skol
fortebet

Ubuzima bw’abakandida bahatanira kuyobora u Rwanda mu matora ya 2017

Yanditswe: Saturday 15, Jul 2017

Sponsored Ad

Dr Frank Habineza, ni we mukandida wemejwe n’Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera Ibidukikije-Democratic Green Party, ko azarihagararira nk’umukandida-Perezida mu matora y’umukuru w’igihugu.
Habineza Frank washinze akaba anayobora ishyaka ″Democratic Green Party of Rwanda″, yavutse tariki 22 Gashyantare 1977, avukira ahitwa Namutamba, mu Karere ka Mityana, Muri Uganda. Se umubyara ni Habakurama Jean na ho nyina ni Murorunkwere Josephine.
Urubuga Wikipedia ndetse n’ibitangazamakuru (...)

Sponsored Ad

Dr Frank Habineza, ni we mukandida wemejwe n’Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera Ibidukikije-Democratic Green Party, ko azarihagararira nk’umukandida-Perezida mu matora y’umukuru w’igihugu.

Habineza Frank washinze akaba anayobora ishyaka ″Democratic Green Party of Rwanda″, yavutse tariki 22 Gashyantare 1977, avukira ahitwa Namutamba, mu Karere ka Mityana, Muri Uganda. Se umubyara ni Habakurama Jean na ho nyina ni Murorunkwere Josephine.

Urubuga Wikipedia ndetse n’ibitangazamakuru bitandukanye, bigaragaza ko Dr. Habineza Frank ubu ufite imyaka 40, yize amashuri abanza ku bigo bibiri: yatangiriye kuri Namutamba Demonstration School maze asoreza mu ishuri ryisumbuye rya Buyaga mu mwaka wa 1991. Amashuri yisumbuye yayize ku bigo bitatu: Yatangiriye ku ishuri ryisumbuye rya Namutamba, akomereza mu ishuri ryisumbuye rya Mityana, ubundi asoreza kuri Progressive Secondary School mu mwaka wa 1998. Kaminuza yayize mu Rwanda mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, i Butare hagati y’umwaka wa 1999 na 2004, ahakura impamyabumenyi mu ishami ry’ubuyobozi n’imiyoborere (Public Administration).

Mu mwaka wa 2005, yagizwe Umunyamabanga wihariye wa Minisitiri w’Ibidukikije, Amashyamba, Amazi na Mine. Mu 2006 yavuye muri iyi mirimo ya Leta ajya kuyobora ihuriro ry’imiryango itegamiye kuri Leta igamije kubungabunga ibidukikije, ihuriye mu cyitwa ‘Nile Basin Discourse Forum in Rwanda’ kugera muri Gicurasi 2009. Muri Kanama 2009, ahita ashinga ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi, Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera Ibidukikije-Democratic Green Party of Rwanda.

Habineza afite imyaka 11 gusa, mu 1988, nyina umubyara yitabye Imana, maze we n’abavandimwe be batangira ubuzima bugoye bwo kurerwa n’umubyeyi umwe. Akirangiza amashuri abanza ku myaka ye 13 gusa, yakiriwe n’umuryango wari ukomeye muri politiki mu gihugu cy’u Bugande muri icyo gihe, ari na byo byatumye akurana impano n’amatwara yo gukunda politiki. Uyu muryango ni wo wamurihiye amashuri yisumbuye ndetse akomeza no kuwubamo.

Dr Habineza Frank yageze mu Rwanda bwa mbere muri Nzeri 1994 aje mu rubyiruko rwa RPF-Inkotanyi, ndetse iwabo baza gutura i Kayonza. Yamaze imyaka igera kuri 15 muri RPF-Inkotanyi, maze ayivamo ashinga Democratic Green Party of Rwanda, mu 2009.

Habineza Frank afite umugore w’umunyarwandakazi bamaranye imyaka 10, bakaba barabyaranye abana batatu, abahungu babiri n’umukobwa umwe. Se wa Dr Habineza Frank yitabye Imana mu 2015 aguye mu Rwanda.

Tariki ya 7 Nyakanga ni bwo Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yemeje urutonde ntakuka rw’abakandida-Perezida bazahatanira umwanya w’umukuru w’igihugu, maze Dr. Frank Habineza arugaragaraho ahagarariye ishyaka Democratic Green Party.

Ibikorwa byo kwiyamamaza ku bakandida bose uko ari batatu batangiye uyu munsi, Frank Habineza yabitangiriye mu Karere ka Rusizi, Umurenge wa Muganza kuri Centre ya Gakoni.

MPAYIMANA PHILIPPE

Mpayimana Philippe, yavutse mu mwaka wa 1970. Mu 1994 ahungira mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, aho yaje kuva yerekeza Congo brazaville , anyura muri Cameroon ashyikira mu Bufaransa.
Ibitangazamakuru bitandukanye birimo na Mpuzamahanga bigaragazaza ko Mpayimana Philippe yabaye umunyamakuru kuva mu mwaka wa 1990, aho yari umwe mu banyamakuru ngenderwaho ba televisiyo y’igihugu cy’u Rwanda.
Yize amasomo y’itangazamakuru mu ishuri rikuru ry’itangazamakuru rya Paris mu Bufaransa. Yashinze Asosiyasiyo yitwa Tuza igamije guhuza abatuye mu bihugu byo mu biyaga bigari.

Tariki ya 01 Mutarama 2017 nibwo Mpayimana Philippe wabaye umwarimu mu ishuri rya Lycées de Français aho yigishije isomo ry’Amateka n’Ubumenyi bw’isi mu mwaka wa 2013, yatangaje ko yiteguye kwiyamamariza kuyobora u Rwanda, ibintu ahuza no kuba ashaka gufasha umuyobozi uyobora u Rwanda kuri ubu.

Mpayimana Philippe Ni umwanditsi w’ibitabo akaba n’impirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu, bimwe mu bitabo yanditse byakunzwe cyane birimo ikitwa Réfugiés Rwandais entre marteau et enclume (L’Harmattan, Paris 2004), La rue de la vie, poèmes du Rwanda (L’Harmattan, Paris, 2006), Rwanda, regard d’avenir, only forward looking (L’Harmattan, Paris, 2015) – Rwanda 2017, n’ikindi yise Indi ntambwe ya demokarasi n’iterambere (L’Harmattan, Paris, 2016)

Mu mwaka wa 2003 yabonye impamyabumenyi mu ndimi ayiherewe muri kaminuza ya Yaoundé mu gihugu cya Cameroon. Kubwa Mpayimana Philippe ngo afite ikizere cyo gutsinda amatora.


PAUL KAGAME

Umukandida Nyakubahwa Paul Kagame. Ubwo hari tariki ya 23 Ukwakira 1957, nibwo yabonye izuba, avukira hafi y’umujyi wa Ruhango mu ntara y’Amajyepfo, mu cyahoze ari Komine Tambwe yari imwe mu zari zigize Perefegitura ya Gitarama.

Paul Kagame ni mwene Deogratius Rutagambwa na Asteria Rutagambwa bari batuye i Tambwe ya Gitarama mbere yo guhungira hanze y’igihugu. Se wa Paul Kagame ari we Deogratius Rutagambwa, akomoka mu muryango umwe n’umwami Mutara III.

Asteria Rutagambwa, nyina wa Paul Kagame, akomoka mu muryango w’umugabekazi Rosalie Gicanda wa nyuma u Rwanda rwagize mbere y’uko ingoma ya cyami icyura igihe. Paul Kagame niwe muhererezi mu muryango wabo, akaba avukana n’abandi bana batanu bakuru kuri we.

Mu mwaka w’1959, umuryango wa Paul Kagame warahunze ujya kuba mu majyaruguru y’Uburasirazuba bw’u Rwanda kubera ivanguramoka ryari rimaze gukomera mu Rwanda, hanyuma baza kwerekeza mu gihugu cya Uganda, mu nkambi ya Nshungerezi, Icyo gihe hari mu mwaka w’1962, Paul Kagame yafite imyaka 5 y’amavuko. Muri icyo gihe, ninabwo Paul Kagame yaje guhura bwa mbere na Fred Gisa Rwigema waje kuba inshuti ye ikomeye.

Paul Kagame yatangiriye amashuri hafi y’inkambi y’impunzi, aho we n’abandi bana b’impunzi bigiye icyongereza bagatangira no kumenyera iby’umuco w’abagande. Ku myaka 9 y’amavuko, yimukiye ku cya Rwengoro, maze aza kuharangiza amashuri abanza, yaje kwerekeza mu kigo cya Ntare.
Tariki ya 10 Kamena 1989, Paul Kagame yashakanye na Jeanette Nyiramongi wari warahungiye i Nairobi muri Kenya we n’umuryango we. Bakoreye ubukwe mu gihugu cya Uganda, kuri ubu bakaba bafitanye abana bane.

Paul kagame yaje kuva muri America aho yigaga, aza kuyobora ingabo za RPF Inkotanyi mu kubohoza igihugu ubwo General Fred Gisa Rwigema yaramaze kwica urugamba rugitangira, nyuma yo kubohora igihugu, kuva tariki ya 19 Nyakanga kugeza 2000 yari ministri w’intebe n’uw’ingabo, aza kuba president w’agateganyo ubwo Pasteur Bizimungu wari president yeguraga ku mirimo ye, mu 2003 yatorewe kuyobora u Rwanda yongera kandi gutorerwa uyu mwanya mu 2010 mu matora rusange n’intsinzi y’amajwi 93.08, aha yarahanganye n’abandi batatu Jean Damascene Ntawukuriryayo, Prosper Higiro, n’ Alvera Mukabaramba.

Uyu mwaka nibwo kagame Paul mandats yari yemerewe kuyobora zari zirangiye, ariko ku bw’ubusabe bw’abanyarwanda benshi cyane, habaho referendum ngo abe yakongera kwiyamamariza kuyobora u Rwanda, ibi byaje gushimangirwa n’ishyaka rya FPR-Inkotanyi abereye umuyobozi w’ikirenga, ubwo ryamwemezaga mu matora yitabiriwe n’abantu 1930, maze 1929 batora ko kagame abahagararira mu matora y’umukuru w’igihugu azaba tariki ya 03 na 04 Kanama 2017, ni mu gihe habonetsemo imfabusa imwe.

Ibitekerezo

  • Frank atubashye kimwe. Ise ntazwi bike karamba ko ari umutoro. Nyina we ni umunyarwanda.tumwifurije gutsinda

    Ko mbona Habineza yarize Public Administration se yabaye Dr gihe ki? Mu yihe Kaminuza?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa