skol
fortebet

U Rwanda rwatumiwe mu nama y’ ibihugu 7 bikomeye mu Isi G7

Yanditswe: Thursday 07, Jun 2018

Sponsored Ad

U Rwanda rwatoranyijwe mu bihugu 12 byatumiwe mu nama y’ ibihugu 7 bikomeye kurusha ibindi mu isi G7 izabera I Quebec muri Canada kuva ku wa Gatanu, ivuga ku kubungabunga inyanja.

Sponsored Ad

Radio Mpuzamahanga y’ Abafaransa RFI RFI yatangaje ko u Rwanda rwatumiwe nk’urugero rwo kwihuta mu iterambere nyuma ya Jenoside, igihugu igfite ijambo muri Afurika ndetse no kuba Perezida Kagame ariwe muyobozi w’ Umuryango w’ Afurika yunze ubumwe.

Uretse u Rwanda ibindi bihugu bya Afurika byatumiwe muri iyo nama ni Afurika y’ Epfo , Kenya, Senegal na Seychelles.

G7 igizwe na Canada,Ubufaransa,Leta zunze ubumwe za Amerika ,Ubwongereza,Ubudage,UBuyapani, Ubutaliyani.

Biteganyijwe ko Perezida Kagame Paul azitabira iyi nama ahagarariye igihugu ayoboye muri iyi nama ya G7 i Quebec.

Ibindi bihugu bizaza nk’ibitumirwa ni; Argentina, Bangladesh, Haiti, Jamaica, ibirwa bya Marshall, Norway na Vietnam byose bizaza kuri iriya ngingo irebana n’inyanja.
CBC ivuga ko ibi bihugu byatumiwe ngo haganirwe ku kurinda inyanja ndetse no kubungabunga uburobyi. U Rwanda nicyo gihugu cyonyine kidakora ku Nyanja kuri uru rutonde rw’abatumiwe.

Ibitekerezo

  • Pollution y’inyanja iteye ubwoba,kimwe na Air Pollution.Bituma habaho Climate Change,nayo igatuma habaho IBIZA:Ubushyuhe budasanzwe,Imvura idasanzwe,Tsunamis,Hurricanes,etc…Pollution ni kimwe mu bintu bishobora gutuma isi ishira.Hamwe na Atomic Bombs,Virus z’ubundi bwoko zivuka muli iyi myaka kandi zitarabagaho mbere.Nubwo benshi batabyemera,nta kabuza Imperuka izaza,nubwo yatinze.
    Binyuze kuli Bible muli Ibyakozwe 17:31,imana yavuze ko yashyizeho Umunsi w’Imperuka.Uwo munsi ngo uzaba uteye ubwoba (Yoweli 2:11) kuko imana izahindura ibintu byinshi,kugirango isi ibe Paradizo.Kuli uwo munsi,imana izakuraho abantu babi bose banga kumvira imana,isigaze abantu beza gusa bazaba mu isi ya Paradizo (Imigani 2:21,22).Ibibazo byose biveho burundu,harimo indwara n’urupfu (Revelations 21:4).

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa