubisoma muli Daniel 2:44.Kuli uwo munsi,imana izakuraho abantu bose bakora ibyo itubuza,isigaze gusa abantu bayubaha bazatura mu isi ya paradizo.Bisome muli Imigani 2:21,22.Abantu bazajya mu ijuru,bazategeka isi ya paradizo.Soma Daniel 7:27.Muli Paradizo yenda kuza,nta VISAS zizabamo.Abantu bazaba bakundana kandi bareshya.
    Nta rupfu,ubukene,indwara,ubusaza,akarengane,ubusumbane bizabamo.Niba ushaka kuzaba muli iyo paradizo,reka kwibera mu byisi gusa.Kora kugirango ubeho,ariko ushake n’imana ushyizeho umwete,witegura kuzaba muli Paradizo.Abantu bibera mu byisi gusa,ntabwo bazaba muli paradizo.Soma 1 Yohana 2:15-17.Ni ihame imana yashyizeho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa