Kigali

U Rwanda rwiyemeje kwishyurira ibintu bine abubaka inzu ndende zo guturamo

Amakuru   Yanditswe na: Nsanzimana Ernest 12 May 2017 Yasuwe: 4326

Leta y’ u Rwanda yiyemeje kwishyurira amazi, amashanyarazi, imihanda na fiber optic (imiyoboro ya interineti), abubaka amacumbi maremare yo guturamo azwi nka appartement.

Ibi byatangajwe na Minisitiri w’ ibikorwaremezo James Musoni kuri uyu wa Gatanu tariki 12 Gicurasi 2017.

Minisitiri Musoni avuga ko uwo musanzu wa Leta mu kubaka apartments uhwanye na 30% by’ibisabwa ngo apartment yubakwe, hanyuma andi 70% akaba ari yo uwubaka yishakira.

Leta, mu ijwi rya Minisitiri Musoni, ivuga ko izi ngamba zigamije guhangana n’ikibazo cy’ubwiyongere bw’abaturage mu gihe ubuso bw’igihugu bwo butaguka.

Ku rundi ruhande Leta ihamagarira abubaka kutajya mu mahanga kuguraho ibikoresho bihenze, ahubwo bakitabira kugura ibyakorewe mu Rwanda.

Kuba ufite ubutaka wese ashaka kwiyubakira ndetse amazu yubakwa n’abikorera akaba ahenze cyane, ni kimwe mu bibazo MININFRA ivuga ko bihangayikishije.

Nk’ uko byatangajwe na Izuba rirashe dukesha iyi nkuru Minisitiri Musoni yavuze ko ibi biterwa n’uko usanga abantu bashaka kubaka aya mazu aciriritse, bakigorwa n’inyungu ku nguzanyo baka mu mabanki.

Agira ati “Kugira ngo wake amafaranga ku nyungu ya 18% muri banki twasanze bihenze, ubu leta igiye gushyiraho ikigega mu kwezi kwa 7 uyu mwaka, kizaba kiri hagati y’amadorali miliyoni 200 na 250, dufite intego ko inyungu yagabanuka cyane bikagera ku buryo bworoshye.”

Minisiteri y’ibikorwaremezo ivuga ko izi gahunda zose nizishyirwa hamwe, bizagabanya ikibazo cy’amacumbi ahenze, ndetse binagabanye n’ikibazo cyo kwangiza ubutaka.

Author : Nsanzimana Ernest

Nsanzimana Ernest ni Umwanditsi mukuru w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2016, afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (A0) mu Itangazamakuru n’Itumanaho yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda Ishuri ry’ itangazamakuru n’ itumanaho

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble Komezayo

    Ntabwo Leta ishinzwe kubuza abantu kubyara, ku buryo yashyiraho itegeko ry’umubare w’abana bagomba kuvuka mu muryango. Icyo Leta ishinzwe ni ukugiira abantu inama ikabasaba kubyara abo bashoboye kurera. Itegeko ryo guhagarika kubyara rinyuranyije n’ugushaka kw’Imana, ndetse rishobora no gukururira igihugu umuvumo.

    Ubu ibihugu byinshi mu burayi byari byarafashe umuco wo kutabyara birimo gushishikariza abaturage kubyara, ku buryo bisigaye bitanga n’agahimbazamusyi ku muryango wungutse undi mwana.

    16 May
  • chat_bubble uwayo

    kandi wabona uri gushaka ko habyarwa bake kandi waravutse uri uwa 8 kuki uticuza kuba waravutse?

    12 May
  • chat_bubble Amahoro Peace

    Ok, ingamba zifatwa ni nziza, ariko rero hakwiye ingamba zikomeye ku kibazo cy’ubwiyongere bw’abaturage pe. None se nikidafatirwa ingamba murabona ikibazo kitazarenga ubushobozi bw’igihugu. Rwose mu ghe leta itaratora itegeko ry’umubare w’abana buri muryango ugomba kubyara, abaturage dufate iya mbere iki kibazo cyo kubyara abana benshi tucyiteho. Murakoze

    12 May

Inzindi nkuru

Impinduka ku muganda usoza umwaka wa 2017

Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu (MINALOC) yatangaje ko ku matariki ya 30...
15 December 2017 Yasuwe: 149 0

U Rwanda rwiyambaje impuguke zo muri Amerika ngo ukuri ku ruhare rw’ u...

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’ umuryango w’ Afurika y’ iburasirazuba...
15 December 2017 Yasuwe: 223 0

‘Kudutera uturutse hanze biragoye’ Perezida Kagame

Perezida Kagame yavuze ko nta mwanzi watera u Rwanda aturutse hanze y’...
14 December 2017 Yasuwe: 1368 4

Mukaruliza wagizwe ambasaderi muri Zambia yatanze impapuro zimwemerera...

Ambasaderi Monique Mukaruliza wahoze ari umuyobozi w’ umugi wa Kigali...
14 December 2017 Yasuwe: 398 0

2017: Abantu 35 batabawe bajyanywe gucuruzwa

Polisi y’u Rwanda irizeza Abaturarwanda ko hazakomeza kubaho umutekano mu...
14 December 2017 Yasuwe: 276 0

AMAFOTO utabonye ya Perezida Kagame ubwo yatahaga ingoro y’ amateka ya...

Perezida w’ u Rwanda ahagana saa tanu z’amanywa kuri uyu wa Gatatu tariki 13...
13 December 2017 Yasuwe: 1131 3